Ku wa gatandatu, 22 Kamena 2013 – Icyumweru cya 11 gisanzwe, C,2013
Padiri Alexandre UWIZEYE
Mbere na mbere nimuharanire Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo (Mt 6, 24-34)
Bavandimwe, dukomeze twemerere Yezu atwigishe. Uyu munsi aradushishikriza kudahangayika. Abavuga isengesho rya « Dawe uri mu ijuru », nta kindi kigomba kubahangayikisha uretse ko Ingoma yayo yogera hose, icyo ishaka kigakorwa mu nsi.
-
Hitamo uwo uzayoboka
Muribuka wa musaza wigiye kubatizwa ari mukuru ndetse yarakutse amenyo, afite ibihanga adashobora kuvuga neza. Igihe cyo kubatizwa kigeze, padiri aramwegera aramubaza ati « Wanze Shitani ? » Undi arasubiza ati « Ndavanze ». N’ibyo iduhendesha ubwenge byose ? « Ndavanze ». Padiri aratangara ati « Genda uzabanze uvangure hanyuma ugaruke mbone kukubatiza ». Umukateshisti wamwigishije arahagoboka asobanurira Padiri ko ari ukubera ibihanga naho ubundi yanze Shitani n’ibyayo byose. Padiri noneho aramubatiza mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.
Aho twe ntituvanga kandi dufite amenyo yose ?
Yezu aradushishikariza guhitamo. « Ntawe ushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi ». Ijambo « gukorera » buriya ntirisobanura neza igitekerezo cya Yezu. Kuko ushobora gukorera Leta, muri wikendi ugakorera umucuruzi muturanye. Ijambo rikoreshwa ni « kuba umucakara ». Ntawe ushobora kuba umucakara w’abantu babiri. Iyo wabaga uri umucakara w’umuntu igihe agushakiye hose yagombaga kukubona. Yezu arahera kuri urwo rugero atwumvisha ko ntawe ushobora kuba umwana w’Imana, uvuga isengesho rya « Dawe uri mu ijuru » ngo abe n’umucakara w’ibintu by’iyi si. Ni uguhitamo uwo twubakaho ubuzima bwacu. Ntakuba nka wa muntu uhiriye mu nzu ukubita imitwe hose. Umukristu aba afite icyerekezo. Aba azi uwo yemeye, uwo yakurikiye, uwo yubatseho.
Aha rero niho impungenge zivukira. Uzihambira ku Mana gusa igukemurire ibibazo byawe byose ? None se abakurambere ntibadushishikarizaga kubagarira yose kuko tuba tutazi irizera n’irizarumba ? Ndetse bakongeraho ko n’Imana ifashwa !
Yezu aradusaba gutera intambwe tuva mu myumvire y’abakurambere, tukemera Imana we ubwe yaje kutwigisha, akatwereka uburyo buboneye bwo kuyiyoboka. Iyo Mana « ifashwa » ntabwo ari se w’Umwami wacu Yezu Kristu.
-
Kwegukira Imana yonyine
Tugerageze gusobanukirwa n’amagambo ya Yezu udusaba kwegukira Imana yonyine. Iyo avuga indabo n’inyoni wagira ngo ariganirira nyamara harimo inyigisho ikomeye.
Ni nk’aho yatubwiye buri wese ati « Icy’ingenzi ku muntu ni ubuzima n’umubiri. Ubikesha nde ? Ibisigaye byo kurya n’imyambaro, byo ubikesha nde ?
None se inyoni zidahinga ntizisarure Imana ntizitunga ? Nkanswe abantu yaremye mu ishusho ryayo ! » Akongeraho ati « Kandi guhangayika ntacyo bimaze. N’aho mwahangayika mute,ubuzima bwanyu ntimushobora kubwongera. Nta na santimetero n’imwe mwakongera ku ndeshyo yanyu. Nyama Imana yambika indabo zo mu gasozi, murumva koko mebwe izabibagirwa ? »
Agasoza adushishikariza kutabunza imitima tuvuga ngo tuzarya iki ? Tuzanywa iki ? Tuzambara iki ? Abapagani no mu misengere yabo nibyo bashyira imbere. Abigishwa bavuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru buri munsi, bo bashishikazwa n’ikintu kimwe gusa: ko Imana ibabera umwami, ibabera Umukiza, umukiro wayo ukabageraho, ukagera ku isi yose. Abigishwa bagaharanira mbere na mbere ubutungane bujyana no kuba abana b’Imana. Ntibaterwa impagarara n’iby’ejo hazaza.
Iyi nyigisho dukwiye kuyumva neza. Nta kuyitwara intambike.
-
Ese iyi nyigisho yari igenewe bande mbere na mbere ?
Nta gushidikanya yari igenewe abigishwa ba mbere babanaga na Yezu barasize ingo n’ibyabo byose. Babeshwagaho n’imfashanyo n’ababacumbikiraga. Luka atubwira abagore bafashaga Yezu n’abigishwa be. “Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi; hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite” (Lk 8,1-3)
Iyo mibereho yatunguraga bamwe mu bigishwa bagahangayika. Bati “Tuzakomeza kubaho gutya, umunsi twabuze utwakira, ubukene ntibuzatwica? Tuzatungwa n’iki? Mbese bibazaga cya kibazo abajene bibazaga hambere kuri Radiyo Rwanda ngo “Ejo nzamera nte?” Mu kubasubiza, Yezu arabasaba kwizera amaza y’Ingoma y’Imana.
-
Ikibazo si ubwinshi bw’ibintu utunze cyangwa ubuke bwabyo
Ntawakwememeza ko ikoraniro ryari rikennye. Ariko Yezu aracengera ibintu. Kuri we ikibazo si ugukira cyangwa gukena, kugira ibintu byinshi cyangwa bike. Ikibazo ni ugutwarwa n’inyota y’ibintu, ugahora wifuza gutunga byinshi kurushaho. Ngira ngo icyo gishuko na n’ubu kiriho. Umuntu ahugira mu gushaka bintu akibagirwa gutegereza amaza y’Ingoma y’Imana no kwiringira ubuntu bwayo duhamya mu isengesho rya “Dawe uri mu ijuru “ aho tugira tuti “Ifunguro ridutunga uriduhe none”. Ugasanga umukristu ntakijya mu Misa, nta gisenga ngo yabuze umwanya. Ngo aba yagiye gushaka imibereho. Mbese ni nk’aho imibereho Yezu atanga ntimushishikaje. Nyamara ni ukubara nabi kuko hari ibibazo ibintu by’isi bidakemura, hari aho bitagera. Bigaragara mu bihugu bikize ku bintu ariko byateye Imana umugongo aho abantu benshi bakunda kwiyahura babihiwe n’ubuzima. Ibintu baba babifite ariko babuze icy’ingenzi gitangwa no kubana n’Imana ku buntu bwayo.
-
Kubunza imitima
Yezu abigarukaho kenshi muri iyi vanjili y’uyu munsi: guhangayika, guhagarika umutima, guhihibikana, guterwa impagarara. Kuba inyoni n’indabo ntacyo bikora, ntabwo Yezu abiduhaho urugero. Icyo ashaka kutubwira kandi yibandaho ni ubuntu bw’Imana yita ku byo yaremye, by’umwihariko ku muntu. Kuva kera Imana yita ku muntu. Adamu na Eva bamaze gucumura babonye bambaye ubusa, badodekanya amababi y’umutini maze barayacocera. Imana yaraje ibabonye ibagirira impuhwe, ikanira Muntu n’umugore we impu irazibambika baraberwa (Intg 3, 21). Yezu ntadushishikariza ubunebwe, kudakora cyangwa kureka urugamba rwo kurwanya ubukene. Mutagatifu Benedigito yabuvuze neza ati “Senga kandi ukore”. Isengesho niryo ribanza kuko Imana ari yo ifite umwanya w’ibanze mu buzima bw’umukristu, umurimo ugakurikiraho. Na Yezu yari umukozi, yari umubaji. Arabwira abafite inyota y’ubutungane, abafite inyota yo kubaho nk’uko Imana Umubyeyi ibibategerejeho uko bagomba kwitwara. Kwegukira Imana bizabafasha no mu byemezo bafata mu buzima bwa buri munsi.
Roho w’Imana adufashe kubona ibyiza Imana yadukoreye mu mateka y’ubuzima bwacu. Nk’umuririmbyi wa Zabuli tumuririmbe tuti “Uhoraho nzakwitura iki ibyiza byose wampaye!” kandi turusheho kumwizera.
A. Uwizeye