Mbere ya byose mwambaze Imana

Ku cya 25 Gisanzwe C, 22/09/2019

AMASOMO: 1º. Am 8, 4-7; Zab 113 (112),1-2. 5-6.7-8;2º. 1 Tim 2, 1-8; 3º.Lk 16, 1-13.

1.Isengesho mbere ya byose

Mu masomo yo kuri iki cyumweru, dushobora kuvanamo inyigisho iganisha ku isengesho. Pawulo intuma we arasaba akomeje ko mbere ya byose twakwambaza Imana, tukavuga amasengesho, tugatakamba kandi tugashimira Imana. Ibyo tugomba kubigirira abantu bose.

2.Abantu bose bararikeneye

Abantu bose, ni byo bakeneye isengesho. Ntawe utabona ko kuba kuri iyi si ntawe ubyishoboza. Hatabayeho isengesho, isi yatumira bunguri cyangwa se ikadupfukirana tukayoberwa akaro n’akatsi. Hari ubwo kandi dusenga bikaba kuvuga masengesho gusa. Ayo masengesho ya ntayo aturuka ku mutima wahuritswe ku buryo umuntu asenga asa n’usengera kuri zeru cyangwa asengera mu cyeragati kuko aba atabona atumva ibyo arimo cyangwa ibiriho. Rimwe na rimwe amasengesho nk’ayo y’ingwizamurongo aba urudaca mu mutima udakunda gushakashaka ukuri. Isi dutuyemo irimo ibyago byinshi. Si ibya none gusa. Ni ukuva kera adamu na Eva bashukwa bagashikira kumva Sekibi maze kamere yabo ikavangirwa. Ni ukuva kera igihe Gahini yegura umuhini agahorahoza Abeli kandi yari umuvandimwe we. Kugeza uyu munsi, kamere yacu iravangirwa maze akenshi tukagwa mu byo roho yacu itigeze yifuza guharanira. Kugeza uyu munsi hirya no hino mu mahanga hagaragara ihangana. Hirya no hino hagaragara ba Rukarabankaba bamena amaraso y’inzirakarengane. Hirya no hino imiborogo ni myinshi. Hirya no hino inzara iraca ikiganza, abantu bahindutse imigata. Ibyo byose turabyitegereza tukabura icyo twakora.

3.Abategetsi bose bararikeneye

Pawulo intumwa we dore inama atugira kandi ayikomeyeho: “Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe”. Ni byo. Imbere y’ibibazo byinshi bigwangwaza abantu, ni ngombwa gutekereza tukamenya aho bituruka tugasenga ngo izo nzira zabyo zizibiranywe. None se ubu imidugararo iri hirya no hino ituruka he? None se abahawe gutegeka ibihugu bakora iki? None se abashoza intambara bakorera nde? Abicanyi se bo bakorera nde? Umutima mubi uba mu bategeka isi ni wo uteza akaga bene muntu. Mu gusenga rero, Kiliziya isabira isi kubona abayobozi beza bakunda amahoro. Iyo bene abo bayobozi bamenye ko isengesho ari ngombwa, na bo barapfukama bagasenga bakabona kuyobora neza. Barapfukama bagasaba bwa buhanga Salomoni yasabye. Na ho ubundi isengesho ryacu risa n’aho ribura aho rifata iyo dusabira isi amahoro mu gihe ba Rukarabankaba bataragamburuzwa gukora nabi.

  1. Imana ishaka ko abantu bose bakira

Igihe umuntu afite kuri iyi si ni icyo gushaka umukiro. Imana ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri. Ni ko Pawulo intumwa yatumurikiye. Burya rero, ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, ni ukutubona tubayeho mu ituze n’amahoro turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. Igihe dufite kuri iyi si rero, si icyo gukeza abami babiri. Si icyo gushyira imbere ifaranga. Si ukuriganya no kwambura abakene no kubahenda tugubanya iminzani. Ni igihe cyo gushaka amayeri meza atuma twinyugushura umushukanyi tukizigamira ubukungu bwo mu ijuru. Ese kuki abana b’isi baturusha ubwenge? Bo bazi uko bakora ngo biteganyirize ibizabarwanaho ejo hazaza n’ubwo ntawe umenya isaha azashiriramo aka kuka. None se niba abantu bagira amayeri yo kwiteganyiriza ibyamvagara byo kuri iyi si, kuki twe ababatijwe tutagira ubwenge bwo kwishakira zahabu yo mu ijuru izadutunga mu bugingo bw’iteka.

  1. Kiliziya irabizirikana

Buri gitondo Kiliziya yuzuza inama Pawulo atugira. Buri munsi itura igitambo cy’Ukarisitiya isabira isi n’abayo cyane abayitegeka. Uwabatijwe wishimira gufatanya na Kiliziya icyo gikorwa gihanitse, uwo ni we usenga koko. Uwihatira kwivugurura mu mu mutima awuvanamo uburiganya n’ubujiji, uwo arasenga agatera imbere. Wa wundi urwanya ikibi cyose agahimbazwa n’ukuri, uwo ni we usenga. Wa wundi uhorana inyota y’Imana Nyirubuzima, akarwana urugamba rwo gutsinda icyaha yatsikira cyangwa yatsindwa akumva ko guhambwa Penetensiya ari byo bya ngombwa, uwo ni we usenga bifite akamaro. Uwo ni we uhagaze ku isi abeshejweho n’isengesho rya rindi ryumutse ritagize aho rihuriye n’amasengesho y’urudaca atagira imbuto yera. Dusenge dusabane na Yezu Kirisitu we Nzira Ukuri n’Ubugingo tubone imbaraga zo kurwanya umwijima w’ibinyoma dutangaze hose urumuri rw’ukuri gukiza.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho