Mbere ya byose nimwambaze Nyagasani

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 24 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 16 Nzeli 2013 – Abatagatifu Korneli na Sipriyani, Abamaritiri

Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tim 2, 1-8; 2º. Lk 7, 1-10

Mu isomo rya mbere, twumvishe ko Pawulo intumwa yasabye akomeje isengesho mbere ya byose. Yemera ko isengesho ari isoko y’amahoro n’umunezero ku isi. Abantu bose bakwiye kwihatira gusenga, gutakamba no gushimira Imana.

Imana ni imwe rukumbi n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe rukumbi YEZU KRISTU. Amasengesho abantu bavuga agomba kwerekezwa ku Mana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU watuvunikiye akaba akomeje kutuyobora akoresheje Roho we Mutagatifu. Kuvuga amasengesho tuyerekeza aho, ni ko kugira ukwemera gushyitse. Iyo dutakamba ari byo kuvuga amasengesho yo gusaba kandi tuyerekeje ku Mana y’ukuri, nta gushidikanya turahabwa. Ikibi ni ukwerekeza amasengesho tuvuga ku mana zindi twihangiye mu bitekerezo. Hari abantu batari bake bayoba mu kwemera nyamara bakarangwa n’amasengesho y’urudaca basakuza bibwira ko bumvwa kandi igitekerezo cy’Imana bifitemo kinyuranyije n’Ukuri gukiza. Iyo tutayobye mu kwemera, amasengesho yacu ya buri munsi atugeza ku bumenyi bw’ibyo Imana Data Ushoborabyose itugezaho bityo tukinjira mu isengesho risingiza. Umwe mu batagatifu duhimbaza none, Mutagatifu Sipriyani, mu nyigisho ze yakunze kwibanda ku isengesho. Hari inyigisho itsitse yatanze azirikana ku Isengesho rya Dawe uri mu ijuru. Ukwemera nyako yari afite ni ko kwatumye we na mugenzi we Korneli bemera gupfa bahowe YEZU KRISTU.

Ukwemera gushyitse kugeza ku isengesho rishyitse. Ni ko kugirira akamaro abantu bose. Ni muri uko kwemera Pawulo intumwa yifuza ko dukoreramo dusabira mbere na mbere abami n’abategetsi bose bo ku isi kugira ngo bagire ubumenyi bw’Imana y’ukuri maze bigirire akamaro abantu bose bazayoborwa mu ituze n’amahoro (zimwe mu mbuto z’isengesho rishyitse). Ashishikaza n’abagabo ku buryo bw’umwihariko, ngo basenge aho bari hose kugira ngo uhereye mu ngo zabo umwaga n’intonganya bitsindwe, ku isi hakwire ituze n’amahoro.

Nk’uko KRISTU yitanze ngo abe inshungu ya bose, ni ko uwemera Imana y’ukuri na we yitangira abandi. Abo bagabo mu ngo zabo n’abo bategetsi b’isi nibamara kwinjira mu bumenyi bwa KRISTU, bizagirira akamaro isi yose kuko abantu bazabana mu mahoro. Ni ngombwa gusaba cyane dukomeje kugira ngo isi imenye uwayitangiye akayikiza. Urugero rw’umutegeka w’abasirikare i Kafarinawumu, ni ingenzi mu kutwumvisha uko YEZU KRISTU adukiza iyo tumwemeye bishyitse: avuga ijambo rimwe gusa umuntu agakira. Iryo jambo rifite ububasha bungana butyo ni ryo ryonyine abantu bose, abagabo n’abagore mu ngo zabo, abayobozi n’abayoborwa, bose bakwiye kubakiraho imigambi yabo yose. Ni bwo isi izagira amahoro.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Korneli, Sipriyani, Edita, Ewufemiya, Jeminiyani, Yohani Masiyasi na Rojeliyo, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho