Mbere ya byose, twambaze Imana Data Ushoborabyose

Ku wa 1 w’icya 24 Gisanzwe, A, 18 Nzeli 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Tim 2, 1-8

Zab 28 (27), 1a.2.7.8-9

Ivanjili:  Lk 7, 1-10

Iyo ni inyigisho ihanitse Pawulo intumwa yakundaga kugarukaho: kwambaza, gusenga, gutakambira no gushimira Imana. Ni byo bigomba kuza imbere y’ibindi bikorwa byose. Banza usenge ibindi ubikurikizeho. Twumve impamvu yabyo.

Abacengeye inyigisho za Pawulo intumwa, bavuga ko iyo ntumwa y’ikirenga yavugaga kenshi ko ari ngombwa kubaha abategetsi no kubasabira. Impamvu ni ukugira ngo barangize neza umurimo bashinzwe. Kiliziya yarabyumvise. Iyo iteruye amasengesho rusange, igihe cyose haba harimo ingingo yerekeje ku bategetsi b’abanyapolitiki ibasabira. Kuki Pawulo avuga ko gusabira abategetsi ari ngombwa? Kuki Kiliziya ihora ibikora?

Pawulo intumwa yatubwiye ko tugomba kwambaza Imana tugasenga tukayitakambira tunayishimira tubigirira abantu bose. Ariko yongeyeho tugomba gusabira abategetsi bose. Yavuze ko impamvu abidushishikariza ari “ukugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe”.

Ntawe utabona ko gusabira abategetsi muri iki gihe ari ikintu cya ngombwa cyane. Ni bo bafite ubutumwa bwo gushyira ku murongo ibyo kuri iyi si kugira ngo abayituye bamererwe neza. Turebye neza ibibera ku isi, dusanga hariho imyuka igamije kurwanya iby’Imana kuko abategetsi bakomeye ku isi bemera amategeko arwanya ya yandi cumi tuzi y’Imana. Kuyobora isi batitaye ku wayiremye, ni inzira itazaronkera amahoro abayituye. Hakenewe abategetsi bazima bubaha Imana n’abantu. Abategetsi b’ibihugu bya rutura bashishikajwe no gucura intwaro zikomeye n’iza kirimbuzi. Uko bacura ibyo byicisho, ni na ko bashyigikira imico mibi igamije gusenya ubuzima. Umuco w’urupfu abakuru ba Kiliziya batahwemye kwamagana, ni wo usanga muri iki gihe wimirijwe imbere.

Imana ishaka ko abantu bose bakira. Ni yo mpamvu ikintu gikwiye ari ugusabira abategetsi b’isi kugira ngo bamenye umuhuza rukumbi w’Imana n’abantu ari we Yezu Kirisitu uko Pawulo yabitunyuriyemo. Ishaka ko abantu bamenya ukuri. Uko kuri, ni icyo Yezu Kirisitu yigishije. Abazirikana inyigisho ze, na bo tubasabire babyumve neza maze basabire abategetsi babe abantu b’amahoro ku isi yose. Kumenya aho amahoro aturuka, kuyaharanira no kwitandukanya n’ibintu byose biyatambamira, ni ko kwigira kumenya, ni ko kuva mu bujiji no gutanga inyigisho y’ukuri ishingiye ku Rukundo rwa Yezu Kirisitu n’impuhwe agaragariza bose. Ibyo yakoze kera muri Isiraheli, n’uyu munsi arabikora. Iyo tumutabaje twemera koko, ibitangaza by’ugukizwa n’ukubohorwa nyakuri biragaragara. Ukwemera wa mutware w’abasirikare yagaragaje maze Yezu agakiza umugaragu we, tugusabirane, amahoro azasakara mu mitima yacu no mu bavandimwe bose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho