Mbese ibyo usoma urabyumva ? (Intu 8,26-40)

Inyigisho yo ku wa Kane w’icyumweru cya 3 cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 08 Gicurasi 2014

Bavandimwe,

turakomeza guhimbaza Pasika twishimira izuka rya Kristu kandi natwe tugerageza gutera ikirenge mu muhanda yaduharuriye. Ni ukuvuga tuva mu mwijama w’icyaha, tukagendera mu rumuri mbese tukaba abana b’urumuri. Ni urugendo rurerure, ndetse ni inzira y’impatanwa nk’uko Yezu ubwe abitubwira. Icyakora uwiyemeje kuyinyuramo arangwa n’amahoro, ibyishimo n’umunezero Imana igenera abayiyambaza mu bwiyoroshye.

Ivanjili y’uyu munsi iragaruka ku mugati w’ubuzima Yezu aduha kugira ngo tubeho. Turawukeneye. Mutagatifi Yohani Mariya Viyane yavugaga ko tudakwiriye kwegera ameza matagatifu ngo duhabwe umubiri wa Kristu, nyamara ko tuwukeneye kugira ngo tubeho. Abavandimwe bamaze iminsi badusobanurira ku buryo buboneye iyi Vanjili ya Yohani umutwe wa gatandatu itubwira ku mugati w’ubuzima. Munyemerere ngaruke ku isomo rya mbere aho umudiyakoni Filipo yabatije umutware w’Umunyetiyopiya amaze kumumenyesha Inkuru nziza ya Yezu Kristu.

  1. Turebe uko byagenze

Ibyo iri somo ritubwira byabereye ku muhanda umunuka i Yeruzalemu ujya i Gaza.

Abari bahari

  • Filipo

Ni umwe muri ba bandi barindwi batowe n’Intumwa ngo babafashe mu butumwa. We na Sitefano n’abandi batanu bari bashinzwe gusaranganya amafunguro kugira ngo ntigahire urengana mu muryango w’Imana (Reba Intu 6,1-7). Filipo iyo yarangizaga uwo murimo wo kugabura, yajyaga kwigisha Ijambo ry’Imana ayobowe na Roho Mutagatifu. Arasobanurira Mmunyetiyopiya Ijambo ry’Imana amugezeho Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Aragendana na we yicaye iruhande rwe. Aramubatiza. Arayobowa na Roho Mutagatifu, arajya mu yindi migi kwamamaza Inkuru Nziza. Filiupo ntiyigeze agisha impaka Roho Mutagatifu. Yaramwumviye. Filipo yari kwibaza ati “Ese uriya munyamahanga ndamuhera he, turavugana uruhe rurimi? Ko mbona ari umusirimu umuntu w’umuturage nka njye namubwira iki? Ibyo byose Filipo yarabirenze; yemerera Roho Mutagatifu byose birashoboka.

  • Umunyetiyopiya

Ni icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya akaba n’umunyabintu we. Yakoze urugendo rurerure. Yavuye iwabo muri Etiyopiya, muri Afurika y’Iburasirazuba ajya gusengera i Yeruzalemu. Aratashye. Yicaye ku igare rikururwa n’amafarasi. Ni zo modoka zo muri icyo gihe. Aragenda asoma igitabo cy’umuhanuzi Izayi. Ntabwo yirarira aremera ko ibyo asoma atabyumva, ko akeneye umusobanurira. Arasaba Filipo kwicara iruhande rwe ngo agende amusobanurira. Filipo arahera kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe amumenyeshe Inkuru niza ya Yezu Kristu. Umunyetiyopiya arasobanukirwa vuba bityo asabe kubatizwa. « Dore amazi ! Ni iki se kandi cyambuza kubatizwa ? ». Arabatizwa na Filipo hanyuma akomeze urugendo rwa yishimye.

  • Roho Mutagatifu 

Roho Mutagatifu abwiriza Filipo kwegera igare ry’Umunyetiyopiya. Ni we uzajyana Filipo mu mugi wa Azoti, aho azakomeza kwamamaza Inkuru nziza mu migi yose yanyuragamo.

  1. Inyigisho twakuramo

Muri iri somo harimo inyigisho nyinshi kandi nziza. Nagira ngo nibande ku ngingo enye z’ingenzi : gusenga no gusoma Bibiliya, guhinduka n’ubwuzuzanye bw’Ijambo ry’Imana n’amasakramentu.

  • Gusoma Bibiliya

Umunyetiyopiya yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu. Ni urugendo rurerure rw’iminsi itari mike. Filipo atubere urugero rwo gusoma Bibiliya. Natwe hari ubwo dukora urugendo rurerure, tukarupfusha ubusa tugenda twayura kandi Ijambo ry’Imana ryadukomeza rikatuyobora, rikatumurikira. Kuba tudasobanukiwe ntibikwiriye kuduca intege. Ijambo ry’Imana ni Ijambo ry’Imana nyine. Ushoboye gusobanukirwa byose ntiryaba rikiri Ijambo ry’Imana. Filipo ntiyari asobanukiwe n’ibyo asoma. Ntibyamubujije gukomeza gusoma kugeza igihe ahuriye na Filipo. Ikindi ni ukwemera gusobanurirwa. Hari ubwo twigira ba nyirandabizi, ntitwamere kwigishwa. Twasaba ko ba Filipo baba benshi kandi bakagera hose. Mu Rwanda higeze kuba gahunda ya “Tumenye Bibuliye”, aho abakristu mu maparuwasi bahuraga bagasomera hamwe Ijambo ry’Imana, bakarisangira , bakarushaho kurisobanukirwa no kurishyira mu bikorwa. Abashumba bari bakwiye kureba uko Ijambo ry’Imana ryagera kuri buri mukristu, kandi akabona hafi aho yasobanuza.

No kwigisha gatigisimu byari bikwiye guhabwa ingufu. Ubutumwa bwa mbere bwa Kiliziya ni ukwigisha ijambo ry’Imana, amasakramentu agakurikiraho. Hari ubwo kwigisha Ijambo ry’Imana bishyirwamo integer nke, ugasanga igishashikaje ari uguhabwa masakramentu no kuyatanga.

  • Guhinduka

Uyu munyetiyopiya ntiyatinze mu makoni. Yasobanukiwe bidatinze n’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ahita afata icyemezo cyo kubatizwa. “Ese ku tugeze ku mazi, wambatije?” Arabatizwa aba umukristu. Ntiyavuze ati “Tuzabireba ningaruka”. Hari ubwo guhindika tubishyira ejo n’ejo bundi. “Uyu munsi niwumva ijwi rye ntunangire umutimwa wawe, niko Zaburi ya 95, 7-8 itubwira. Umunyetiyopiya atubere urugero.

Guhinduka bijyana n’ugushaka, umuntu ntahere mu bitekerezo n’imigambi myiza gusa. Mu Bufaransa, hari umukobwa witwa Madalina Delbrêl, basaba Roma ko yamushyira mu rwego rw’abatagatifu. Yavutse mu 1904 yitaba Imana mu 1964. Yabatijwe ari uruhinja nyuma aza guta ukwemera aba umuhakanyi. Yavugaga ko Imana yapfuye agatangazwa n’uko abantu bakomeza kuyivuga no gukora nk’aho ikiriho kandi ikibazo cyayo cyararangiye. Yaje gukundana n’umusore kugeza ubwo bitegura kuzarushinga.Uwo musore yaje kumusezeraho, ajya kwiha Imana mu muryango w’Abapadiri b’Abadominikani. Madalina byaramurwaje, atangira gushidikanya ku buhakanyi bwe. Akomeza kwibaza ati “None Imana yaba iriho?”. Mu gushakira igisubizo icyo kibazo, yafashe icyemezo cyo gusenga. Yiyemeza gusenga apfukamye. Yongeye kugira ukwemera afashijwe no gusoma inyigisho za Mutagatifu Tereza wa Avila, zizamumurikira ubuzima bwe bwose.

Sinazinduwe no kubabwira ubuzima bwa Madalina Delbrêl, wabanye n’abahakanyi, akababera urumuri, mu kazi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Icyakora no mu Rwanda dukeneye abandika ubuzima bw’abakristu babaye intagarugero bagashyira Ivanjili mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kubona tumaze imyaka irenga ijana y’ubukristu nta munyarwanda n’umwe urashyirwa mu rwego rw’abatagatifu!

Nyamara Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, washyizwe mu rwago rwabatagatifu mu cyumweru gishize yari yabyifuje. Igihe asuye u Rwanda muri nzeri 1990, yavuze ko yiteguye gushyira mu rwego rw’abatagatifu, urugo rwa gikristu. Ni ukuvuga umugabo n’umugore basezeranye gikristu bagakomera ku isezerano ubuzima bwabo bwose, urugo rwabo rukabera izindi ngo urugero. Aho ari mu ijuru akomeze asabire u Rwanda, uwo mugambi mwiza uzashyirwe mu bikorwa vuba.

Mu kubawira uguhinduka kwa Madalina Delbrêl nagira ngo nibande kuri kiriya cyemezo yafashe cyo gusenga, agasenga apfukamye. Mu rugendo rw’ukwemera, icyemezo cya muntu ni ngombwa n’ubwo ukwemera ari impano y’Imana. Umunyetiyopiya nawe yafashe ako kanya icyemezo cyo kubatizwa.

  • Ijambo ry’Imana n’mamasakramentu biruzuzanya

Umunyetiyopiya yasobanukiwe n’Inkuru nziza ya Yezu Kristu yumva ko hari indi ntambwe agomba gutera: kubatizwa. Yezu yahaye Kiliziya alitari ebyiri iduheraho ifunguro rya buri munsi: alitari y’Ijambo ry’Imana n’alitari y’Ukaristiya. Mu Misa duhabwa ifunguro ryuzuye.

Bavandimwe,

Dukomeze kuryoherwa n’Ijambo ry’Imana n’umubiri wa Kristu duherwa mu isakramentu ry’Ukaristiya. Bityo turangwe n’ibyishimo nka biriya byaranze umutware w’Umunyetiyopiya amaze kubatizwa. Ukaristiya iduhe imbaraga zo gukomeza urugendo rugana ku butagatifu.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho