Mbese yaba ari jye Nyagasani?

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, 31/03/2021

Amasomo matagatifu: Iz 50, 4-9a; Za 68; Mt 26, 14-25

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe.

Tugeze ku wa Gatatu Mutagatifu. Dukomeje kwitegura bya hafi Pasika ya Nyagasani. Dufate akanya tuzirikane Ivanjili y’uyu munsi.

  1. Bishoboka bite?

Bavandimwe,

Nyuma yo kumva Ivanjili itubwira iby’ubugambanyi bwa Yuda, hari ubwo mu mutima wacu hazamukamo ikibazo kigira kiti “Bishoboka bite?” Bishoboka bite ko umwe muri ba Cumi na babiri ari we wagambaniye Nyagasani Yezu? Bishoboka bite ko ari umwe mu nkoramutima ze wamutanze? Koko Yuda Isikariyoti wabaye umugambanyi ni umwe mu bo Yezu yatoye rugikubita. Nyagasani Yezu yaramukunze, amugirira icyizere, maze amugira umwe mu  ntore ze, none dore ahisemo kugurisha Uwamugiriye ubwo buntu butangaje! Bishoboka bite ukuntu umuntu wabanye na Yezu imyaka itatu yose, agakurikira buri munsi inyigisho ze, akamubona agenda agira neza aho anyuze hose, agaburira abashonji, akiza abarwayi, azura abapfuye, agera aho akamugabiza abanzi be? Harya ngo abo umwami yahaye amata, ni bo bamwimye amatwi?

  1. Koko urumiya rwamize inshuti!

Bavandimwe,

Abakurambere bacu babibonye neza, bo bagize bati: “urumiya rwamize inshuti”. Na Yuda Isikariyoti yiguranye Yezu ibiceri bya feza. Twabyumvise mu Ivanjili y’uyu munsi. Ngo yasanze abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati: “Murampa iki, nanjye nkamubagabiza” (Mt 26, 15). Ngo bamubariye ibiceri mirongo itatu bya feza. Nuko kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga (Mt 26, 16).

Yohani umwanditsi w’Ivanjili we atubwira ko gukunda ifaranga kwa Yuda atari ibya none. Igihe Yezu yari ari i Betaniya kwa Lazaro yari yarazuye mu bapfuye na bashiki be Marita na Mariya, maze uyu Mariya akaza gusiga ibirenge bya Yezu amavuta y’igiciro gihanitse, Yuda wari ugiye kumugambanira byaramurakaje, maze agira ati: “Nk’uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene upfuye iki?” (Yh 12, 5) Yohani yumvise ukundi uwo mwijujuto, ati: “Ibyo ariko ntiyabivugiraga kubera ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije” (Yh 12, 6). Irari Yuda yari afitiye urumiya ryamuhumye ubwenge n’umutima, nuko aba ari rwo ahitamo aho guhitamo Yezu.

Bavandimwe,

Ubucakara bw’ifaranga buragatsindwa! Nyagasani Yezu yabivuze neza, igihe yigishije ibyo gukoresha amafaranga neza. Yagize ati: “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu” (Lk 16, 13). Yuda byaramuhamye: ntiyashoboye gukorera Yezu n’ifaranga. Yikundiye ifaranga aho gukunda Uwamukunze akamutora! Umutima we yaweguriye ibiceri  bya feza aho kuwegurira Uwamugize inkoramutima ye !

  1. Ba Yuda Isikariyoti ni benshi

Bavandimwe,

Nk’uko Papa Fransisiko yigeze kubivuga, uyu Yuda yarapfuye, ariko hari abandi benshi bahisemo kugera ikirenge mu cye no kuba abacakara b’ifaranga kugeza n’aho bagambanira cyangwa bigurana bagenzi babo kugira ngo barigereho. Koko rero, hari abantu benshi bivugana abavandimwe babo kugira ngo bigaruriye ibyabo. Hari ababyeyi bagurisha abo bibarutse kugira ngo bibonere inoti. Hari abana badatinya guhotora ababyeyi babo bagamije kwigarurira imitungo yabo. Hirya no hino ku isi, hari abantu babaye inzobere mu icuruzwa ry’abantu cyangwa ry’ingingo z’imibiri yabo. Hari abahisemo kwigurisha no kugurisha imibiri yabo kubera irari ry’urumiya. Hari abayobozi barya ibya rubanda kugeza n’aho babicisha ubukene n’inzara. Hari abantu bahisemo kuba ba mpemuke ndamuke. Hari aboroherwa no kugambanira ababo no gutanga inshuti zabo ngo aha barahabwa ifaranga cyangwa izindi mpano nk’igihembo cy’ubugambanyi bwabo. Ntitwakwibagirwa n’abakoresha izina rya Yezu bagamije gusa inyungu zabo, ari amafaranga, ibintu cyangwa imitungo.

  1. Mbese yaba ari jye, Nyagasani ?

Bavandimwe,

Nyuma y’uko Yezu amenyesheje ba Cumi na babiri ko umwe muri bo agiye kumugambanira, batangiye kumubaza umwe umwe, bati: “Mbese yaba ari jye, Nyagasani ?” (Mt 26, 22). Na Yuda umugambanyi ubwe yigize nyoni nyinshi, maze aramubaza ati: “Aho ntiyaba ari jye, Mwigisha ?” (Mt 26, 25)

Tumaze kuvuga bamwe muri ba “Yuda” bari muri iyi si yacu. Ariko ntitwibagirwe na “Yuda” ushobora kuba aturimo ! Koko rero buri wese muri twe ashobora gushyira izina rye mu mwanya w’izina rya Yuda Isikariyoti. Buri wese muri twe ashobora kuba “impanga” ya Yuda Isikariyoti, igihe cyose ahisemo guhemukira mugenzi we cyangwa kumutanga kubera ifaranga. Buri wese muri twe ashobora kugwa mu gishuko cyo kugambanira mugenzi we agamije inyungu ze bwite.

Nitwisuzume rero tutihenze. Ariko cyane cyane dusabe Nyagasani adufashe gutahura “Yuda” ushobora kuba atuye mu mitima yacu. Natwe tumubaze tuti: “Mbese yaba ari jye, Nyagasani ?”

Mukomeze kugira imyiteguro myiza ya Pasika.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho