“Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere ? ”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4,C, Adiventi, ku wa 20 Ukuboza 2015

Bavandimwe,

Noheli iregereje. Harabura iminsi mike ngo duhimbaze urukundo rutagereranywa Nyagasani Yezu adukunda, We wemeye gusangira natwe byose uretse icyaha, kugira ngo adusangize Kameremana ye.

Amasomo matagatifu Kiliziya yaduteguriye aratwinjiza muri ibyo byishimo biruta ibindi byose umuntu yagirira kuri iyi si: “Kugendererwa n’Umwana w’Imana”. Ivanjiri y’uyu munsi iratwereka Bikira Mariya ahaguruka akagenda yihuta akajya gusura Elizabeti, mubyara we. Akimubona yahise abona ko ataje wenyine ahubwo umuzaniye umucunguzi ahera ko, yuzuye ibyishimo asingiza Imana.

Iyi nkuru nziza y’umunezero iduherekeze natwe muri uru rugendo rudushyira Noheli. Ni koko nta na kimwe nkesha urukundo Nyagasani ankunda, nta n’ikiguzi narubonera uretse guhanika ngasingiza uwandemye.

Birakwiye ko duha umwanya ukwiye Umubyeyi wacu Bikira Mariya, tukamushimira impano nziza yakiriye akayitugezaho. Tumushimishe twemera kwakira iyi Mpano isumba izindi, Yezu Kristu kandi nka we duhaguruke bwangu, iyo nkuru nziza y’ibyishimo tuyishyire abavandimwe. Ntiducibwe intege n’intera y’aho abavandimwe bacu baba bari, cyangwa imisozi miremire ituri hagati kuko ibyishimo bihadutegereje bisumbye kure imvune twaterwa n’urugendo. Iki gihe rero kitubere umwanya mwiza wo guhaguruka tugasanga abavandimwe, guhaguruka tukava mu byo dushobora kuba turimo bitanoze, kwibuka ko umuvandimwe wawe ategereje ineza yawe.

Ni we ubwe uzazana amahoro!” Mi 5,4

Bavandimwe, ubwo bamwe barimo kwitegura kuzishimisha muri iyi minsi mikuru, hari abatazi ko bucya kubera imidugararo n’intambara, kubera inzara n’ubukene, uburwayi n’ibindi byugarije muntu. Abo ntitwibagirwe, nibura kubasabira no kubagirira neza uko bishoboka. Yezu ubwe ni we uzazana amahoro, nitwemera kumwakira. Yezu yigize umuntu, yinjiza atyo kamere-muntu mu Mana. Nyamara ibibera kuri iyi si biratwereka ko Ubumuntu bugenda bukendera. Ese umuntu utakifitemo ubumuntu yemwe n’ubuntu yaba asigaranye iki?

Dusabe kandi duharanire ko Ukwigira umuntu kwa Jambo w’Imana twitegura guhimbaza, kudufasha natwe gusubira ku isoko, twibuke ko turi abantu, twoye kubaho nk’ibitari abantu, tugire impuhwe n’urukundo, buri wese atangirire aho ari. Iryo ni ryo turo ryashimisha Uhoraho kuko tuzaba twisanishije na Yezu Kristu ubwe witanzeho ituro rimwe rukumbi ridutagatifuza. Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho