Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira

Ku wa mbere w’icyumweru cya 14 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 08 Nyakanga 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 28, 10-22a, 2º. Mt 9, 18-26

Aya magambo agaragaza ukwemera gukomeye k’umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri yose ari indembe. Ukwemera gushyitse ntigusubizwa inyuma. Bene uko kwemera kutarangwa n’ugushidikanya bya kimuntu, ni ko gutanga ubumenyi bw’iby’Imana n’amabanga yayo. Uko kwemera kumurikira ubwenge bwa muntu maze akarasa intego nta kunyuza ku ruhande. Uwo mugore yari yarumvise ibya YEZU maze ahita yemera yibonera n’ubwenge bwe ko byanze bikunze ikizwa rye ari impamo mu gihe abasha gukora ku gishura cya YEZU. Ubwenge bwe bwari bwararangije guhuguka ku buryo yari azi ko YEZU afite ububasha bugera hose kabone n’aho umurwayi atagomba kugirana na We ikiganiro. Kumukoraho byonyine, ni ko gukizwa.

Ukwemera nk’uko kuduha kumva neza ko Imana ituri iruhande. Kubigeraho bisa n’aho Umumalayika wa Nyagasani atubonekera akaduha kumenya ko Imana turi kumwe. Mu Isezerano rya Kera, kubonekerwa n’abamalayika byariho cyane cyane mu nzozi. Twumvise mu isomo rya mbere ukuntu Yakobo yabonekewe mu nzozi maze agahita yiyamira yumvise ko aho yari ari Imana yari ihari. Mu Isezerano Rishya ho, ni YEZU KRISTU ubwe twegera maze ububasha bwe bukadukiza kandi tugasobanukirwa n’amabanga y’uko akora.

Muri iki gihe cy’Amateka ya Kiliziya, kwakira ububasha n’ubumenyi bw’Imana, ntibikigombera kubonekerwa cyangwa gukora ku gishura cya YEZU. Kumwitegereza gusa twemera kandi tumukunze, ni ko gucengerwa n’urumuri rwe rukiza. Ni byiza kwitoza kwitegereza YEZU KRISTU mu Isakaramentu rye ry’agatangaza, gushengerera UKARISITIYA maze akadukiza. Barahirwa abayoboke bitoza kumushengerera. Nta marira nta miborogo, ni ubuzima butsinda urupfu. Nta kwiheba ngo byararangiye, twarapfuye! Iryo ni isomo tuvana kuri uriya mukobwa w’umutware. YEZU yamusubije ubuzima maze urupfu ruramwara. Kumuzura bishushanya ko iyo twemeye YEZU KRISTU natwe atuzanira ibyishimo, amahoro n’ituze maze tugakomeza urugendo rugana ijuru.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU BA KILIZIYA KU WA 8 NYAKANGA: Edgari, Landarada, Adiriyani

Mutagatifu EDIGARI UMUNYAMAHORO

Mutagatifu EDIGARI yavutse mu mwaka wa 943. Yabyawe n’umwami Edimundo I w’Ubwongereza ku mugore we wa mbere wabaye Mutagatifu Elgiva. Edigari yahawe uburere bwiza kandi bukomeye n’umukuru w’abamonaki b’i Glastomberi (Glastonbury). Mu gihe yari iyo ngiyo, ise yarishwe asimburwa na mukuru wa Edigari witwaga Eadred. Uyu na we yaje kwicwa maze asimburwa n’umuvandimwe we witwa Eadwig mu mwaka wa 955. Eadwig ntiyorohewe kuko yagize abanzi benshi cyane. Muri ibyo bihe Ubwongereza bwari isibaniro ry’intambara n’amatati atabarika. Byabaye ngombwa ko Eadwig asangira ubutegetsi na EDIGARI wari ufite imyaka 14 mu mwaka wa 957. Hashize igihe, Eadwig aba arapfuye maze EDIGARI asigarana ubutegetsi bwose mu maboko ye.

EDIGARI yaharaniye amahoro n’ubwumvikane. Ntiyigeze amena amaraso. Yaharaniye ituze mu baturage. Ni we mwami wa nyuma w’Ubwongereza wategetse adasesa amaraso. Bamugororeye kubwita “UMUNYAMAHORO”. Iryo zina yarihawe bashingiye ku mikorere ye isa rwose n’iy’abatagatifu: yakoranaga ubwenge n’ubuhanga bushishoza, ubwitange n’urukundo yagiriraga abantu bose. Mu bikorwa yibukirwaho, ni uko yitangiye ivugururwa ry’abamonaki b’Ababenedigitina. EDIGARI yapfuye akiri muto afite imyaka 32 ku wa 8 Nyakanga 975 ashyingurwa muri Monasiteri ya Glastomberi aho yari yararerewe.

Mutagatifu EDIGARI nasabire abayobozi b’isi ya none guharanira amahoro nta nabi. Naduhakirwe dukunde iby’Imana nk’uko yabikunze akaba aganje mu ijuru.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho