“Mfite inyota”

Inyigisho yo ku wa Gatanu Mutagatifu/Umwaka B, 02/04/2021

Amasomo: Iz 52,13-53,12; Heb 4,14-16; 5,7-9; Yh 18,1-19-42.                                                                   

Yezu napfukamirwe kandi bose bamuramye.

Bavandimwe, ubundi ntibyari bikwiye ko umuntu agira icyo avuga ku masomo y’uyu munsi, tuzirikana Ububabare n’urupfu rwo ku musaraba by’Umwami wacu Yezu Kristu. Uyu munsi wakabaye uwo gusenga no kuzirikana urukundo rwitanga ntirugire icyo rwisigariza, byose kubera ikuzo ry’Imana n’Umukiro w’abantu. Ndabararikira kuzimya amajwi aturwaniramo, tugatuza maze tukareka Yezu ubwe akatuganirira, maze tukumva ubutumwa aduha tugomba gushyira abandi, tubifashijwemo na Roho Mutagatifu.

Bavandimwe, ubwo Yezu yari abambye ku musaraba, hari aho byageze araterura aravuga ati: “Mfite inyota”. Iyi nyota Yezu yagize, ntabwo ari inyota y’umubiri gusa, ndavuga imwe idutera gukenera kunywa amazi n’ibindi binyobwa, ngo agarure ubuyanja, kandi asame umutima, dore ko na byo umubiri we wumvaga ubikeneye. Ahubwo yari afite indi nyota nakwita iya roho. Iyi ni yo yari imuraje ishinga kuko ari na cyo cyatumye yemera kuza muri iyi si: Ni inyota y’urukundo, inyota yo kubohora inyoko muntu ku cyaha n’urupfu, maze ikaronka ubugingo buhoraho iteka.

None rero nimucyo dupfukamire, turangamire kandi turamye Uwatwiguranye tukaronka ubugingo. Ndabasaba kudatinda ku bubabare yagize bw’umubiri: Gukubitwa, gucishwa bugufi no gusuzugurwa, kwambikwa ikamba ry’amahwa, kugwa inshuro eshatu mu nzira igana i Gologota aho yabambiwe, gutikurwa icumu n’ubundi bubabare ntarondoye. Ahubwo turebe ishavu n’umubabaro wa roho yagize, igihe ibyo byose abyakiranye ubwiyoroshye no kwicecekera imbere y’abamugiriye nabi kandi ari umuziranenge.

Tuzirikane ariya masaha atatu yamaze abambye kugeza ateruye ati: “Mfite inyota”. Inyota yo gukiza inyoko muntu ariko yo ikaba itabyitayeho, yewe n’abo yiteguriye ngo bazakomeze ubutumwa bwe akabona ntacyo batoyemo. Yezu koko warabonabonnye imbere y’abo waje kwereka inzira ifite urumuri n’amahoro ariko bakihitiramo iy’umwijima. Ndazirikana abantu bakurikira, kuko ubafitiye inyota ngo bave ibuzimu baze ibuntu. Abo bantu n’ubu bashushanya uko duhagaze mu rugendo rwacu:

  1. Kayifa wari waraguciriyeho iteka, ngo ikiruta ni uko wakwicwa uri umwe ugapfa upfiriye imbaga, aho kugira ngo irimbuke. Yezu n’ubu hari abagambanira abandi ngo bicwe kandi nta cyaha bakoze.
  2. Pilato, wari afite ububasha bwo kugaragaza ukuri no kukurenganura, nyamara yakuguranye umugome Barabasi, nuko akizwa n’itangwa ryawe ngo ubambwe. Isi yacu yuzuyemo abacamanza n’abanyamaboko bemera ikinyoma kikaba ukuri, ukuri kukaba icyaha.
  3. Petero intumwa yawe, na we ari mu baguteye agahinda n’intimba, dore ko kubera gutinya gupfa kandi yari yabigusezeranyije, yarakwihakanye, yewe n’imbere y’umuja utaragiraga ijambo, yavuze ko atakuzi. Nyagasani, kwihakanwa n’uwo wagiriye neza cyangwa uwo mwasangiye amabanga bitera intimba. Ni bangahe twihakana inshuti n’abo twasangiye ubuzima. Turi benshi.
  4. Yuda Isikariyoti, wari warashinze kumenya ibibatunga, akaba umwe mu nshuti zawe, byarangiye akugurishije, agutanga agusoma, dore ko ari cyo kimenyetso yari yahaye abishi bawe. Abagambanyi turi isoko uragire utabare.
  5. Imbaga n’abasirikare. Yezu mu butumwa bwawe wakijije imbaga itabarika, impumyi, ababembe, abarwayi n’abamugaye b’ingeri zose, ndetse wongeraho no gusangira na bo, nyamara ni bo bateye hejuru bati: Yezu nabambwe. Kuraho, nabambwe. Yezu turinde kwibagirwa ineza twagiriwe no kwitura inabi umuziranenge.

Aba bose baguteye intimba n’umubabaro bikomeye, birenze ibyo umubiri wawe wakorewe kuko icyakuzanye cyari ugukiza imbaga ariko yo yihitiyemo umwijima ihunga urumuri wayizaniye. Yezu, turagushimira kuko inzira zawe zihabanye n’izacu, iy’ubugome n’ubuhemu twakunyujijemo ni yo wahisemo kuducunguriramo, maze urangiza ubutumwa bwa So. Ibyo wabihamije ubabarira abishi bawe ndetse natwe ubwacu: “Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora”. Ngiyo ya nyota nyayo wari ufite. Inyota yo guha umukiro abantu.

N’ubwo watewe intimba, umubabaro n’abantu ariko ijambo ryawe ntiryabaye nk’imbuto y’ibihuhwe imwe igwa mu gitaka ntimere. Hari abumvise ubutumwa bwawe, abandi bumvira Roho wawe maze bakuba hafi, batuma ukomera ku butumwa bwa So. Tukaba tugusaba kubafataho urugero ngo natwe tubashe kukumara inyota ufitiye abawe.

Ndavuga Mariya, Umubyeyi wawe, wakubaye hafi mu nzira y’Umusaraba, ukawuheka ku bitugu, we akawugutwaza ku mutima. Mariya Madalina n’abandi bagore bakubaye hafi kugera ku ndunduro. Yohani intumwa wakubereye indahemuka mu bigishwa witoreye dore ko abandi bari bagiye “kibuno mpa amaguru”. Veronika watinyutse akaguha igitambaro ngo wihanagure iyo nkora y’amaraso yari yatumye uburanga bwawe budasa n’ubwa bene muntu, Yozefu na Nikodemu abigishwa bawe batari muri cumi na babiri, bagushyinguye mu cyubahiro. Abo bose Yezu bakubereye abaguhoza, ni uko intimba n’ububabare watewe n’abakumanitse ku giti ubasha kuyihanganira nuko uboneraho uhesha ikuzo So wakohereje kandi uronkera muntu umukiro w’iteka.

None rero Yezu, turagusaba ngo uduhe kuba indahemuka ku muhamagaro wa buri wese, twigiremo umutima w’urukundo n’impuhwe kandi amizero yacu ashinge imizi mu Mana Data, umubyeyi wa twese.

Urabizi ko hari abantu benshi babambye ku musaraba, bamwe tukaba tudashaka kuwemera no kuwakira. Rebana impuhwe kandi uhe imbaraga abarwayi babambye ku bitanda byo kwa muganga no mu ngo, bakaba bategereje uruza kubatwara. Reba ababambye ku musaraba wo kwiheba no kwirambirwa kuko amahirwe y’isi atabahiriye: abafunze bazira akamama, abahunze babayeho nabi, ababuze ababo abandi bakaburirwa irengero, abahohoterwa n’abakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’abandi benshi uzi, muri iyi si wiremeye uzi ubugome no kwigira ntibindeba by’abahetswe kandi bakonswa n’isi. Babe hafi Roho wawe abarinde kwiheba, ahubwo bahorane amizero muri wowe Inzira, ukuri n’ubugingo.

Ubwo rero waramburiye amaboko isi yose ngo uyihaze urukundo, impuhwe n’ubutabera byawe. Twe abagupfukamiye kandi tukaba duhimbajwe no kukuramya, duhe kugira amaboko agaba ituze, maze akaramira abo bose barushye kandi baremerwe n’umusaraba w’ubuzima. Humura amaso yacu abashe kubona ukeneye ubuvunyi bwacu maze tubone uko tumukomeza mu kwemera. Duhe kandi umutima ukunda abandi no kubakorera nk’uko natwe tubiharanira kandi ntitwifuze uwabitunyaga.  Duhe gohorana inyota yo kuba abagaragu n’abaja b’urukundo, ineza, ubuntu n’ubumuntu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho