Miryango y’isi yose

Inyigisho yo ku cyumweru, 27 Ukuboza 2020: UMURYANGO MUTAGATIFU

Amasomo: Intg 15, 1-6; 21, 1-3; Zab 105 (104), 1-6.8-9; Heb 11, 8.11-12.17-19; Lk 2, 22-40.

Miryango y’isi yose, nimugire Noheli Nziza”. Aya magambo aririmbwa mu mbyino nziza mu Rwanda, ku munsi mukuru wa Noheli. Koko rero, Noheli ni ibirori bigomba kugera kuri buri wese. Nta muntu n’umwe wabura ibyishimo muri Noheli kuko Noheli ari Ivuka ry’Umukiza w’isi yose Yezu Kirisitu. Tubizirikane cyane kuri iki cyumweru cy’Umuryango Mutagatifu. Dukomeze twifurize Noheli Nziza imiryango yose yo mu Rwanda. Ku isi yose, Abepisikopi n’abapadiri bifuriza Noheli Nziza imiryango yose y’ibihugu barimo bayigaragariza ko bari kumwe n’ingo zose mu byishimo no mu byago zihura na byo.

Noheli Nziza Miryango

Umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana babo. Imana ubwayo yatweretse ishingiro ry’umuryango igihe iremye umugabo n’umugore ngo babe umubiri umwe batunganye isi, babyare baheke. Imana kandi yatanze inyigisho ikomeye ku muryango mu bikorwa: igihe igennye ko umwana wayo avukira mu rugo rwa Yozefu na Mariya. Urwo rugo rutuye mu byishimo kuko Umukiza yaruvukiyemo. Yezu, Mariya na Yozefu babanye mu byishimo bifite ishingiro mu Mana Data Umugenga wa byose. Nta na rimwe ibyo byishimo byari kuhabura kuko bari babeshejweho n’Isezerano ry’Imana.

Twibuke Imana isezeranya Aburahamu urubyaro. Twibuke ukuntu yayemeye akayizera kugera ku ndunduro. Twibuke ukwemera kwamuranze maze we na Sara bagategereza akana kugeza mu zabukuru. Twibuke ukuntu Imana yujuje Isezerano maze Aburahamu akabyara ihanga rikomeye rya Isiraheli. Twibuke Isezerano Imana yagiriye Isugi Mariya. Twibuke uko yemeye byose agira ati: “Ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho”. Twibuke uko Yozefu yasobanuriwe iby’umugeni we n’uwo yari atwite. Twibuke umusaza Simewoni abona agakiza Uhoraho yageneye imiryango yose. Twibuke ubuhanuzi bwa Simewoni mu magambo yashenguye Bikira Mariya ariko agakomezwa n’ineza y’Imana. Simewoni ateruye Yezu yagize ati: “Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Isiraheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare” (Lk 2, 34-35).

Ubwo buhanuzi burasohora mu miryango yo ku isi hose. Abakira Yezu mu rugo rwabo barakira. Abamwanga bariyanga bakihemukira. Abashumba bashyira imbere icyubahiro cya Yezu bita ku ntama bashinzwe bagafasha ingo kuba kiliziya koko! Abategetsi bakunda Yezu Kirisitu bakorera neza abo bayobora ibihugu byabo bikarushaho gutera imbere mu bintu no mu bumuntu.

Yezu Kirisitu yinjira mu Mateka, ibintu bikaba bishya abantu ntibicwe n’ibibazo. Amateka Imana yagiranye n’umuryango wayo kuva kuri Aburahamu kugeza Umukiza avutse, amateka y’Urugo Rutagatifu, yose yaranzwe n’ingorane nyinshi. Cyakora imigisha ni yo yabaye myinshi. Iyo Imana iri rwagati muri twe, nta na kimwe cyatuvutsa ibyishimo. Uyu ni umunsi wo kwibutsa imiryango yose yo ku isi gukora uko ishoboye Imana igatura muri yo.

Noheli Nziza mu buzima bwanyu

Buri mushumba w’ubushyo bw’Imana azi neza aho akorera. Azi neza abo atumwaho ashinzwe gukenura kuri roho. Azi intama ashinzwe uko zifashe. Azitungisha Ijambo ry’Imana n’amasakaramentu zigakura mu busabaniramana bushyitse. Uko ubuzima bwa roho buhagaze mu ngo, nta mushumba ubimenya ijana ku ijana. Ni Nyir’ubwite ubizi ari we Mushumba Mukuru Yezu Kirisitu. Ariko na none, umushumba wa hano ku isi ntashobora kuyoberwa niba intama ashinzwe zimeze neza cyangwa se nabi. Iyo ziri mu bibazo bikomeye, ntashobora kwibwira ko zituje. Iyo atazi ibibazo intama ze zifite, aba afite ibindi arangariyemo. Ntashobora guhumuriza bose uko bikwiye. Iyo Kiliziya itegura abazitangira gukenura intama za Nyagasani, ibaha amasomo menshi abafasha gutekereza neza no kwegera abantu azatumwaho. Ayo masomo yose amufasha kuzaba umushumba uhagarariye Kirisitu aho azatumwa hose kugira ngo intama zitabweho kuri roho no ku mubiri, zitere imbere mu bintu no mu bumuntu zigana ibyiza bisumba byose mu ijuru. Kuri uyu munsi, Kiliziya irumvikanisha ijwi ryayo mu bepisikopi n’abapadiri ku isi yose, ikabwira intama zose ko iri kumwe na zo mu byishimo no mu makuba zishobora guhura na byo.

Noheli Nziza ku bari mu ngorane

Abashegeshwe n’uburwayi muri uyu mwaka wa 2020, Kiliziya yifatanyije na bo. Irabahumuriza ngo bakomere kuri Nyagasani. Indwara yatewe na Virusi yitwa Korona, yazanye ku isi umwuka udasanzwe. Ntawe utabona ko na Shitani yabyivanzemo. Iyo nyagwa yateye ubwoba hose cyane cyane mu bategetsi b’ibihugu. Ahenshi barayitwaje babangamira uburenganzira bwa muntu. Mu bihugu by’i Burayi, ntibyakabije kubera ko ibibazo byose bivuka bigirwaho impaka hagafatwa imyanzuro icisha mu kuri kandi itabangamiye ubuzima bw’abantu. Mu bihugu bikiri inyuma mu bintu no mu bumuntu, ingo nyinshi zarashegeshwe. Iyo Virusi idakanganye kurusha izindi ndrwara zica benshi nka malariya, sida n’izindi, yabaye igikoresho cya Sekibi cyatumye mu bihugu bimwe na bimwe abategetsi babangamira Kiliziya mu butumwa bwayo. Mu kubangamira Kiliziya muri rusange, na Kiliziya nto yo mu rugo yarahungabanyijwe.

Uko byagenda kose, n’ubwo ingorane ziyongeye mu ngo, Kiliziya ntiyabuze kubwira bose ngo “Noheli Nziza”. Aho ikura imbaraga ni mu kwizera ko Amasezerano Imana yagiriye abayo izayuzuza. Zaburi y’105 (104) yagize iti: “Nimushimire Uhoraho mwambaze izina rye…nimuzirikane ibitangaza yakoze…Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje, ibitangaza yakoze n’amatangazo yivugiye, mwebwe, nkomoko ya Aburahamu umugaragu we, bahungu ba Yakobo, abatoni be! Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho”.

Imana yujuje amasezerano mu Mwana wayo Yezu Kirisitu. Ni we urugo rwakira rukakirana umukiro rukabengerana amahirwe amukomokaho. Muri uyu mwaka, ingo nyinshi zarahungabanye. None se umugabo n’umugore baburara, bagaburira iki abana babo? Abadafite aho begeka umusaya se, bo bazagira ibyishimo byo kwakira urubyaro rwabo bate? Ese ingo zahuye n’akarengane, zo zizishima zite? Nizumva ijwi ry’abashumba bazibwira bati: “Nimukomere turi kumwe, turabasabira”, zizahumurizwa”. Ibyo kandi ntibivugwa ku rurimi gusa. Kiliziya yihatira kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage. Yunganira za Leta. Izunganira kandi izisabira kugira ngo zite ku bibazo bikomeye by’abaturage, bya bindi bibabuza gutera imbere.

Mu bihugu bitari bike, hari aho usanga ingo zabaye za nyakamwe. Abo baba bonyine na bo, Kiliziya ntibirengagiza. Irabazirikana. Ishobora kubasura no kubahumuriza. Igihe ingo zisenga ziyumvisha umuhamagaro wazo wo kuba Kiliziya nto, zihatira no gukora ubutumwa mu baturanyi. Mu Rwanda ho tugira amahirwe: imiryango remezo nikora neza, izafasha abaturanyi bafite ingorane. Abo bose baba bonyine cyangwa abo babuze akana, bumva ko bitaweho na Kiliziya mu gihe ingo nkirisitu zibaba hafi zikabasura zikabafasha.

Noheli Nziza, ntimuri mwenyine

Umwepisikoi n’abapadiri bagomba kwihatira kumenya ibibazo imiryango ihura na byo. Ni bwo bazashobora kuyiba hafi no kuyigezaho inyigisho ziyikiza. Ubwo bo bagira amahirwe yo kuzirikana kenshi Ijambo ry’Imana no gushyikirana na Zuba Rirashe waje gusura isi, bazihatira gufasha abantu bose kujya mbere mu bumuntu kuko Uwigize umuntu yahaye agaciro ikiremwamuntu agaragaza ko icyo ashaka ari uko umuntu wese uza kuri iyi si yabaho mu mahoro amukomokaho. Nta rugo na rumwe ruri rwonyine rero. Yezu arahari kandi atuma inkoramutima ze kubahumuriza muri byose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya ahakirwe imiryango yose yo ku isi. Abatagatifu bose basabire ingo zose kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho