Ese mu bubabare bwa Nyagasani ni iki twakwigiramo ?

Inyigisho yo ku wa 10 Mata 2020: Uwa Gatanu Mutagatifu

Amasomo: Iz 52,13-53,12, Zb 116 (30 -Heb 4, 14-16; 5,7-9 -Yh 18, 1-19,42

« Dore igiti cy’umusaraba ari cyo cyamanitsweho agakiza k’isi yose! »

Bakristu bavandimwe, ntawagera ku byishimo bya Pasika atanyuze ku wa gatanu mutagatifu. Ni umunsi twibukaho ububabare n’urupfu rwo ku musaraba by’Umwami wacu Yezu Kristu. Yezu yumviye ugushaka kw’Imana Data kugeza ku rupfu, ndetse urupfu rw’umusaraba. Ibyo byose ni ukubera urukundo yari adufitiye. Umusaraba wa Yezu waradukijije, ni umwanya rero wo kurangamira ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu, no kwifatanya nawe, natwe tumutura, ububabare n’amaganya yacu. Tubimuturane umutima wizeye kuko atabura kutwitaho. Yezu Kristu ni Umukiza n’Umunyampuhwe ! «Ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rukabahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose…Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa» ( Heb 2, 14-18).
Bavandimwe nimunyemerere turangamire umusaraba umwami wacu yabambweho, ari nawo Uhoraho yakoresheje ngo akize umuryango we ingoyi y’ibyaha byawugondaga ijosi (Iz 52, 2).

Ese umusaraba wa Yezu usobanura iki ku mukristu ?

«Naho njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu : ni wo iby’isi bibambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho » (Gal 6,14).
Mbere yuko Yezu abambwa ku musaraba, icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyagenerwaga abacakara baciriwe urwo gupfa (ku ngoma y’abaromani). Naho ku bayahudi, kumanikwa ku giti byari umuvumo w’Imana (Ivug 21,22-23). Yezu rero yahisemo kwihindura uwo muvumo maze kuva ubwo umusaraba uhindura isura (Gal 2,13-14 ; Fil 2,5-11). « Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe, ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya » (2 Kor 5,16-17). Nguko uko umusaraba wa Kristu wavuguruye isi.

Turagusenga Yezu turagushima, yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu ! Ku musaraba wa Kristu twakize umuvumo ukomoka ku cyaha. Uwo musaraba rero wadukijije icyaha n’urupfu rukururwa na cyo ukaduha ububasha bwo kubyigobotora, ni Urupfu rwa Kristu n’Izuka rye dukeha uwo mutsindo. Hari abantu bajya bibeshya bakabona mu kimenyetso cy’umusaraba urupfu gusa. Ndetse banawukubita amaso umutima ugashaka kubavamo. Hari n’abagira ipfunwe ryo gukora ikimenyetso cy’umusaraba ngo hato abantu batavaho bamenya aho ukwemera kwabo gushingiye. Uko Kristu adatana n’umusaraba, ni nako n’umukristu yagombye kubigenza. Umusaraba rero ukubiyemo intsinzi ya Kristu ku rupfu. Ikimenyetso cy’umusaraba si icyerekana uko Kristu yapfuye ahubwo ni icyerekana uko Kristu Yezu yatsinze urupfu. Umusaraba ni ikimenyetso cy’intsinzi ya Yezu Kristu ku rupfu.

Umusaraba wa Yezu Kristu ni yo Nkuru Nziza kuri twe. Kuvuga ko Yezu yadukirishije umusaraba we mutagatifu ni kimwe no kuvuga ko Yezu yadukirishije Urupfu n’Izuka bye bitagatifu. Kandi Pawulo Mutagatifu atwibutsa ko Urupfu n’Izuka bya Kristu Yezu ari Inkuru Nziza twemeye kandi twamamaza dushize amanga (1 Kor 15,1-5). Uko utatandukanya Yezu Kristu n’urupfu n’izuka bye ni nako utashobora kumutandukanya n’umusaraba we. Koko Yezu Kristu twamamaza ni uwabambwe ku musaraba cyangwa uwadupfiriye akazukira kudukiza (1 Kor 1,23 ; 1 Kor 2,2 ; 2 Kor 5,14-15)

Abakristu duhishurirwa dute umusaraba wa Yezu ?

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira ! Nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga: «Naho njyewe, bavandimwe, niba nkigisha ukugenywa, naba se kandi ngitoterezwa iki ? Ubwo rero umusaraba ntawe waba ugiteye kwibaza » (Gal 5,11). « Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije : ni Yezu Kristu wayimpishuriye » (Gal 1,11-12); Yezu Kristu wenyine ni we ushobora kuduhishurira iby’umusaraba we ! Kuri Yezu rero umusaraba we ni ubuzima bwe bwose. Umusaraba we ni umutima we. Umusaraba we ni ibanga rikomeye abitse ku mutima we wuje impuhwe. Mu buzima bw’abantu muri rusange, umuntu ntapfa kubwira akababaro ke uwo abonye wese. Umuntu aganyira uwo basabanye, uwo akunda, uwo yizera. Yezu yihereranaga intumwa akazisangiza kuri uwo musaraba we inshuro eshatu (Mt 8,31-33 ; 9,30-32 ; 10,32-34). Ariko se iryo banga ry’agatangaza izo ntumwa hari n’icyo zitoreragamo ? Urugero ni Petero washatse kubimubuza (Mt 16,21-23). Byanatangira akabyitambika imbere akura inkota (Yh 18,10-11), abonye bimuyobeye aramwihakana (Mk 14,66-72). Ntiyashyigikiye Yezu muri iyo nzira. Yari ataracengerwa n’iryo banga. Koko rero umusaraba wa Kristu ni ibanga rikomeye rya rindi ribangirwa ingata.

Abakristu twatwara dute umusaraba wa Yezu Kristu ?

Bavandimwe, mutagatifu Pawulo intumwa abitubwira neza ati «Nabambanywe na Kristu ku musaraba. Mu by’ukuri ndiho, ariko si jye : ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira » (Gal 2,19b-20). Akongera ati « Igisigaye ni ukumumenya, we wazukanye ububasha, no kwifatanya na we mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na we mu rupfu rwe, kugirango nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye » (Fil 3,10-11). Gutwara umusaraba wa Yezu Kristu ni ukuwakira nyine mu buzima bwawe, ukawumenyesha abandi, ukawubambwaho kandi ukawuhimbaza mu masakaramentu. Ni «uterura nk’intumwa Paulo uti: Twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba» (1 Kor 1-23a).

Ese mu bubabare bwa Nyagasani ni iki twakwigiramo ?

Hari ubwo rero abantu tugwa mu gishuko cyo gufata abandi nk’imisaraba itugoye: Umugabo agafata umugore we nk’umusaraba, umugore agafata umugabo we nk’umusaraba, umubyeyi agafata umwana yabyaye nk’umusaraba, umukoresha agafata umukozi nk’umusaraba,… Mu bubabare bwa Nyagasani, twigiramo kwishyira mu biganza by’Imana twizeye ko n’iyo twaba tubabara itadutererana; tukareka ugushaka kwayo akaba ari ko gukorwa mbere y’ukwacu nka Yezu aho agira ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo uko ushaka”. Twigiramo kwakira imisaraba yacu, imibabaro inyuranye duhura nayo, mu buzima bwacu; muri iki gihe iyo turebye abapfa buri munsi, abababara bihebye, abafite ibibazo bikomeye by’ubuzima, dushobora kwibwira ko Imana idutererana, nyamara nayo birayibabaza. Ntabwo ari byo herezo ni cyo Yezu atwigisha mu izuka rye! Twigiramo kuba indahemuka kuri Kristu no kumukomeraho, cyane cyane mu bihe biruhije nk’ibi turimo aho twugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi cyoreka imbaga y’abantu buri munsi. Abo bose tubasabire twizeye Yezu wazutse !

Nyagasani yezu nabane namwe.

Padiri Prosper NIYONAGIRA