Inyigisho yo ku cyumweru cya 33 gisanzwe c, 13 Ugushyingo 2022.
Mal 3, 19-20a; 2 Tes 3, 7-12; Lk 21, 5-19
Mu bwiyumanganye bwanyu niho muzarokora ubuzima bwanyu
Bavandimwe muri ibihe turimo by’impera z’umwaka wa liturujiya ndetse n’umwaka usanzwe ni umwanya wihariye wo kurushaho gutekereza ku maherezo y’abantu n’ibintu. Ubuzima bwa muntu ntiburangirira hano ku isi. Benshi babonye ko ari ihame rigenga ibitekerezo n’imyifatire yacu mu mibereho yacu. Amasomo tuzirikana none arerekana ko ibyo tubona ku isi bitazahoraho akatugira inama y’uko twabaho.
Mu isomo rya mbere umuhanuzi Malakiya aratubwira uko umunsi wa Nyagasani dutegereje uzaza umeze: “Dore haje umunsi utwika nk’itanura“. Arerekana ko uzatuma ibintu bigaragaza aho byerekeza. Uwo uzagaragaza abubaha Imana n’abayitera umugongo. Aha biratwereka ko ubuzima tubamo ku isi butegurira ubundi buzima dutegereje. Bidusaba kutirara tukirinda ibiturangaza by’isi tugaca bugufi tugashaka Imana hakiri kare.
Mu ivanjiri Yezu atugira inama yo kutibanda gusa ku bigaragarira amaso y’umubiri gusa nk’ingoro zitatse n’ibindi by’agaciro tubona ku isi. Tumenye neza ko bitazahoraho dushake ibidashira, ibitugeza ku Mana. Aratubwira kandi ko umunsi wa Nyagasani utazaza umeze nk’uko bamwe bibwira aho batanga ibimenyetso bica ibikuba: intambara n’imidugararo, imitingito y’isi, ibyorezo, inzara n’ibindi bitera abantu ubwoba. Yezu aratubwira ko tutagomba kugira ubwoba ko aba ari kumwe natwe. Akenshi tugira ubwoba bw’ibibera ku isi tugacika intege iyo tugendeye ku mbaraga zacu zonyine. Iyo tumenye ko tutirwanirira ko Imana ituri hafi biduha imbaraga zo guhangara urugamba rwacu.
Mu ijambo ry’Imana ry’uyu munsi twongeye kumva ko Yezu aduhora hafi. Icyo dusabwa ni ukumwizera tugakurikiza inama atugira cyane iyo turi mu bibazo bikomeye. Ibivugwa byose ko bizabanziriza ishira ry’isi byabayeho kuva kera kandi isi ikomeza kubaho n’ubwo bigenda bihindura ubukana bitewe hamwe n’uko isi yabaye umudugudu nk’uko babivuga kubera ko ikibaye hamwe bidatinda ko kigera n’aho twitaga kure kubera iterambere n’ikoranabuhanga bya muntu w’iki gihe. Ariko ikizadukiza ni ukugira ukwemera guhamye no kubaho mu bwiyumanganye. Mwene muntu kuri iyi bigaragara ko n’ubwo agenda atera imbere hari byinshi adashobora bimusaba kwisunga no kwiragiza imbaraga zituruka ku Mana.
Indi nama yadufasha kwitegura neza umunsi wa Nyagasani ni ukwita ku byo dushinzwe. Ni inama mutagatifu Pawulo intumwa atugira ahereye ku bakiristu b’i Tesaloniki aho bamwe muri bo bari batumvise neza umunsi wa Nyagasani bagatangira gutegereza ntacyo bakora aho ababwira ati: “None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora ahubwo bakivanga muri byose”. Koko bari abakwibwira ko umunsi wa Nyagasani ugiye kuza vuba bakagira ngo ubutumwa n’imirimo bashinzwe bigiye kurangira bagahagararira aho. Abo baba bibeshye kuko tugomba gukora ibyo dushinzwe kugeza igihe Nyagasani azagarukira. Ahubwo icy’ibanze ni uguhora twiteguye. Mutagatifu Pawulo yageze n’aho avuga ko udokara yajya areka no kurya. Ibi rero biratwereka ko kwitegura neza umunsi wa Nyagasani ari ukwita ku byo dushinzwe. Birumvikana ko ntawashobora kureka kurya ibyo bikadusaba kwita ku mirimo yacu ya buri munsi. Muri ibihe tuba turi mu mpera z’umwaka dusabe ingabire yo gukora ugushaka kw’Imana tutarambirwa.
Bikira Mariya mwamikazi w’intumwa udusabire.
Padiri Sindayigaya Emmanuel.