Ni mu bwiyumanganye tuzaronka uburokorwe

Ni mu bwiyoroshye tuzaronka uburokorwe

Inyigisho yo ku wa gatatu, 34, C, imbangikane | Tariki ya 23 Ugushyingo 2016

Bavandimwe,

Muri iyi minsi isoza Umwaka wa Liturujiya, Ijambo ry’Imana riradukangurira gukomera ku kwemera kwacu kugira ngo tuzaronke uburokorwe.

  1. Aba Kristu ntibatana n’imisaraba

Koko aba Kristu ntibatana n’imisaraba. Yezu Kristu yabitwibukije mu Ivanjili y’uyu munsi. Twumvise ibitotezo abe bazahura na byo muri iyi si yanga kwakira Inkuru nziza. Yabahanuriye imisaraba ibategereje: gutangwa n’ababyeyi, n’abavandimwe ndetse n’incuti, gufatwa, gutotezwa, gucibwa mu masengero, kurohwa mu buroko, kujyanwa imbere y’abami n’abatware kugeza no kwicwa.

Yezu ariko arabasaba gukomera no kudacika intege kuko muri ibyo bihe azababa hafi kandi we ubwe akazabatera ubutwari: “Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza” (Lk 21, 14-15). Aranabahumuriza abizeza ko nta kizabambura ubugingo: “Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba” (Lk 21, 18).

  1. Aba Kristu bamubera abahamya no mu bitotezo

Yezu arasaba abe kumubera abagabo muri ibyo bihe bikomeye. Koko rero, kubera Yezu umuhamya si iby’igihe ibintu bigenda neza gusa. Kubera Yezu Kristu abahamya bigomba kugaragarira cyane n’imbere y’ibitotezo n’imisaraba. Abahamya batanga urugero rukomeye ni abahorwa ukwemera kwabo; ni abahorwa Imana bemera kumena amaraso yabo, bagera ikirenge mu cya Yezu Kristu wujuje ubutumwa bwe na we yemera kumena amaraso ye ku giti cy’umusaraba.

Aba Kristu rero bahamagariwe kumubera abahamya igihe n’imburagihe: mu bo babana, bakorana, muri restora aho bajya gufata amafunguro, mu isoko bagurisha cyangwa bahaha, mu biro, mu ngendo ku maguru, mu modoka, muri gari ya moshi cyangwa mu ndege; mu mangazini, muri banki, mu bitaro, mu ishuri; mbese hose n’igihe cyose.

Twebwe abakristu twigira ubwoba bwo kubera Kristu abahamya. Twitinya kuvuga no kwerekana abo turi bo: aba Kristu. Twigira ubwoba bwo kwamamaza ukwemera kwacu n’ubwo isi byayirya mu matwi cyangwa byayitera guhaguruka ngo iturwanye. Turi kumwe n’Uwo twemeye; aradutabara, aradukomeza.

  1. Aba Kristu barangwa n’ubwiyumanganye

Indi nama Yezu yagiriye abe ni ukwiyumanganya. Yagize ati “Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!” (Lk 21, 19). Kwiyumanganya, kwihanganira ibitotezo n’imisaraba umukristu ahura na yo mu nzira y’ukwemera, y’ubutumwa n’ubuhamya ni ryo banga ry’umutsindo w’abakurikira Yezu Kristu.

Ni cyo Isomo rya mbere na ryo ryatwibukije, ritugezaho urugaga rw’abatsinze cya Gikoko cyari kigambiriye kuyobya, gutoteza no kurimbura abayoboke ba Ntama (reba Hish 13). Bagitsindishije ubwiyumanganye, ubutungane, gukomera ku mategeko y’Imana no ku kwemera muri Yezu (Hish 14, 12). Bararirimba indirimo y’abatsinze barata Nyagasani Nyirubutagatifu, We shema ryabo na soko y’umutsindo wabo. Icyaduha natwe ngo tuzabarirwe muri urwo runana rw’abatsinze!

  1. Jyewe mpagaze nte?

Uyu ni umwanya wo kwisuzuma no kwibaza uko mpagaze nk’umukristu muri iyi si ya none. Mpagaze nte? Ese ibitotezo mpura na byo ni ukubera ukwemera kwanjye? Ese koko mpora niteguye kubera Kristu umuhamya igihe n’imburagihe? Nitwara nte nk’umukristu imbere y’ibibazo by’ubuzima? Ubwiyumanganye bwanye bungana bute iyo mpuye n’imisaraba? Aho si ndi umukristu wo mu bihe byiza cyangwa byoroshye gusa, maze imbere y’ibihe bikomeye, nkamera “nk’abandi” batamenye Yezu Kristu?

Dusabe Roho Mutagatifu adutere ubutwari kugira ngo koko tubere Kristu “abagabo mu bantu” igihe cyose na hose.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho