Mugihe tudahaye agaciro ubuzima, yaba ubwacu ndetse n’ubw’abandi, Nyagasani azabituryoza

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Yezu aturwa Imana mu Hekaru. Kuwa 2 Gashyantare 2016.

AMASOMO : Ml 3, 1-4. Zab 23, 7, 8, 9,10 Ivanjili: Lk2, 22-40.

« Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze ; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose ».

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe. Kuri uyu munsi ndifuza ko twazirikana ku Ijambo ry’Imana duhereye ku ngingo yerekana Yezu Kristu nk’Urumuri rw’agakiza.

Hashize iminsi 40 tuzirikanye ku ivuka rya Nyagasani Yezu Kristu.We Rumuri nyarumuri rumurikira abantu bose. Ni inyenyeri iboneshereza abagendaga mu mwijima. Yaje kudukura mu rupfu maze atwambika umubiri uzira gupfa. Adusubiza isura twahoranye mbere y’uko abakurambere bacu (Adamu na Eva) bacumura.

Ku munsi wa 40 Yezu avutse ,Mariya na Yozefu bakurikije umuhango Musa yategetse wo kujyana umwana mu Hekaru bakamutura Imana, n’uwo gutera icyuhagiro nyina w’Umwana (Lev12,2-4) kugira ngo bashimire Imana. Nibwo umusaza Simewoni ahasanze Umwana n’ababyeyi be ;nuko Simewoni wari wuzuye Roho Mutagatifu aramutsa Yezu azi neza ko ari we « Rumuri ruje kumurikira abantu. » Maze atangariza ku mugaragaro ababyeyi be ko Yezu ari we Rumuri rw’amahanga yose ,ati : « Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze ; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose. Ni we Rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli ! » (Lk2, 29-32) Akazabera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, akazaba kandi n’ikimenyetso benshi bazagiraho impaka ;abazamwemera bose bazakira naho abatazamwemera bazorama. Benshi muri Israheli bazamuyoboka abandi bamugereranye na Belizebuli (Lk11, 14-20). Ntabwo bizacira aho, inkota izahuranya umutima wa Nyina. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare. Azicwa urw’impabe itagira kivurira, akorerwaho ubufindo(Yh19,24-27). Ariko nyuma y’urupfu hari ubuzima, Kristu yarazutse maze atanga icyerecyezo cy’ubuzima ubwo yasubiraga mu ijuru aho natwe tuzamusanga tukibanira, tukamutaramira kandi tumushengerera ubudahuga.

Ubwo buzima tubutangirira hano ku isi cyane cyane mu Misa igihe twifatanya n’abamalayika mu muriri w’indirimbo ya Nyir’Ubutagatifu.(Iz 6,3 ;Hish 4,8). Kuri uyu munsi by’umwihariko hari aho bakora umutambagiro wa Misa bafashe amatara yaka mu ntoki ; bishushanya ko Kristu ari we Rumuri rumurikiye isi.

Mutagatifu Yohani niwe utubwira neza ko Jambo ari we Rumuri n’Ubuzima kandi ko mu ntangiriro Jambo yariho akabana n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyaremwe bitamuturutseho. Jambo ni we wari Urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si(Yh1,1-3.9)

Kristu ni we gakiza k’imiryango yose, ntabwo yazanywe no kurokora abayisraheli gusa, ahubwo yazanywe no gukiza abantu bose ;yaba abazungu ,yaba abirabura. Agakiza kacu n’ishema ryacu biri muri we. Muri Kristu nta muyahudi ,nta mucakara (Kol3,11) …..nta munyarwanda, nta murundi , nta mugande…twese twuhiwe amazi amwe, amazi y’ubugingo bw’iteka. Yezu ni we cyuzuzo, ni we ndunduro y’amategeko yose yatanzwe anyuze kuri Musa n’abahanuzi. Niba Kristu ari we dukesha agakiza, ubwitandukanye mu bantu buturuka he ? Nta handi uretse kwanga kwakira urumuri tugahitamo umwijima: « Yaje mu bye,ariko abe ntibamwakira »(Yh1,11). Abantu tumeze nk’umwana baha inzoga nziza we akihitiramo kunywa ibivuzo. Akenshi ntitunyurwa ; umuryango wa Israheli wa none nitwe twese ababatijwe. Ni kenshi duca ku masezerano twagiranye n’Imana igihe tubatizwa ari yo : kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza.

Niko byagendekeye abayisraheli igihe bari barajyanywe bunyago bagarutse mu gihugu cyabo, Ingoro yari yarasenywe yarongeye irubakwa maze yongera gukorerwamo imihango y’iyobokamana nka mbere, ariko kuburyo budashimisha Imana. Ibyo byatumye Nyagasani Imana yohereza Umwana wayo w’ikinege kugira ngo ayikureho umwanda wose washyizwemwo na muntu. « Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga » (Heb2, 17). Iyo ngoro yashushanyaga twebwe bene Adamu. Kristu niwe wadusukuye igihe afata kameremuntu yari igenewe gupfa akayigira kamere izira gupfa.

Mutagatifu Pawulo ni we utwereka ingoro y’Imana ko iri muri twe agira ati : « Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho ? »(1kor7, 19). Mugihe tudahaye agaciro ubuzima, yaba ubwacu ndetse n’ ubw’abandi, Nyagasani azabituryoza ; « Nzabegera mbacire imanza ; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’imfubyi ,kimwe n’abashikamira umusuhuke,n’abandi bose batanyubaha »(Ml3,5). Byanze bikunze uko ibintu byifashe muri iki gihe siko bizahora , hari abantu benshi bashikamiwe, abanyabinyoma, ibisambo, abasambanyi…Abanyabyaha rwimbi baragwira uko bwije n’uko bukeye. Imana izaza guhana abo banze guhinduka no guhemba abahindutse bakemera Yezu maze bakagenda mu rumuri. Uhoraho azaza ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure icyitwa ikiremwa cyose.

Ni inde uzakomeza guhagarara igihe Uhoraho azigaragariza ? Muvandimwe nshuti ese nawe waba witeguye ? Iyo umwambaro wuzuyemo ico ukawumesa uhita ucika, ese ko Nyagasani azaza ari umumeshi, azasanga umwenda wawe utararenzweho n’ico ? Umwambaro wacu ni roho, ese ni kangahe uhabwa isakramentu rya Peneteniya ? Yezu wazutse atubabarira ibyaha byacu, akatwongerera ubugingo bw’iteka, ndetse akabusubiza ababutaye, akaduha n’imbaraga zo kurwanya ikibi, akongera kuduhuza n’umuryango w’abakristu.

Bikira Mariya na Yozefu, mudusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Diyakoni Sylvain SEBACUMI.

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho