Mu gisibo turangamire Yezu Kristu adutoze ubutungane

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 1, Igisibo, 2014

Ku ya 15 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Fraterne NAHIMANA

Amasomo tuzirikana: Ivug 26,16-19; Mt 5,43-48

Mu gisibo abakristu twibutswa byinshi birimo guharanira ubutungane kuruta uko bisanzwe.N’ubundi Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza ni cyo atwifuzaho. Inyigisho Yezu yatangiye ku musozi irakomeza kuduhamagarira ubwo butungane. N’ubwo turi abantu basanzwe kandi b’abanyantege nke, ubwo butungane buturarikira kubaho mu buryo budasanzwe. Nk’uko Imana itagenza nk’abantu, abayo natwe duhamagariwe kurenga imibereho n’imikorere ibonetse yose ngo tube koko abana ba Data uri mu ijuru ngo duse na we mu butungane.

1.Hari imigirire tudakwiye gutangarira mu buzima busanzwe

Iyo tubonye umugabo mu rugo wuzuza inshingano zo guhahira urugo no kurwitaho no kurwitangira nka Nyirurugo ntidukwiye kumutindaho ngo yakoze ibintu by’akataraboneka. Iyo tubonye umuyobozi wakira neza abaturage akabakemurira ibibazo ari nacyo ashinzwe kandi ahemberwa si igitangaza ntibyatuma tumutindaho ngo ni intwari. Iyo umusaseridoti cyangwa n’undi wihayimana afite imvugo n’ingiro bijyanye n’ ubutorwe bwe, nta mpamvu yo kumva ko ari igitangaza. Yego aba bose twabashimira ko byibuze buzuza inshingano zabo ariko ntibibe impamvu yo kubashyira mu rwego rw’intwari zikwiye kuratwa mu gitaramo. Yezu we adusaba kwibuka ko turi abagaragu nk’abandi igihe twarangije ibyo twari dushinzwe.

2.Ese mu buzima bwa gikristu ho ni ibiki tutagomba gutindaho?

Rimwe na rimwe dushobora kwibeshya ko umuntu runaka ari umukristu kuko mu bo babana bamugirira neza ntawe ajya ahemukira ngo amutenguhe cyangwa ko atajya na rimwe yanga abamukunda. Haba ubwo abo yanga ari abamwendereza bakamuhemukira ndetse ugasanga no muri rubanda rusanzwe ntawe ubacira akari urutega.

Umuntu waba ameze atyo ntaho yaba atandukaniye n’abataramenye Kristu icyakora wenda tugenekereje twamwita umuntu mwiza. Ubukristu budusaba kurenga ibyo kuba abantu beza.

Kristu urugero rwacu mu butungane, aratwibutsako turamutse dukunze abadukunda, tukisuhuriza abo dufitanye amasano tukabana neza bigatinda, ntaho twaba dutandukaniye n’abandi batamumenye. Ndetse imigirire nk’iyo ni yo yarangaga abasoresha n’abatazi Imana bahagarariye abandi banyabyaha.

Icyatuma Kristu adushima ni uko twakora ibirenze ibisanzwe bya kamere muntu yacu imwe y’inyantege nke igenda yishyiriraho imipaka n’imbibi mu kugira neza kandi ibyo Kristu abitubuza.

3.Kristu aduhamagarira kugenza uko yagenje.

Yezu Kristu ntameze nka ba bafarizayi n’abigishamategeko bavugaga ariko ntibakore. Ntameze nk’izo ndyarya zatahiraga gukorera abantu imitwaro iremereye y’amategeko ariko bo ntibarushye bayikozaho n’umutwe w’urutoki.

Iyo Kristu atubwira gukunda abatwanga anabiduhamo urugero. Mu gihe cy’igisibo dusabwa guhanga amaso Kristu wababaye akagera ku munota wa nyuma agaragariza bose urukundo rukomeye. Nzirikana cyane amwe mu magambo Yezu yavugiye ahakomeye:

  • “Nshuti kora ikikuzanye”(Mt 26,50): Ntawe udakwiye gutangarira ubutungane bwa Yezu ubona muri Yuda w’umugambanyi utamwifuriza ihirwe inshuti ye.

  • “Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora”(Lk 23,33): Amagambo ya Yezu nk’aya akwiye kudutoza kutagirira umutima mubi abatwanga n’abadutoteza. Duhamagariwe kubasabira kutarimbuka ahubwo kugirirwa imbabazi.

4.Ubutungane bw’Imana ntiburobanura ntibunategereza inyiturano

Si amagambo yuje ubutungane Yezu avuga dukwiye gutangarira gusa, ahubwo twanavuga uburyo yari yarakijije benshi ubumuga n’indwara z’amoko yose, yaragaburiye benshi akabamara inzara,yarigishije benshi inkuru nziza ariko nyamara yagera ahakomeye abo bose bakamutererana ndetse n’abo yitaga inkoramutima bakavanamo akabo karenge. Yezu ntiyigeze na rimwe yicuza kuba yarabagiriye neza.

Urugero rwiza rw’ubutungane Yezu aduha ni urwo kugirira neza bose maze abo iyo neza yagezeho banatwitura inabi tugakomeza kwishimira ko twakoze icyo twasabwaga nk’aba Kristu. Mu migani yacu abanyarwanda tuti: ‘’Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”.

Ubutungane bw’Imana kandi bugaragarira mu kutarobanura abo tugomba kugirira neza dushingiye ku bikorwa byiza cyangwa bibi bagaragaza. Urugero Yezu aduha rw’izuba Nyagasani avusha ku babi n’abeza ndetse n’urw’imvura avubira abatunganye n’abadatunganye rugaragarira amaso ya bose. Ndetse haba n’ubwo abahemu n’abagiranabi usanga aribo bafite ibihe byiza aho izuba n’imvura bisimburana mu buryo bubanogeye. Ibyo ntitwabitindaho kuko n’abo bose ari aba Nyagasani n’ubwo bo batabizirikana ngo bamukunde banabimushimire, We arabakunda kandi abitaho.

5.Muri iki gihe cy’igisibo twakwihatira iki?

Ni ngombwa kwibukako igihe cy’igisibo ari gihe kidasanzwe ni nayo mpamvu natwe tugomba kurenga ibikorwa bisanzwe byacu nk’abantu. Igisibo ni igihe gikomeye cya kiliziya, natwe dusabwe kurangwa n’ibikorwa bikomeye biranga ubutungane. Si igihe cyo gushimishwa n’ibikorwa bibonetse byose biranga ubupfura mu mibanire y’abantu kuko twe nk’abakristu tugomba kwemera kurangwa n’ibyo uwariwe wese atageraho adahanze amaso Kristu. Mu gisibo tuzarangwe n’imyitozo nk’iyo gukorera igikorwa cy’urukundo abatwanga tubigiriye Kristu we wabiduhayemo urugero. Tuzihatire gusabira kenshi abadutoteza n’abatatwifuriza amahoro ku rugero rwa Kristu we wasabiye abishi be. Tuzagerageze kandi kurenga isano y’amaraso ituma twiyumva gusa muri bene wacu, tuzanasange abandi tuzirikana ko dufitanye isano ikomeye yo kugira Umubyeyi umwe ari we Nyagasani uhora uduhamagarira ubutungane.

Mukomeze kugira igisibo cyiza!

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho