“Mu gisibo twihatire gusa n’Imana mu butungane bwayo”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo, Umwaka A, 2014

Ku ya 10 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Fraterne NAHIMANA

Amasomo tuzirikana: Lev 19,1-2.11-18 na Mt 25,31-46

Bavandimwe urugendo rwacu rw’igisibo rutuganisha kuri Pasika rurakomeje.Kiliziya umubyeyi wacu ikomeje kudutungisha Ijambo ridufasha gucuma urwo rugendo. Kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya mbere cy’igisibo turazirikana ubutumwa Musa yahawe ngo abushyikirize abayisiraheli, bukaba ari impuruza yo kuba intungane. No mu ivanjili Yezu aragaruka ku gihembo kigenewe intungane. Ibi byose bikatwibutsa ko Nyagasani Umuremyi wacu atifuza ko twaba ababonetse bose ahubwo twarushaho gusa nawe kuko ari Intungane.

1.Muzabe intungane kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane

Imana yacu ni intungane kandi ihamagarira abo yaremye gusa nayo. Imana ni intungane ndetse n’iyo tubonye umuntu w’imico myiza, ufite imigenzo myiza y’ubupfura, w’umukristu koko turavuga tuti: ‘’ uyu muntu ni mwiza, ni umuntu w’Imana koko’’. Hari imigani myinshi y’ikinyarwanda ikoreshwa mu mvugo isanzwe itwereka ko icyiza cyangwa ikibi umuntu akora agikomora byanga bikunda ku babyeyi. Iyo migani natwe ishobora kutwereka ko ubutungane bwacu nta handi twabukomora usibye ku Mana yonyine dore ko ariyo gusa itunganye. Muri iyo migani twavuga : Isuku igira isoko, Umwambari w’umwana agenda nka shebuja, Inyana ni iya mweru, Nta yima nyina akabara, n’indi nk’iyo.

Ubutungane ni kimwe mubyo Imana yacu itandukaniraho n’izindi ngirwamana cyangwa ibigirwamana nkuko tubibona muri bibiliya. Imana yacu ni intungane, “il est infiniment saint”. Mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Reba Iz 6,1-3) tubona ukuntu umuhanuzi yabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ye ya cyami akamubona mu butungane bwe akaniyumvira amajwi y’abamalayika babihamyaga bikiranya bati: ‘’Nyir’Ubutagatatifu, Nyir’Ubutagatifu, Nyir’Ubutagatifu”. Iyo Mana yacu iratangaje, ni nziza, irahimbaje, ni nayo mpamvu ikwiye kubahwa no kuyobokwa ariko kandi ntibibe ubuyoboke bugarukira mu magambo bikajyana no kwihatira gusa nayo. Nk’uko mu Mana nta cyasha, nta bwandu, nta kibi kihatura natwe tukihatira guca ukubiri n’ikibi tukihambira ku cyiza. Ibi twanabifatamo umugambi ukomeye w’igisibo dore ko binajyanye no guhinduka tukareka kuba abo twishakiye ahubwo tukaba abo Nyagasani yifuza basa nawe mu butungane bwe.

2.Amategeko y’Imana nk’inzira idufasha gusa n’Imana mu butungane bwayo

Nkuko tubibona mu iri somo ryo mu Balevi, Nyir’Ubutagatifu wa Isiraheli yasabye Musa kumenyesha abayisiraheli abo bagomba kubabo. Nta byago nko kubona umuntu utazi cyangwa wirengagiza uwo ari we. Ibyo tubivuga kenshi iyo tubonye nk’uwikuza, uwisuzuguza cyangwa uwipfusha ubusa. Natwe abakristu tugomba kumenya abo tugomba kuba bo. Duhamagarirwa n’Imana kuba intungane, iratureba igasanga ari byo bitwizihiye.Igihe twatakaje ubutungane bwacu tugatsindwa muri ya ntambara y’icyaha duhoramo tukababazwa cyane no kuba twabaye abo Imana itifuza muri twe tukihutira kuyigarukira tunyura muri penetensiya tunigorora n’abo twahemukiye.

Nyir’Ubutagatifu wa Isiraheli yatanze amategeko ye ngo nituyakurikiza tubeho mu buryo bumunyuze. Si nka ya yandi y’abantu abanyarwanda bemezako arusha amabuye kuremera, yo ni amategeko atanga ubugingo kubayubaha. Igitangaje ni ukuntu hari ubwo tuyarengaho,tukayiyibagiza. Mu gihe cy’igisibo tuzayizirikeho kuko ari amabwiriza atagira uko asa Imana yahaye abo ikunda, nta n’ikindi kiremwa yagenewe usibye muntu waremwe mu ishusho ry’Imana.

Musa yagombaga gutangariza abayisiraheli ibyerekeye uburyo nyabwo bwo gukunda mugenzi wabo: nta kumwiba, nta kumubeshya, nta kumuhenda ubwenge, nta kumuriganya, nta kumurenganya, nta kumusebya, nta kumushinja icyaha cyamucisha umutwe, nta kumugirira umutima mubi, nta kwihorera…Ibi byose Uhoraho yemezagako kubyitwararikaho ari nako kubaha izina rye. Ibi byose tutihenze twasanga bijya bituranga mu buzima bwacu.

Mugenzi wacu tugomba kumukunda tukamukorera icyamufasha cyose tubigirira Imana.

Mu mategeko y’Imana uko tuyafite ari icumi atatu ya mbere avuga ataziguye umubano wacu n’Imana naho arindwi akavuga umubano na mugenzi wacu. Ibyo bijye bitwibutsako ibyiza tugirira mugenzi wacu kimwe n’ubuhemu twamugirira byose ari Imana tuba tubikorera. Abanyarwanda bati: ‘’Ukubise imbwa aba ashaka shebuja’’.

Bavandimwe muri icyi gisibo tuzongere dufate akanya ko kuzirikana ku rukundo rw’Imana yo yaduhaye amategeko yayo ngo atubesheho. Ntitukayabone nk’umuzigo udushengura ibitugu ahubwo nk’inzira ituganisha ku butungane n’ubugingo.Natwe tujye tuvuga nk’umuririmbyi wa Zaburi tuti :Itegeko ry’Imana ni irinyakuri ribeshaho.

3.Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi ni jye mwabaga mubigiriye.

Bamwe mu bahanga basanga amateka y’umubano w’Imana n’abantu bayashyira mu bice bitatu by’ingenzi:

  • amateka y’ababayeho mbere ya Yezu Kristu,

  • ay’ ababayeho mu gihe cye

  • n’ay’ababayeho amaze gusubira mu ijuru nyamara akaba ari kumwe nabo mu bundi buryo haba mu ijambo rye, mu masakramentu matagatifu ndetse no muri mugenzi wacu. Abo ni twebwe abo mu gihe cya none bategereje ihindukira rye mu ikuzo.

Iyi vanjili tuzirikana uko yanditswe na Matayo iratwumvisha iby’iryo hindukira rya Nyagasani n’ukuntu bamwe bazagayirwa uburyo babaniye nabi Yezu uri muri mugenzi wacu, abandi bagashimirwa uko bamubaniye neza aho atuye n’ubundi muri mugenzi wacu cyane cyane uriya uciye bugufi.

Inyigisho nk’iyi iraduhwitura mu gihe cy’igisibo kuko duhamagarirwa gufasha abavandimwe bacu dukoresheje ibyo Nyagasani yaduhaye tukabigira mu ibanga rikomeye nta kwiyamamaza no kubyereka amaso y’abantu. Ibyo ni nabyo twazirikanaga ku wa gatatu w’ivu. Koko rero igikorwa cyiza cyose dukoreye uciye bugufi tuba tugikoreye Imana. Aha ni ngombwa kongera kwigaya kuko tworoherwa no kwakira ku meza yacu utabuze icyo kurya ahubwo ufite byinshi kugirango azadutumire atwiture. Ese ducumbikira bande? Si ba bandi b’inshuti badusura natwe twitegura kuzabishyura hanyuma tugatarama bigatinda? Kenshi ducumbikira uwo natwe tuzasura tugasabana birambye. Duha “cadeau” y’umwenda ufite indi myinshi kubera ubucuti twifitaniye kugirango natwe azatugenzereze atyo ubucuti bukomeze. Ese gusura ufunze tubiterwa n’uko tumubonamo Yezu Kristu cyangwa ahubwo ni ukubera isano twifitaniye y’amaraso cyangwa ahandi twamenyaniye binajyanye n’inyungu tumufiteho tugira tuti : ‘’ afunguwe ntaramugezeho ntacyo yazongera kumarira”?

Hari indirimbo ikunze gukoreshwa duherekeza abacu bimutse bava kuri iyi si bagana iwacu h’ukuri tugira tuti: ‘’ mwibukeko umuntu wese azahura n’Imana yamuremye’’. Uko kuri twibutswa kurakomeye tugomba guhora tukuzirikana. Ntidukwiye kwibaza ikizaba kiri ku murongo w’icyo tuzaganira na Nyagasani kuri uwo munsi , byose Yezu yarabitubwiye. Azatubaza uko twamubaniye neza cyangwa nabi muri bagenzi bacu baciye bugufi. Icyazampa ngo tuzasange tutaramwirengagije maze duherere mu gice cy’intungane zizagororerwa!

Mu gusoza, mwese mbifurije gukomeza guharanira gusa n’Imana yo yonyine itunganye. Iki gisibo kidufashe gukura mu butungane. Amategeko Nyagasani yaduhaye tuyiteho bityo rwa rukundo rw’abaciye bugufi ari na bo Kristu yishushanya nabo rukomeze rukure. Imana irantunganye yifuza kugira abana b’intungane.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho