Mu isakaramentu rya Penetensiya Yezu ati : “ ibyaha byawe birakijijwe” (Lk 7,48)

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 24 gisanzwe, A

Kuwa 18 Nzeli 2014 – Abatagatifu: Yozefu wa Kupertino, Ariyana na Stefaniya

 

Amasomo: 1) 1kor 15, 1-11; Lk 7, 36-50


Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriye riradushyira imbere y’abantu babiri bafite imyumvire itandukanye kuri Yezu. Uwa mbere ni umufarizayi watumiye Yezu ngo aze basangire ku meza. Uyu mufarizayi yafataga Yezu nk’umuhanuzi utagomba kuvugana n’umunyacyaha n’umwe; muyandi magambo uyu mufarizayi we yigiraga intungane. Ku rundi ruhande, turabona umugore uzwi nk’umunyabyaha kandi na we abyiyiziho. Icyo uyu mugore ariko ashaka ni uguhura na Yezu, ni ukugirirwa imbabazi na Yezu, ni ukubabarirwa umwenda arimo. Iyi vanjili yifitemo ubukungu bwinshi, ariko muri aka kanya reka tuzirikane ku ngingo zikurikira:

  1. Icyaha kibuza uwagikoze amahoro

Icyaha kibuza uwagikoze amahoro kubera ko kimutandukanya n’Imana, kikamutandukanya na we ubwe bwite ndetse na mugenzi we mu bikorwa, mu magambo, mu byifuzo no mu bitekerezo. Uwagikoze iyo atarahura na Yezu, nta mahoro agira. Urugero ni uyu mugore twumvise mu ivanjili ya none. Mwa kiriya gihe, abagore ntibari bemerewe gusanga aho abagabo baganirira, ngo babe bagira icyo bahakora. Ariko uyu mugore yarenze inzitizi zose z’icyo gihe kugira ngo ahure na Yezu. Yemwe na nyir’urugo ntiyabashije kumukumira; muri make yarogoye ibiganiro bya nyir’urugo n’umushyitsi we, ariwe Yezu.

  1. Ushaka kwicuza no kugarukira Imana ntagira urwitwazo.

Umugore w’umunyabyaha Yezu yababariye, umwanditsi w’iyi vanjili ntiyatubwiye izina rye. Uyu mugore w’umunyabyaha ahagarariye umuntu wese waguye mu cyaha. Aratwereka ko umuntu wese uguye mu cyaha kigomba kumubabaza; ngo uyu mugore yaturutse inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye ararira. Amarira ye atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma, anabisiga umubavu. Ningombwa guterwa isoni n’ububi bwacu, ni ngombwa kurizwa n’ibyaha byacu, ni ngombwa kubabazwa n’ibyaha byacu. Gusaba Imana imbabazi igihe twacumuye nitwe bigirira akamaro. Niba wacumuye saba Imana imbabazi, wikubite imbere y’Imana nk’umwana w’ikirara ( Lk 15,11-31), nka Madelena, nk’umugore w’ihabara(Lk 7, 36-50). Fata umwanzuro wo guhinduka. Fata umwanzuro wo kurandura icyaha n’imizi yacyo (imizi y’ibyaha ni ukwikuza, ubugugu,ubusambanyi, ishyari,inda nini, uburakari,ubunebwe). Uyu mugore yagiriwe imbabazi kubera urukundo rwinshi; ntiyarebye agaciro k’umubavu arasuka ku birenge bya Yezu, ntiyatewe isoni n’abantu bashoboraga kumubona bakamukwena ngo arimo arasoma ibirenge, ntiyarebye ubwiza bw’umusatsi we,… ushaka gukira arirekura wese, akereka muganga uburwayi bwe uko bwaba bungana kose. Rimwe na rimwe, hari igihe muganga iyo asuzuma umurwayi, amusaba no gukuramo imyenda akaba yakwambara ubusa kugira ngo asuzumwe neza; ni nako no mu isakaramentu ry’imbabazi, umunyacyaha ushaka gukira byuzuye, ajya imbere ya Yezu( uhagarariwe n’umusaseridoti) akamubwira ibyaha bye ntacyo amukinze; ushaka kwicuza nyabyo ntaterwa isoni n’abaramubona agiye mu ntebe ya Penetensiya, ntaterwa isoni n’umusaseridoti, ntashaka umwanya ngo awubure, ushaka kwicuza ntagira urwitwazo.

  1. Simoni ntaramenya Yezu uwo ariwe, Simoni ntaramenya ubutumwa bwa Yezu

Uyu mufarizayi ntaramenya ko abazima ataribo bakeneye abaganga, ko ahubwo abarwayi ari bo bakeneye umuganga. Yezu Kristu icyatumye amanuka mu ijuru ni ukunga abantu n’Imana , ni ukunga abantu hagati yabo. Uyu mufarizayi arashidikanya k’ubuhanuzi bwa Yezu; yari azi ko Yezu avugana n’intungane gusa, ndetse ibi bikatwereka ko nawe yishyiraga mu mubare w’intungane. Ikigaragara ni uko uyu mufarizayi yibuzemo ikintu cy’ingenzi: ntiyifitemo urukundo, ntiyemera ko umunyabyaha ashobora guhinduka.

Muri iki gihe dushobora kubona abantu bameze nk’uyu mufarizayi; aho gufasha umunyacyaha ngo ashobore guhura na Yezu, ngo aronke imbabazi z’Imana, ugusanga ahubwo turamusabira igihano cy’urupfu, turamuha akato, ugasanga umuntu arihanukiriye aravuze ngo “ kanaka niduhurira mu ijuru nzarisohokamo”, … ibi byaba bibabaje bikozwe n’uwitwa Umukristu. Mureke duhe umunyacyaha amahirwe yo guhinduka.

  1. Mu isakaramentu rya Penetensiya Yezu atubwira nk’uko yabwiye umugore w’ihabara ati : “ ibyaha byawe birakijijwe” (Lk 7,48)

Yezu Kristu ni umukiza. Yezu ntatinda ku cyaha cy’umugore, kuko asanzwe amuzi; ntakeneye kumenya umwirondoro we, ntakeneye no kumubaza icyamuteye kuba ihabara. Mu ntebe ya Penetensiya ni mu ivuriro ry’Imana. Muri Penetensiya, Imana ikiza uburwayi bwa roho; Penetensiya ni isakaramentu ridusubiza ubuzima. Icyaha kiboha uwagikoze, Penetensiya ikamubohora. Twakwibaza duti: “ese ko uriya mogore w’ihabara yasanze Yezu mu rugo rw’umufarizayi, twebwe muri iki gihe Yezu tuzamusanga he?” Yezu tuzamusanga mu musaseridoti. Umusaseridoti ari mu cyimbo cya Kristu. Yezu yashatse ko abantu bagira uruhare k’umukiro wa bene wabo igihe abwiye intumwa ati “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha byabo bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana”(Yh 20,23).

Wowe muntu ugize amahirwe yo kuzirikana ivanjili y’uyu munsi, babarira nk’uko Yezu ababarira! nkwifurije kwirekurira muri Yezu Kristu, renga inzitizi zose, renga amagambo asa nk’ay’uyu mufarizayi. Yezu aragushaka kuko nta n’umwe ashaka ko azimira keretse umwana nyagucibwa.

Umugisha w’Imana ubane na we!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi ya Murunda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho