Mu kebo ntihazaburamo ifu kugeza Uhoraho agushije imvura

Ku cya 32 gisanzwe B, 11/11/2018

AMASOMO: 1º.1 Bami 17,10-19; 2º. Hb 9, 24-28; 3º. Mk, 12, 38-44

Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Amasomo matagatifu twateguriwe na liturjiya y’iki cyumweru araduha umwanya wo kuzirikana ku bintu byinshi bifite akamaro mu buzima bwacu nk’abakristu. Muri ibyo harimo kugirira Imana icyizere, ibyo bikadufasha kugira ubuntu tutizigamye kugeza n’aho dutanga tutitangiriye itama. Amasomo ya none arabigarukaho ku buryo butomoye, ashingiye cyane cyane ku rugero rwiza rw’abapfakazi twumvise mu isomo rya mbere no mu ivanjili. Aba bombi icyo bahuriyeho, ni uko babashije kwigobotora igishuko cyo kwireba ubwabo, bagatanga icyo na bo bakwifuje kugumana kuko uko ni ko gutanga nyako.

Ubusanzwe mu myumvire yacu, muntu aba yumva buri gihe yahabwa, aba yumva abandi bamuha, ariko we iyo bamusabye kugira icyo yigomwa ngo agihe abandi bababaye ntibimworohera. N’iyo agize ngo aragerageje, areba bya bindi abura ntagire icyo aba. Ni ya myambaro itakimukwira, za nkweto zamwanze cyangwa zacitse, cya giceri kibangamye mu mufuka we, ya myaka yimejeje cyangwa imwe yasigaye mu gikorera amaze gusarura. Ng’uko uko duteye.

Mu isomo rya mbere twumvise umupfakazi w’i Sareputa wakiriye umuhanuzi w’Imana Eliya. Aha twakwibaza icyo Eliya yari agiye gushaka i Sareputa/Sidone kuko atari iwabo muri israheli, ahubwo hari mu gihugu cy’abanyamahanga/abapagani.

Ibi twumvise byabaye ahagana mu kinyejana cya 9 mbere ya Yezu Kristu, ku ngoma y’Umwami Akabu n’umugore we Yezabeli w’umunyamahanga, mu bapagani batemera Imana ya Israheli. Uyu mwami yakoze amakosa, kuko nyuma yo gushakana n’uyu munyamahangakazi yemeye ko azana n’ibigirwamana by’iwabo, kugeza n’aho umwami ubwe yubakishije ingoro ya Bahari mu murwa wa Samariya, yimika atyo gusenga ibigirwamana muri Israheli.

Eliya n’abandi nka we bari bakomeye kuri Uhoraho n’isezerano rye byarabababaje kuko byari igitutsi gikomeye n’agasuzuguro gakabije mu maso y’Uhoraho Imana yabo. Icyo yakoze yarwanye inkundura ngo agaragaze ko ibyo bigirwamana byabo ntacyo byishoboreye, nibwo amapfa akabije ateye muri israheli, izuba riracana imvura irabura. Ibyo byamuhaye umwanya, ababwira atajenjetse agira ati: “umva ko muvuga ko Bahali yanyu itanga imvura, ngaho niyigushe turebe niba ishoboye”. Aboneraho no gutangaza ku mugaragaro ko nta mvura izigera igwa kugeza igihe Uhoraho yagennye kigeze. Ibyo byatumye Yezabeli n’abe babisha batangira kumuhiga ngo bamugirire nabi. Nuko Eliya, abibwirijwe n’Uhoraho arahunga yigira mu misozi, nyuma yerekeza i Sareputa ariho isomo rya none ryatujyanye.

Bavandimwe, iyi myitwarire ya Eliya na yo iraduha isomo ryo gukomera ku Mana no mu gihe abo tubana bayiteye umugongo, kuko hari igihe ubupagani bw’abadukikije natwe tubwandura ibyo abenshi bita kugendana n’ibigezweho cyangwa kwinjira muri “Système” mu ndimi z’amahanga. Natwe uyu munsi hari ‘système’ nyinshi twinjiyemo cyangwa twinjijwemo Nyagasani ashaka ko dusohokamo nka Eliya kugira ngo tutazarimbukana nabo.

Tugarutse ku rugero rwiza duhabwa n’uriya mupfakazi, tuzi ko umupfakazi ari wa muntu wapfushije umugabo we. Mu yandi magambo ni wa muntu wabuze amaboko kuko aba yarabuze umufasha. Nyamara ibyo byose yabirenzeho, yemera kuzimanira umuhanuzi Eliya wari uje amugana agendeye ku cyizere yagiriye ijambo rye. Byari bigoranye ariko yarabikoze, maze mu kwizera ibitangaza birakorwa.

Bavandimwe ibyo byashobotse kubera ko uyu mupfakazi yari yiyibagiwe, ntiyabanza kwireba no kureba umwana we. Yariyibagiwe maze Imana iramwibuka. Ifu ntiyigeze ibura mu kebo, amavuta yo mu keso ntiyigeze atuba kuko kwa Yezu ni mu kidakama, ni kwa Kimaranzara. Aka wa mugani wa Kinyarwanda ngo urondereza ubusa bukimara, ntiyikanze igihe cy’amapfa, yizeye ijambo ry’umuhanuzi, atanga ibyo yari ashigaje ngo bimutunge, maze yishyira mu biganza by’Imana, ntihabura na kimwe kandi basangiye.

Uyu mupfakazi arasa cyane n’uwo twumvise mu Ivanjii. Uyu we na we ni umupfakazi, ariko byongeye ngo yari n’umukene. Nyamara ubwo igihe cyo gutura cyageraga, we yatuye ibiceri bibiri uko yari abifite, mu gihe abigishamategeko nk’abandi bakire bose baturaga ibisagutse. Ituro rye Yezu yararishimye kurusha iry’abandi bose batuye ndetse batuye byinshi kumurusha.

Nguko uko Yezu abara, si uko atazi kubara n’ubwo atanga atabaze kandi atitangiriye itama. Si uko Yezu atazi gutandukanya byinshi n’uduceri tubiri, icyo Yezu yashimye si uduceri tubiri twatuwe n’uriya mupfakazi w’umukene, ahubwo yashimye ko we yashyizemo ibyari bimutunze, na ho abandi bashyizemo ku by’ikirenga, ku byo batari bacyeneye. Imana ntidushima ko twatuye dukeya, ahubwo yifuza ko twatura byinshi bitari ikirenga, bitari ibyo tudakeneye, ahubwo duture byinshi bituvuye ku mutima. Ibyinshi nibibura, nibura duture ducye twiza. Imana ntishaka ko tuyiha ibidafite akamaro, ntishaka ko tuyiha uburo bwinshi butagira umusururu, ntishaka ko tuyisigariza, ngo tuyihe ibyo abandi badakeneye, ahubwo ishaka ko tuyiha wese, tukayiha n’ibyacu n’abacu, tukayiha ibyari bidutunze bityo akaba ari yo itwitungira.

Ibyo Yezu yashimye kuri uyu mupfakazi twibuke ko na we ariko yabigenje kandi ni ko yifuza ko natwe tugenza. Na Yezu Kristu, yatanze ifu ye n’akeso ke k’amavuta, ntibyigera bituba ahubwo birumbuka ibindi byinshi kandi byiza, yitanze rimwe rizima atwitangiye kugira ngo tubeho nk’uko isomo rya kabiri ryabitubwiye. Tumuhange amaso, urukundo n’ibyishimo byacu ntibizigera bibura mu mutima wacu, yatwigishije ko gukunda nyabyo ari ugutanga no kwitanga utabaze.

Yezu Kristu, aboneka neza muri bariya bapfakazi uko ari babiri. Kandi mu byo yakoraga byose ntiyari agamije kugaragara no kwigaragaza, natwe akatwigisha gukora byose tuyobowe n’ukwemera tutavugije inzogera, aratwigisha gukora nka bariya bapfakazi bakennye ku mutima ariko bashyize ubukire bwabo mu Mana. Ni yo mpamvu yatubwiye kwirinda imyitwarire nk’ iy’abigishamategeko kuko bikuza kandi bagashaka kugaragara.

Bavandimwe kuri iki cyumweru twongere twikebuke turebe neza. Ese twebwe dutura iki Imana? Ibyo twari dukeneye ngo tubeho? Cyangwa ni iby’ikirenga? Igihe cyacu tugitura Imana? Ubwenge bwacu n’ubushobozi bwacu?

Dusabe Imana kutwakira uko turi kose, no kwakira ibyo dufite n’icyo turi cyo cyose tuyituye maze itugire ituro riyinogeye.

Nituza guhabwa Yezu mu kanya mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe kwigobotora iby’iy’isi bihita maze twibande ku by’ijuru bizahoraho iteka.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho