Mu kwemera, Imana iratwihishurira ikanatwigaragariza

INYIGISHO YO KUWA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA GATANDATU GISANZWE  TARIKI YA 23 GASHYANTARE, 2019. DUHIMBAZA MUTAGATIFU POLIKARUPE WAHOWE IMANA.

AMASOMO: 1. Heb11,1-7

  1. Mk9,2-13

Bavandimwe, mu isomo rya mbere ry’uyu munsi dusangamo ko ukwemera ari ishingiro ry’ibyo twizera, kukaba n’icyemezo cy’ibitagaragara. Ariko ibi bitagaragara ntibikitwihishe, si urujijo kuko twabihishuriwe muri Kristu. Ukwemera gutuma dushimwa n’Imana, tukayitura amaturo n’igitambo kiyinogeye. Ukwemera gutuma tudacika intege maze tukizera ibyo Imana itubwira kandi idusezeranya.

Bavandimwe, mu kwemera Imana iratwihishurira ikatwigaragariza. Ni mu kwemera intumwa Petero, Yakobo na Yohani zatereranye na Yezu umusozi. Yezu ubwe, yazihisemo muri bacumi na babiri, abagirira icyizere. Ese twe Yezu aratubona akatugirira icyo cyizere gituma ashobora kuduhishurira ibyo abandi badafitanye ubumwe na we badashobora kumenya?

Ukuzamuka umusozi kwa Yezu n’intumwa ze, Petero, Yakobo na Yohani, kutwereka ko uwemeye kuba umwihariko wa Yezu amuba hafi, akamushoboza ibyo adashoboye, ibimurushya, ibyamuca intege, ibimugora cyangwa n’ibyo ashoboye ariko ageraho yiyushye akuya. Ubusanzwe, guterera umusozi biragora, bisaba imbaraga n’umuhate, bitera umuntu kwiyuha akuya. Urebye nabi arananirwa, akaruha, akazimira. Uyu musozi kandi ushushanya ibidushikamiye, ibitugora nk’uburwayi, ubukene, intege nke, ibyago, ibyaha, Shitani,…. Ntawaterera ibi ngo abirenge atari kumwe na Yezu.

Ugize amahirwe agaterana umusozi na Yezu aramwigaragariza. Uku kwigaragaza kwa Yezu bikabera uwo bari kumwe umutsindo ukomeye. Tutaratererana umusozi(na Yezu), ntitwamenya cyangwa ngo tubone ubwiza bwe! Ubwiza bwisumbuye kure ubwo dusanzwe tumuziho.

Uwakoranye uru rugendo na Yezu areka kwihugiraho. Ni yo mpamvu kumukurikira bisaba kwigomwa no kwitanga. Petero yanyuzwe n’uku kwigaragaza kwa Yezu. Maze asaba Yezu ati: “Tuhace ibiraro bitatu: kimwe cyawe(Yezu), ikindi cya Eliya n’icya Musa”. Koko rero, Yezu natwigaragariza, tuzareka kurondera akari akacu. Tuziyibagirwa duhange amaso Yezu n’abatagatifu(Musa, Elie,…) kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abavandimwe. Ibi bituma kandi umuntu anyurwa, akarangwa n’ibyishimo muri byose.

Bavandimwe, ukwigaragaza kwa Yezu si abakubonye baguhamya bonyine ahubwo hari n’ubuhamya bw’ijwi ry’ijuru. Kugira ngo natwe Yezu akomeze kutwigaragariza biradusaba gutega amatwi ijwi ry’ijuru n’ubwo kenshi na kenshi rivugwa n’abantu (Kiliziya, Papa, Abepiskopi, abasaserdoti, abihayimana, abakateshiste n’abalayiki bunze ubumwe na Kiliziya)  cyangwa se abigisha, abaherezabitambo n’abashumba: “ uyu ni umwana wanjye nkunda cyane nimumwumve”. Bavandimwe, ntimugatangazwe n’impamvu abantu bamwe na bamwe Imana ivuga ntibumve; ni uko Yezu aba atari yabigaragariza. Nitwemera ko Yezu atwigaragariza, tuzumva, tuzamwumva. Tureke atwigaragarize muri Kiliziya, mu muryango no mu muryangoremezo, mu mashuri no mu mavuriro, mbese aho dukorera umurimo wacu wa buri munsi. Ako kanya ntibagira undi wundi babona uretse Yezu wenyine. Ese natwe tuzagera igihe tuzareka gutwarwa n’iby’isi ( abantu n’ibintu), tubyitaruye, maze tubone Yezu wenyine? Reka dufatanye uru rugendo na Kristu na Kiliziya ye, umunsi tuzarangiza gutererana na we umusozi, azatwigaragariza tunyurwe kandi tuzishima.

Bikira Mariya utabara abakristu, udusabire! Polikarupe mutagatifu udusabire !

Padri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho