Ku ya 6 Kanama 2013: YEZU YIHINDURA UKUNDI
AMASOMO: Daniyeli 7, 9-10.13-14 cyangwa 2 Petero 1, 16-19;Zaburi 97 (96), 1-2.5-6.9;Luka 9,28b-36
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
Uyu munsi Yezu Kristu aruzura urukumbuzi, maze azamuke umusozi ajye guhanga amaso uruhanga rwa Se mu isengesho ryihariye. Uwo Mubyeyi Uhoraho na we ntiyabyihererana, ahabwo ahagarika Eliya na Musa iruhande rw’Umwana we kugira ngo yereke abakikije Yezu, ari bo Petero, Yohani na Yakobo, ko uwo bari kumwe atari umuntu kimwe na bo. Ahubwo ko yambaye ububasha bumwihishemo bushobora kumukingurira Ijuru( Yh 1,51) nk’umwana ukingura umuryango w’inzu ya se. Maze abazwiho n’amateka ko barijyanywemo, bakamanuka bakaganira na we nk’abantu basanganywe cyangwa basangiye ububasha burenze ubw’abari ku isi. Koko rero mu gihe Yezu, Musa na Eliya biganiriraga mu mutuzo w’ububasha bw’Ijuru, Petero, Yohani na Yakobo bo bari batwawe n’ibitotsi. Ariko nyuma barakanguka maze bahabwa akanya gato ko guterera ijisho ku ikuzo ry’Ijuru, bahanze amaso Yezu, Musa na Eliya. Ubwo Petero ntiyabyihanganiye, ahubwo yihutiye kwinginga Yezu ngo bahace ibiraro bahigumire. Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Ahubwo hahubanuka igihu kirababundikira. Maze ijwi ritangira ubuhamya mu ijuru, riti “uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo; mujye mumwumvira”. Isengesho rero rya Yezu ryamukinguriye Ijuru, rimwambika ububengerane kandi rituma Ijuru rigaragaza mu bimenyetso bikomeye ko yunze ubumwe na ryo rwose. Ku buryo nazajya avuga ari Uhoraho ubwe azaba avuze nk’Umutegetsi ugomba kumvirwa.
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aratugenderera none yuzuye ikuzo ry’ubumwe asangiye na Se kandi ashengerewe na Musa, abahanuzi n’intumwa. Ese ubutumwa atuzaniye none ni ubuhe? Arashaka kutwigisha iki none, maze ngo ijwi rye turyumve kandi turyumvire? Yezu Kristu wapfuye akazuka aratwereka none uburyo nyabwo bwo kunga ubumwe na Se mu isengesho. Koko rero Yezu yatereye umusozi ajya gusenga. Yashatse ahantu hasumbye ahandi kugira ngo hatagira ahamukingiriza Ijuru cyangwa se hakamurangaza. Ku buryo uruhanga rwe arwerekeza kuri Se wenyine, nta rundi rugendo asigaje rwo kuzamuka ubutumburuke bw’isi. Mbese nta yandi matsiko amusigayemo yo kwibaza ngo ese hejuru gato hameze hate? Nta nkeke afite zo guhirimirwa n’ibitare cyangwa gutwarwa n’isuri iturutse ku butumburuke bwo hejuru gato. Yari ari aho abanzi batera bakahagera yabatanze kubabona, yabiteguye bihagije bityo ntatungurwe n’ibitero byabo.
Muri uwo mutima utuje n’uruhanga ruhanze amaso ijuru, ni ho Yezu ahurira na Se maze bagasabana. Nuko mu gihe yasengaga, ikuzo rye n’irya Se bikigaragaza; cyangwa se ikuzo rye ari na ryo rya Se rikigaragaza. Bityo rero Yezu Kristu wapfuye akazuka araduhugura none ngo tumenye gutegura isengesho ryacu natwe duterera umusozi utari Ndusu, Ndiza, Huye, Gacu, Karongi, Shyorongi cyangwa Muhungwe. Ahubwo dukora urugendo rwo guterera umusozi mutagatifu w’ubuzima bwacu. Ku buryo tugera aho umutima wacu utekana twakiranutse n’inkeke z’ibyago n’ibyaha. Urugendo rujya gusenga rwose ruterera umusozi. Ni ukuvuga ujya guhura n’Imana Data wese ku bwa Yezu Kristu no muri Roho Mutagatifu agomba kwemera imvune z’urugendo ruterera (Lk 14, 27). Ntacibwe intege n’abarimo guhuruduka bamunuka umusozi (abakora ibiboroheye, banga kwigora, banga gusohoka mu munyenga w’inyenga icyaha cyabuhiye), ahubwo agakomera kugeza ku ndunduro y’urugendo rwe aho ahurira n’Uhoraho mu ruhanga rwa Yezu Kristu wapfuye akazuka. Muri make rero igihe cyose tutateguye isengesho twemera kuzamuka umusozi w’ubutagatifu, iryo sengesho nta ho ritugeza. Ntidushobora gusenga nta mutaru w’ubutumburuke (w’ubutungane) dushaka gutera. Mu ijambo rimwe udashaka kuvunika areka ingeso mbi ze azarinda agwa ku gasi atigeze amenya gusenga icyo ari cyo.
Koko rero iyo bene abo bitwa ngo barasenga, uruhanga rwa Yezu Kristu si rwo rubabonekera. Ahubwo umuze w’ibyaha byabazibye umutima uhita ubitura imbere, inyenga y’umuriro utazima igatera ibishashi imbere yabo. Igikurikiraho akenshi si ukuvuga bati “reka tuve muri ibi byatwishe”. Ahubwo abenshi bafata icyemezo cyo gucika burundu ku isengesho kuko babona igihe cyose basenga baba barimo gucirwa urubanza. Kandi ku ruhande rumwe ni byo. Kuko nta gushidikanya ko Yezu Nyirimpuhwe abagenderera muri icyo gihe maze akabereka ikinyoma cyabo kugira ngo bakivemo. Amagambo abageraho si “uyu ni umwana wanjye unyizihira”, ahubwo ni “uzambeshya kugeza ryari…rekeraho kumbeshya”. Kubera iyo mpamvu rero icyemezo cyo gusenga kijyana n’icyo kwiyemeza guterera umusozi, kandi kuri twebwe uwo musozi ushushanya Yezu Kristu, Nzira itugeza kuri Data (Yh 14,6). Kwiyemeza gukurikira inzira y’isengesho ni ukwiyemeza gukurikira Yezu Kristu, tugatera umugongo inzira imanuka (ijya ikuzimu).
Igihe Yezu yasengaga we ntibyamugendekeye nk’abo badashaka kuzamuka umusozi. Ahubwo mu maso ye harabengeranye maze Se amuvugaho amagambo yamusendereje akanyamuneza. Amuha kuganira n’Amategeko (ahagarariwe na Musa) nta pfunwe. Amuha guhagararana n’Ubuhanuzi (buhagarariwe na Eliya) adatinya gutwikwa n’ubukana bwabo (Sir 48, 1-11). Ikigaragaza rero ko natwe isengesho ryacu ari iry’ukuri atari uguhuragura ibigambo cyangwa kwiyoberanya, ni uko dushobora gukurikiza itegeko rya Kristu (Yh 13,34-35) kandi tukumva inyigisho z’abaduhanurira tutokejwe n’amagambo batubwira (2 Tim4,1-5). Ahubwo tukishimira itegeko rya Kristu n’abahanuzi baridutoza tukabatega amatwi aho kubatoteza. Ibyo rero bihindura uruhanga rwacu maze akuzuye umutima kagasesekara n’inyuma. Tugacya mu maso kandi tukuzura ibinezaneza dukesha Yezu Kristu wapfuye akazuka (Z 63(62), 3-6; Yh 20,20; Kol 3,1; 4,4). Bityo ubuzima bwacu bwose bukagenda buhinduka ukundi uko bwije n’uko bukeye twigana Yezu Kristu wapfuye akazuka (Fil 3,10-11; 4,21).
Mutagatifu Ogtaviyani wabaye Umwepiskopi wa Savone (mu Butaliyani) kuva 1119 kugeza yitabye Data Uhoraho mu ijuru mu 1128 natubere urugero rwo kwigana Kristu Yezu. Bimwe mu byaranze uwo mutagatifu ni uko yiyumvisemo inyota yo guhora imbere ya Nyagasani Yezu amushengereye. Bityo akemera guhara ibyishimo byo gusimbura se ku bwami bw’isi, akabiharira murumuna we kandi se yari yamuhisemo ngo azamuzungure. Nuko we akinjira mu bamonaki ngo ahore ahanze amaso uruhanga rw’Uwaduhanze akaduhanaguraho ibyaha muri Yezu Kristu Umukiza n’Umutegetsi rukumbi.
Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire twese guca ukubiri n’inzira icuncumuka icurira mu bucibwe, ikazirika ikuzimu. Nadufashe gufunga amaferi n’ubwo bitorohera abihuta. Ariko ku bubasha bwa Roho Mutagatifu birashoboka. Bityo dushobore guhindukirira Kristu, we musozi mutagatifu tugomba guterera tugana Data Uhoraho ngo aduhindure ukundi hamwe na Kristu maze atwambike ikuzo rye, ubuziraherezo tumusingirize hamwe na Se muri Roho Mutagatifu: SINGIZWA YEZU KRISTU WAPFUYE UKAZUKA.