Mu Misa, Yezu yihindura ukundi maze ijuru rikatwegerezwa

Inyigisho yo ku ya 06 kanama

Umunsi mukuru wa Yezu yihindura ukundi

Amasomo: Dan 7,9-10.13-14; Z 97(96); Lk 9,28b-36

Bakristu bavandimwe namwe mwese mushakashakana Imana umutima utaryarya, Yezu Kristu akuzwe. Muri Kiliziya y’isi yose, ku ya 06 kanama hahimbazwa umunsi mukuru wa Yezu yihindura ukundi. Mu kwihindura ukundi kwa Yezu mu maso y’abe, mu maso y’inkoramutima ze, duhimbaza imibereho n’imimerere izaranga muntu mu ijuru. N’ubwo ntaragerayo ariko kandi nkaba nifuza kuzahatura iteka, mu ijuru ni heza kandi ni mu munezero uhoraho iteka. Impamvu: Petero yarungurutseyo akiri ku isi aratangira aravugishwa abwira Yezu ati: Kwibera hano nta ko bisa (Lk 9,33). Ndetse yiyemeje kuhubaka “ibiraro” bitatu: icya Yezu, icya Musa n’icya Eliya. Ntidukeke ko Petero yiyibagiwe cyangwa se ngo yibagirwe ba bavandimwe bandi bajyanye hamwe na Yezu kuri wa musozi wa Tabor ari bo: Yohani na Yakobo. Petero yemera adashidikanya ko aboneye Yezu icumbi, Yezu amutuyemo cyangwa atuye mu bushake bwe no mu bikorwa bye byose, ko ari Yezu ubwe wagabira Petero ubuturo buhoraho iteka kandi bwuje ihirwe ridashira.

Petero kandi wari umaze kurobeshwa mu ijuru akibonerayo Musa na Eliya yari ahimbajwe no kwibera iruhande rw’abo Batagatifu bubahirije amategeko n’inyigisho by’Imana. Uwubakiye abatagatifu akabacumbikira mu buzima bwe aba yabonye icumbi rihoraho iruhande rw’Imana Data kuko ari ho baganje. Ikindi gitangaje tuzakesha ijuru ni ukurangamira cyangwa se gushengerera Umubiri wa Kristu. Intumwa za Yezu zitegereje Yezu wihinduye ukundi, zitwarwa n’Uruhanga RWE rubengerana n’imyambaro ye irabagirana ndetse batwarwa n’ukuntu abatagatifu barimo Musa na Eliya bagaragiye kandi bashengereye Yezu wakujijwe. Ivanjili itubwira ko abo batagatifu baganiraga na Yezu. Mbega ibanga rikomeye basogongejweho! Nahamya ko ba Petero bari bahagarariye abakristu bose, igihe bageze mu gice cy’Interuro y’Ukaristiya hamwe Umusaserdoti avuga ati:…ni cyo gitumwe natwe abagitaguza hano ku isi twifatanya n’abamarayika n’abatagatifu bose kimwe n’imitwe yose y’ingabo zo mu Ijuru tugahanikira hamwe igisingizo cy’izina ryawe Dawe, tuvuga ubudahwema tuti: Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu… Mu yandi magambo, Misa ni wo Musozi Mutagatifu w’ukuri Yezu yihinduriraho ukundi mu maso y’abe maze akabarobesha ku buryohe bw’ijuru, yarangiza akabatuma kujya kurarikira abavandimwe babo kwitabira urugendo ngana hijwe ry’ijuru. Rwose Misa ni ijuru ubwaryo riba ryamanutse rigasanganira kandi rikazamura abakiri ku isi ndetse na roho zikiri mu isukuriro (Purugatori). 

Bavandimwe, ijuru ririho, turiharanire. Ibanga ryo kuzaritaha ni ukurangamira Yezu Kristu Umwana w’Imana no kumwumvira. Iri herezo ryiza tuzarigeramo dufashijwe n’amasengesho n’ingero nziza byaranze abatagatifu. Twitoze kubigana no kubiyambaza kenshi. Natwe kandi twunge ubumwe nk’abasangira-ngendo maze duhore tuberewe no Gushengerera Yezu, Umubiri wa Kristu wakujijwe wo tuzaboneramo Imana Data.

Yezu yihindura ukundi, dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho