Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 1 gisanzwe, Umwaka B
Ku ya 14 Mutarama 2015
Bavandimwe, Yezu akuzwe !
Uyu mwaka muzawubanemo na Kristu Umuvuzi, we wavuye n’indwara y’urupfu
1. Mwese mbifurije umwaka mwiza w’2015. Nywifurije abarwayi n’abarwaza babo. Mwaba abarwaye indwara z’umubiri cyangwa iza roho. Mwaba abatega amatwi mugahora muyabanguye ngo ijambo ry’Imana ritabacika. Mwese mbifurije guhura na Yezu Umuvuzi. We wakijije nyirabukwe wa Simoni, we wirukanye roho mbi mu bantu, akaziziba akanwa akazibuza gusakuza, we wazengurutse imigi n’insisiro yigisha Inkuru nziza.
2. By’umwihariko nifurije umwaka mwiza mwe mwugarijwe n’urupfu. Kubera indwara cyangwa ubugome bwa bene muntu. Mwe mutakamba ntimwumvwe. Mwe mukora neza mukiturwa inabi. Amasomo y’uyu munsi nabahumurize. Abibutse ko twese duhuje Umubyeyi wo mu ijuru, ko twese ntawe uzatura nk’umusozi, ko Data wa twese wo mw’ijuru Se wa Yezu w’i Nazareti, Se wa Hakizimana w’i Rwanda, azatuzura mu bapfuye.
3. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, mbifurije kutibagirwa ko twaremwe mu ishusho ry’Imana. Bityo dufatanyae na Dawudi kuririmba iyi Zaburi iri mu zo bamwitirira aho agira ati : « Wowe, Nyir’ikuzo uganje mu ijuru, mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga, ni ho wizigamiye ububasha bwo gucubya abakurwanya, no gutsinda umwanzi n’umugome. Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse, ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?» Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke » (Za 8, 2-7). N’ubwo iyi Zaburi twayisomewe ejo, burya ngo amagambo aryoha asubiwemo. N’indirimbo ni uko.
4. Sekibi nabafatanya n’indwara cyangwa n’ibyago by’ubwoko bwose ashaka kubatanya n’Imana ibakunda, muzamwime amatwi. Bitinde bitebuke, Imana itarenganya izabibuka, ibiture karijana. Niba bucya mukora neza, bukira mukora neza, Imana nayo muyihangare, muyigondoze, muyibwize inani na rimwe. Muyisabe ibyo mukeneye. Burya uvuga ukuri ntajya atsindwa. Niyo apfuye, urupfu rwari rutangiye kwitakuma rubona ko arirwo rwatsinzwe ruhenu. Yee. Yezu yatsinze Sekibi ubwo yemeraga gupfira ku musaraba kandi ari umuziranenge.
5. Niba mubarara kandi muri abaziranenge, muzabyitwaremo nka Yobu, ubwo yagwirirwaga n’ibyago. Iri sengesho rye murigire iryanyu : Wowe Nyirijuru na Nyirububasha « Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago, mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije? Oya, umunwa wanjye ntiwigeze ucumura, ngo ntakambe musabira gupfa. Ese abo mu ihema ryanjye ntibavugaga bati ’Hari uwo wabona utarariye inyama ze ngo azihage?’ Nta muvantara wararaga hanze, imiryango yanjye nayikinguriraga umugenzi. Hari ubwo se nagenje nka bamwe, mpisha ibyaha byanjye, ibicumuro byanjye mbibika ku mutima? Hari ubwo se natinye amagambo ya rubanda, n’umugayo w’imiryango, maze ndaceceka, ntinya gusohoka iwanjye? Niba ubutaka bwanjye hari icyo bundega, n’imirima yanjye ikaba ibabajwe n’uko nariye ibyo yeze ntishyuye, kandi narishe abayikoragamo, ndabirahiye: niba ari byo, ndakameza amahwa mu mwanya w’ingano, meze na kimari mu mwanya w’indi myaka! Iyaba nashoboraga kugira umuntu wanyumva! Ijambo ryanjye ni iryo, ahasigaye Nyir’ububasha nansubize! Naho ibirego by’umuburanyi wanjye, nzabiheka ku rutugu, ndetse mbyitamirize nk’ikamba. Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose, nyegere nshinjagirana ishema, uboshye igikomangoma.» (Yobu 31, 29-40).
Yezu yabohoye abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara
6. « None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu nawe yasangiye na bo ubwo bumwe kugirango mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi » (Hb 2, 14). Yezu-Hakizimana, Umwana w’Imana Nyiribiremwa yaje hano kw’isi, aba umuntu nkatwe, abarwa mu bakene, arahunga hacuzwe imigambi yo kumwicana n’abana bo mu kigero cye. Yahuye n’imibabaro myinshi ku buryo umuntu ubabara wese adashobora kwisanga ari wenyine kuko Yezu-Hakizimana atajya amutererana. Afitanye rero natwe ubumwe bw’amaraso n’umubiri. Aho tubabara arahababara. Aho dusuzugurwa arahasuzugurwa. Ariko amaherezo ni uko atsinda icyago cyose. Ubumwe Yezu-Hakizimana afitanye natwe bugera hose, haba n’ikuzimu. Kuko nawe yarapfuye arahambwa ajya iw’abapfuye. Bityo natwe dushire intimba, abacu bapfuye yarabasuye. N’Umubyeyi we kandi wacu, Bikira Mariya, yarabaririye. Ni uko nyine amatwi arimo urupfu atumva n’amaso arurimo ntabone, iyaba twari tuzi kwibuka twakwibuka ko Bikira Mariya yaririye abacu bapfuye. Abari mu Rwanda baribuka ko i Kibeho, ku itariki ya 15 kanama 1982, ubwo Bikira Mariya yiyerekaga abana bari i Kibeho, bamubonye ababaye cyane, arira kubera ibyaha biri mw’isi, kubera ubwicanyi, imirambo myinshi n’amaraso yabonaga atemba. Yezu na Nyina bari mu ijuru ariko bakomeje gushaka ko kwisi twakwicuza tagakizwa.
7. « Maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose » (Hb 2, 15). Ibinyabubasha bya hano kwisi, bihoza abantu ku nkeke y’ubwoba bibakangaranya, Yezu yarabitsinze yemera gupfira ku musaraba kandi nta cyaha yigeze, maze azuka mu bapfuye. Burya gupfa ntacyo bitwaye, ikibi ni ugupfa nabi, ugapfa upfanye urwango, mbese uri ruvumwa ntawe uzajya akwibukiraho icyiza waba warakoze. Ikintu dukwiye gutinya ni ukugira nabi. Kuko burya umugizi wa nabi, uwangana, aba yarapfuye ahagaze.
8. « Yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezabitambo Mukuru, w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga » (Hb 2, 17). Barahirwa abafite abaherezabitambo batanga ibitambo byo guhongerera ibyaha by’umuryango wabo. Mu miryango yose yo kw’isi tuhasanga umuhango wo gutanga ibitambo ukorwa n’abatambyi cyangwa abaherezabitambo. Gutanga abantu h’ibitambo Imana y’Abarahamu yabiciye cyera cyane. Ngo Aburahamu yari yiteguye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, nyamara kuko Imana itajya ishimishwa n’amaraso y’abantu, yasimbuje Izaki imfizi y’intama. Maze Aburahamu aba ariyo atangaho igitambo. Guhera ubwo umuco wo gutamba amatungo urakomeza. Mu gihe cya Yezu batangaga ibitambo by’intama kugirango bashimishe Imana. Gutamba inyamaswa byaje bisimburwa no gutamba umugati na Divayi bivuye mu butaka no mu murimo wa muntu. Mu isezerano rishya, urupfu n’izuka bya Yezu ni cyo gitambo cy’ukuri gisimbura ibya cyera. Mu gitambo cya Misa umugati na Divayi bihinduka umubiri n’amaraso bya Yezu, tukabitura Imana Data tumushimira urukundo yatugaragarije atwoherereza umwana we wadukunze kugera ubwo atwitangira kandi turi abanyabyaha. Bityo rero abakibaga amahene n’amakoko ngo muronke agakiza murarushywa n’ubusa. Ibyo biri mubibabaza Imana aho kuyishimisha. Nimugane Yezu, Umuherezabitambo Mukuru w’umunyampuhwe abereke uko agakiza gashakwa.
Yezu aratwereka uko akoresha umunsi we n’aho dushobora kumusanga
9. Ejo bundi ku wa mbere twatangiye icyumweru cya mbere gisanzwe cy’umwaka B. Igihe gisanzwe ni igihe Kiliziya idusaba kurangwa n’ukwizera tuyobowe n’Inkuru Nziza twagejejehwo n’Umwana w’Imana. Twabonye ko amaze kubatizwa, Yezu atajuyaje yahise atangira umurimo wari waramuzanye kw’isi. Uwo nta wundi utari uguhangana na Sekibi kugirango akure bene muntu mu nzara ze. Nushaka kubona Yezu uzamusanga ahari abarwaye indwara z’umubiri n’iza roho arimo abavura. Uzamusanga ahari abaritswemo na roho mbi arimo azirukana. Uzamusanga aho arimo kwigisha ijambo ry’Imana, yamamaza Inkuru Nziza y’umukiro. Uzamusanga aho yiherereye asenga, aganira n’Imana Se. Ni mu isengesho akura ingufu zo kudusanga aho duhanganye n’ubuzima kugirango atwereke uburyo bwiza bwo guhangana n’ibibazo duhura nabyo. Gusenga, kuvura abarwayi, kwirukana Roho mbi, kwigisha, ngibyo ibiranga umunsi wa Yezu. Nibyo yatoje abigishwa be. Ni nabyo natwe adutoza.
10. Bavandimwe, uyu mwaka dutangiye uzababere muhire. Ijambo ry’Imana rizarusheho kuyobora ubuzima bwanyu.
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU