Inyigisho yo ku wa Kane Mutagatifu, uwa 24 Werurwe 2016
Amasomo: Iyim 12, 1-8.11-14;Zab 116; 1Kor 11,23-26; Yh 13,1-15
Mbahaye urugero.
Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi turizihiza umunsi mukuru w´iremwa ry´Ukaristiya igihe Yezu yasangiraga n´Intumwa ze bwa nyuma. Icyo gihe ni nabwo yogeje ibirenge by´Intumwa ze kugirango abahe urugero rw´uko bagomba kubigirira abandi no hagati yabo. Yezu ati “mbahaye urugero”.
-Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Ni ikibazo Yezu atubaza natwe nk´abakristu. Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu buzima bwacu nk´abakristu. Ingingo z´ingenzi twibuka muri liturjiya y´uyu munsi ni Ukaristiya, isakaramentu ry´ubusaserdoti n´urukundo rwa kivandimwe mu mibanire yacu nk´abakristu. Ariko muri ibi byose Ukaristiya niyo pfundo ya byose kuko ariyo iduhuza nk´uko Kristu ubwe yahuje intumwa ze ku munsi wa nyuma. Ukaristiya ikaba ari Yezu ubwe uyirimo; ikaba ari n´urwibutso rw´ububabare n´urupfu n´izuka bye mu ikuzo. Mu Ukaristiya,Yezu aratwereka ko ari we gitambo cy´ukuri kandi cy´ishimwe ku Mana Data kugirango tubabarirwe ibyaha byacu. Arongera kutubaza rero ati:“Aho mwumvise ibyo maze kubagirira”? Ati uru ni uurugero mbahaye.
-Ni urugero mbahaye ho umurage: Yezu yoza ibirenge by´intumwa ze, bamwe ntibiyumvishaga uburyo umuntu w´icyubahiro nka Yezu yakora ibyo. Yashakaga rero ko icyo avuze gishyirwa mu bikorwa. Uwo ukaba ari umurage yadusigiye kandi aduha buri munsi wo “gukora nkawe dukora ugushaka kwa Data”. Ikimenyenyetso kizaranga intumwa ze, kimwe natwe, ni urukundo: “Gukundana nk´uko yadukunze”. Nyamara ariko burya urukundo rwa Kristu ntiruhagararira gusa mu magambo cyangwa se muri ibi bimenyetso bibiri aribyo : Ukaristiya n´iyozwa ry´ibirenge. Oya. Ahubwo yashyize mu bikorwa no kwitanga maze ahara amagara ye aritwe agirira kubera urukundo. Kuri uyu wa kane mutagatifu icyo Yezu atwigisha ni uko urukundo rusumba byose kandi rukaba arirwo shingiro ryo guhindura umutima wa muntu wagoswe n´ikibi maze akongera agasa n´Imana. Yezu rero yadusigiye umurage utazibagirana igihe yafataga umugati akavuga ati “uyu ni Umubiri wanjye” ugiye kubatangirwa. Nyuma agafata na Divayi ati “aya ni amaraso yanjye” agiye kumenerwa mwebwe n´abandi bose…Muri uku kwitanga nta kwizigama, ni urugero Yezu aduha ngo natwe twitangire abandi mu bizazane bya buri munsi aho turi hose no mu bihe byose. Yezu aratwigisha ko mu buzima dufite inzira ebyiri: Ukwitanga witangira abandi kubera urukundo ruvuye ku mutima nk´uko Yezu abitwigisha. Iya kabiri n´ukuba umugambanyi nka Yudasi ugahitamo kugurisha umuvandimwe ukamuvutsa ubuzima, ukabiba amacakubiri muri bene muntu, kubera iby´isi. Ni duhitemo urugero rwa Yezu Kristu.
Bavandimwe dusabe Nyagasani agume adukomereze mu isezerano rye rihoraho ry´ugucungurwa kwacu kandi duhore tumugana, tunmubwire abandi uko ibisekuruza bisimburana. Bikira Mariya agume adufashe kandi atube hafi nk´uko yabidusezeranyije i Kibeho muri Nyaruguru.
Nimuhorane Imana n´imigisha iyiturukaho.
Padiri Emmanuel MISAGO.
Alcalá-Espanye.