Inyigisho yo ku cyumweru cy’umuryango mutagatifu, 27 Ukuboza 2015
Amasomo: Sir 3,2-7.14-17a
Kol 3, 12-21
Lk 2, 41-52
1.Twahimbaje Noheli dutakambira Impuhwe z’Imana.
Twibuke ko ku wa 8 Ukuboza Nyirubutungane Papa Fransisiko yatangije Umwaka w’Impuhwe z’Imana. Kiliziya Nyobozi ishaka kwibutsa abatuye isi bose, ko Imana itabatereranye. Kubera ibibazo byinshi cyane muntu ahura na byo ku isi, habaho kwiheba no kwibaza niba Imana ibaho igashobora gutabara bene muntu. Inkuru Nziza ihumuriza, ni ibwiriza abihebye bose ko ibintu bitacitse, ko nta kirarenga, ko guhumurizwa no gukira bishoboka, ko Imana Ishoborabyose idatererana abayo. Ubutumwa bugize Umwaka w’Impuhwe rero, ni uguhamagarira abantu bose kugarukira Imana kugira ngo bakirizwe mu Mpuhwe zayo. Si ukubabwira ko Imana igira impuhwe zitagereranywa gusa kuko iyo ni igigisho y’ibihe byose. Icyihutirwa kandi gikomeye, ni ukumvisha abantu bose ko ari igihe cyo guhagurumka bakagarukira Imana bagatega amaboko bakakira Impuhwe zayo. Gukera kwakira Impuhwe z’Imana, ni ukwiyoroshya mu mutima no kwemera ibyo Imana itubwira. Ni umurimo ukomeye Kiliziya ifite wo kugarura mu nzira nziza abahabye bashakira ihumurizwa mu mihora ihabanye n’Ugushaka k’Umushoborabyose.
2.Guhimbaza Noheli ni ukwakira Imbabazi z’Imana
Imana Data Ushoborabyose yemeye kwigira umuntu mu Mwana wayo YEZU KIRISITU kubera Urukundo n’Impuhwe ifitiye benemuntu. Pawulo Intumwa yatubwiye ko ubwo Imana yatubabariye, natwe tugomba kwitoza kubabarirana kugira ngo duhuze imibereho yacu n’ugushaka kwayo bityo tubeho nk’abantu bashya bafashanya kwihemberamo amahoro n’umutekano nyakuri. Iyo nyigisho y’uko Imana yatubabariye, ni yo Pawulo yuririraho akigisha Abanyakolosi imibereho ikwiriye mu ngo z’abantu. Imibereho y’umugabo n’umugore rwagati mu bana babo ishobora kuba umuzigo uremereye mu gihe ababana batitoza kwakira imbabazi z’Imana, kuzihana hagati yabo no kubabarira abandi. Imiryango y’isi yose ihimbaza Noheli mu biroro bitangaje ariko icy’ingenzi bakwiye guharanira, ni ukurangwa n’ituze n’amahoro mu ngo. Ibyo ntibizashoboka igihe cyose abantu batihatiye kugarukira YEZU KIRISITU no kuyoborwa n’Ijambo rye. Ababatijwe nibiyibutsa umuhamagaro wabo, bazegera aho Imana ibahera amahoro maze bazibukire gukurikira inyigisho zihabanye n’Itegeko karemeno riganisha ku byiza nyakuri umuntu wese asonzeye.
3.Twakire Impuhwe tubane gikirisitu mu ngo zacu
Isomo rya mbere ryibanze ku migenzereze y’abana bakwiye guhesha icyubahiro ababyeyi babo. Ni byo koko, ababyeyi bareze neza bishimira imbuto nziza z’ubumuntu bugororotse abana babo bagaragaza bityo uhereye kuri buri muryango, igihugu kikarangwa n’imigenzo iboneye itari iya kinyamaswa. Ikibazo gikomeye ubu, ni uko iyo urebye neza usanga uburere bwiza butitaweho. Isi isa n’iyavangiwe n’ibitekerezo by’urukozasoni bigamije kurwanya iby’Imana. Uburere bwiza dukwiye kubukesha ubufatanye bw’ababyeyi, Kiliziya na Leta. Igihe cyose Kiliziya itanga inyigisho zishingiye ku Ivanjiri imurikira amahanga yose kuva mu ikubitiro. Ingorane zigaragaza iyo abashinga ingo basa n’abazubaka ku musenyi. Ibintu birushaho kuba nabi iyo abitwa Abayobozi badafite uburere bushinze imizi kuko kuba ari bo bashyiraho amategeko ngenderwaho, bashobora kwemeza n’amategeko asenyera muntu nyirizina! Hari ababyeyi bumvira Ivanjili bakarera neza nyamara ariko abana babo bagera mu bandi muri sosiyete bakaganzwa n’imico mibi iterwa n’ubuyobe bwa benshi.
Ababyeyi bose nibigane urugero rwa Yozefu, Mariya na Yezu, bashyire imbere ibyo Ivanjili ibabwira, ejo tuzunguka abana bafite imbaraga zo kuyobora ibihugu mu ituze n’amahoro. Uko YEZU yigumiye mu Ngoro yumva Inyigisho, ni ko dukwiye gufasha abana bacu guhabwa inyigisho zibagaruramo ubuzima nyabuzima butigera buzima.
YEZU, MARIYA na YOZEFU mufashe imiryango y’isi yose kugira Noheli nziza. Miryango y’isi yose, nimugire Noheli nziza mwemera kugarukira Impuhwe z’Imana no kuzihambiraho ubuziraherezo. Uwabaremye arabakunda ntazabatererana nimutamutenguha muzatengamara.
Padiri Cyprien BIZIMANA