Ku wa 6 w’icya 34 Gisanzwe A, 02 Ukuboza 2017
Amasomo:
Isomo rya 1: Dan 7, 15-27
Zab: Dan 3, 82-87
Ivanjili: Lk 21, 34-36
Iyi ni yo igomba kuba intego ku muntu wese uriho kandi ushaka kugira umuganda atanga kugira ngo isi irusheho kuba nziza n’abayituye barusheho gutera imbere. Iyo ntego ni Yezu Kirisitu ubwe wayiduhaye. Impamvu yayiduhitiyemo zirumvikana.
Duhereye ku isomo rya mbere, turishushanyiriza uko amateka yagenze kuva kera. Mu gihe cy’umuhanuzi Daniyeli, ibintu ntibyari byoroshye. Ibyo ni ibihe umuryango wa Isiraheli wari warazahajwe n’intyoza zo mu Bugereki. Mu mwaka wa 333 mbere ya Yezu, igihangange Alegisanderi umwami wa Masedoniya n’Ubugereki yigaruriye ibihugu byose Abaperisi na bo bari barigaruriye. Turibuka ko muri rusange Abaperisi bageze aho bakorohera Abayahudi Abanyababiloniya bari barashikamiye mu bihe byabanjirije Abaperisi. Abagereki rero badukanye ingoma y’agahotoro bahohotera Abayahudi babavutsa uburenganzira bwabo kandi bakabapyinagaza ku buryo bwose. Muri ibyo bihe bikomeye, Umuhanuzi Daniyeli yahawe ubuhanga butangaje maze Uhoraho amuha kubonekerwa agasobanurirwa amabanga y’igobotorwa ry’Umuryango w’Imana.
Aha twibutse abantu bose ko uburyo Igitabo cya Daniyeli cyanditswe, kimwe n’Igitabo cy’Ibyahishuwe, ari uburyo bwihariye. Ni ngombwa kwiga iyo myandikire. Ni ngombwa kubaza abashobora kubidufashamo. Iyo bamwe babisomye babitwara intambike. Bashobora kugira igishuko cyo kumva ko ibivugwa byanze bikunze bihuje n’amateka ya none cyangwa se ibintu bizaza tutazi. Nyamara rero, buri gitabo cya Bibiliya, ni ngombwa kugisoma tuzirikana n’igihe cyandikiwe. Ibyo mu Isezerano rya kera byose, byanditswe mu ntumbero yo gutegurira Umuryango w’Imana kuzakira Umukiza Yezu Kirisitu igihe kigeze. Ibyo mu Isezerano Rishya, byo bidufasha kumenya ko uwo Mukiza yaje, kwihatira gukurikiza Inkuru Nziza atugezaho no kwitegura kwinjira mu ijuru kubana na We iteka ryose. Cyakora na none, Ijambo ry’Imana ryaba irya Kera ryaba iry’ubu, rihoraho ntirisaza. Hose dukuramo inyiggisho ishyigikira imibereho yacu.
Muri Daniyeli no mu Byahishuwe, ibintu biteye ubwoba dusomamo cyane cyane ibikoko by’amahembe n’amenyo y’imikaka n’ibindi…Ibyo bishushanya abagomeye umuryango w’Imana. Nka Antiyokusi wa Kane yatoteje Abayahudi mu gihe cy’imyaka itatu n’igice (Reba Dan 8,14). Abacengeye Bibiliya bavuga ko nka hariya isomo rya mbere ryavuze ko amahembe cumi ashushanya abami cumi basimburanye n’undi umwe wimitswe nyuma yabo agapyinagaza abatagatifujwe bamaze mu biganza bye igihe, ibihe n’inusu y’igihe…Umwaka umwe wongeyeho indi ibiri n’igice…Abahanga muri Bibiliya babihuza na Antiyokusi wa Kane wabaye umubisha agatoteza Abayahudi mu gihe cy’imyaka itatu n’igice.
Mu bihe byose, Ijambo ry’Imana rihumuriza umuryango wayo unyura mu mateka aruhije. Inzirakarengane nyinshi zirahohoterwa. Abagome bamena amaraso ntibabura mu isi. Umukirisitu, nta handi akura amizero usibye muri Nyagasani umuhamagararira gukomera no kutitandukanya n’inzira y’isengesho. Intego, ni ukugera mu ijuru nyuma yo gutsinda isi n’ibyayo. Amaherezo ya byose, si ubwo bubisha, si amage yose ariho. Amaherezo ya byose ni uguhura n’Umwami w’Abami ari we Nyir’ingoma izahoraho iteka.
Ntawe ukwiye guteta muri iyi si. Nta we ukwiye kurangara. Ntawe ukwiye gutwarwa n’ubusambo, isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima. Ibyo Yezu arabitubuza kuko azi ko ubuzima mu isi butoroshye ari ko ko atwerekeza mu Mutsindo we ubwe yagaragaje ku musaraba. Ashishikajwe no kudufasha kwitegura ngo ejo atazaza kutureba agasanga twarazindariye mu bitujyana mu muriro w’iteka. Ni yo mpamvu atubwira ko igihe dufite kuri iyi si ari icyo gusenga no gushaka ibidutunga tudataye igihe mu ducogocogo twa ntatwo. Buri wese afite igihe kigereranyije kuva ku mwaka umwe kugera ku ijana. Cyose ni icyo kwitegura neza kugira ngo “tuzabashe gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu”.
Nasingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data ushoborabyose ubu n’iteka ryose.
Padiri Cyprien Bizimana