Mube maso kandi musenge

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 34 Gisanzwe C,

Ku ya 26 Ugushyingo 2016

AMASOMO: 1º. Hish 22, 1-7; 2º. Lk 21, 34-36

Bakristu Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Tugeze ku wa gatandatu w’icyumweru cya 34 Gisanzwe C, turasoza umwaka wa Liturjiya C, dutangira ku mugoroba wa none igihe cya Adventi umwaka wa Liturjiya A. Dushoje uyu mwaka Kristu Yezu wazutse aduha Impanuro : “ Mube maso kandi musenge”. Nta wa Kristu wemerewe kuba indangare kuko indangare zose ziratakara. Ni yo mpamvu atugira inama yo kuba maso kandi tukajya ku mavi, umushyikirano uhoraho na Nyagasani ni wo udufasha kurokoka imihengeri itandukanye yo muri ubu buzima turimo, twitegura kwinjira mu ngoro ihoraho y’Imana. Ni byo atuburira agira ati:“Mwitonde rero hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo.”

Umuntu usenga ni we ushobora kuba maso no kubona ibintu mu ndoro nyayo y’Imana, ikibi ntakitiranye n’icyiza kuko ibishashagira byose atari zahabu. Mu isengesho, uwa Kristu ahavoma imbaraga zidasanzwe zimufasha guhumuka agashobora kugenda muri iyi si atayisayemo. Bityo uwo ni we ushobora kudatungurwa n’umunsi wa Nyagasani, igihe Umwana w’Umuntu azatunguka afite ikuzo ryinshi. Isengesho ni ngombwa cyane mu buzima bw’umukristu kuko ari ryo ridufasha gusabana n’Imana. Hari ishuri nabonye ryanditse ku rukuta amagambo agira ati: “nkuko isengesho ari urufunguzo rw’ijuru, ni na ko uburezi ari urufunguzo rw’iterambere”. Umukristu kugira ngo abeho akeneye isengesho ritaretsa nk’uko akenera guhumeka adahagaritse. Iyo bitabaye ibyo apfa ahagaze!

Umunsi wa Nyagasani uzatungura benshi. Yezu Kristu arawugereranya nk’umutego ufata inyamaswa. Ibyo ni ko biri, kuko buri segonda hapfa benshi muri iyi si. Yewe natwe turiho none ntituzi amasegonda dusigaranye. Turasabwa gukurikiza inama za Kristu Yezu, udusaba kutijandika mu by’isi ngo twibagirwe ikingirakamaro:“Mube maso kandi musenge igihe cyose,….kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu”.

Bavandimwe, mu gusoza uyu mwaka wa Liturjiya dutangira undi, dusabirane kwinjira mu mwaka mushya turangamiye ibyiza by’ijuru nk’ibyo Yohani yatubwiye mu isomo rya mbere, twirinde gutwarwa n’uducogocogo tw’ubuzima bwa hano mu isi. Tube maso kandi dusenge, twakire Yezu Kristu uje atugana. Twirinde gutungurwa n’ukuza kwe.  

Ngwino Nyagasani Yezu!

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho