Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 2 cya Adiventi
Ku ya 10 Ukuboza 2012
AMASOMO: 1º. Iz 35, 1-10; 2º. Lk 5, 17-26
Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Mubwire abakutse umutima muti: “Nimukomere…”
Muri iki gihe, ubu butumwa burakenewe cyane. Mu gihe twitegura guhimbaza Noheli, ntidushobora gukora nk’aho ibintu byose bigenda neza cyangwa se nk’aho abantu bose bamerewe neza. Twemera ko ukwemera kudufasha kumererwa neza. Uri kumwe na YEZU KRISTU kandi amukunda kuruta byose na bose, ntashobora gusuhererwa bimuganisha mu kwiyahura n’aho yaba yagirijwe bingana iki? Ariko na none ntituyobewe uburemere bw’amakuba duhura na yo ku isi. Ntituyobewe uburyo aduhungabanya yuririye ku ntege nke cyane za kamere ya mwene Adamu woretswe na Sekibi mu ntangiriro y’iremwa rye. Ni yo mpamvu mu nyigisho ze, YEZU KRISTU yakunze kugaragariza indoro yihariye y’urukundo abamerewe nabi, aboro n’indushyi, abatsikamiwe ku buryo bwinshi.
Mvuze ko muri iki gihe turimo, abakutse umutima ari bo benshi sinaba nkabije. Hari abatewe ubwoba n’indwara z’ibyorezo zidafite kivura kandi zibabaza cyane nka kanseri, sida n’izindi. Hari abareganiwe n’ubukene bahora bavunika muri iyi si bakabona icyo batamira bagotse kandi ntikinabahaze. Hari abari mu mahari ateye ubwoba kuko Sekibi yababibyemo amacakubiri. Hari abareganiwe n’intambara bahora biruka cyangwa bakerakera kuko bateshejwe ibyabo. Bahora bakuwe umutima n’abahemu badahwema kubatera hejuru.
Abo bose ntidushobora kubirengagiza. Dukurikije urugero YEZU KRISTU yatweretse, tugomba kenshi na kenshi kumvikanisha ubutumwa buhumuriza abo bose bamerewe nabi hirya no hino ku isi. Iyo duheze mu bitekerezo byo mu bitabo gusa tutareba ukuri kw’ibintu ku isi, iyo twihaye amatwara adutegeka kubona ibintu byose ku ruhande rwiza gusa (optimisme), iyo na none dutaye ukwizera tukabihirwa mu mutima tukareba ibintu mu ruhande rwijimye gusa (pessimisme), tuba dutsinzwe tutagishoboye kuzirikana ubutumwa bugera ku mutima wa buri wese uko dushoboye. Ni ngombwa kureba ukuri mu gahanga (réalisme) tugahanga inzira nshya tumurikiwe n’ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose.
Muri YEZU KRISTU tugarura ubuzima kuko ibikorwa bye by’impangare bihangamura urupfu n’ibirukomokaho byose nk’intambara n’intimba, agahiri n’agahinda, kwiheba no guhangayika, guta umutwe no kwiyahura, gupfunda umutwe hose no mu bapfumu…YEZU KRISTU atuzaniye umukiro nk’uko Ivanjili ya none yabitubwiye. Ni We wenyine dukwiye kurangamira kuko muri We huzuzwa ubu buhanuzi: “Mubwire abakutse umutima muti: ‘Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza”. Ubu buhanuzi tubwumve neza, guhora kw’Imana, si uguhorahoza abaduteje amakuba, ni uguhobera abanyacyaha biyemeje kuyigarukira no guhorahoza icyaha muri bo. Iyo icyaha gitsinzwe mu bantu, ibyo guhangayika no gukuka umutima bibonerwa umuti umutuzo ugatangaza. Dusabirane gutsinda icyaha muri twe.
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.