Mubwire abakutse umutima

Ku Cyumweru icya 23 Gisanzwe B, 05/09/2021.

Amasomo: Iz 35, 4-7a; Zab 145, 6c-10; Yak 2, 1-5; Mk 7, 31-37.

Amasomo yo kuri iki cyumweru aratwumvisha ubutumwa uwa Kirisitu afite muri iyi si. Tuzi ko ubatijwe wese aba yiyemeje kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kirisitu no kumwamamaza. Kubifata mu mutwe gutyo, ntibihagije. Uwa Kirisitu wese yaramwegereye amuhumura amaso amuha kubona neza ibiri ku isi n’abantu bose cyane cyane abakutse umutima bakwiye guhumurizwa. Iyo umuntu atabona neza, aba agihumye. Nta we yafasha kubona, nta we yahumuriza. Agomba gusabirwa kugira ngo Yezu amwegere amukize ubupfamatwi, ubuhumyi n’ubumuga bwose yifitemo.

Kuva kera mu gihe cy’abahanuzi muri Isiraheli, Imana yahoraga ibatuma ku muryango wayo. Bihatiraga kuyitega amatwi maze bakageza ku gihugu cyose ibyo Imana ishaka. Abahanuzi nyabo babonaga neza abo Imana ibatumaho. Twibuke ko hariho n’abandi bahanuzi b’ibinyoma. Abo ngabo bari babereyeho kwirira nta kindi. Bashishikazwaga no kubwira umwami ikimushimisha gusa. Abo ntacyo bunguye igihugu. Barahemutse bahimbazwa no kuzuza ibifu byabo ukuri kwaratawe! Abahanuzi b’ukuri bo, nka Izayi twumvise mu Isomo rya mbere, bafashije abantu gusobanukirwa no kuva mu buyobe. Bakunze gushishikariza Isiraheli gutegerezanya ukwizera Mesiya. Bemezaga ko ari we uzatabara umuryango we impumyi akaziha kubona, abapfuye amatwi akayazibura, abapfukiranywe akabaha kwigenga, abakutse umutima ugasubira mu gitereko. Tuzi neza ko ibyo byujujwe muri Yezu Kirisitu. Ni we wabaye indunduro y’ibyahanuwe. Muri iki gihe turimo ari na cyo cya nyuma, mu gihe tugitegereje ko agaruka bwa kabiri mu ikuzo, abamwemeye tugomba gushyira abantu bose ubutuma bwe uko bwakabaye.

Mu gihe tuzi ko Yezu yaje agamije kuzahura abanyabyaha no guhumuriza abakene, natwe muri iki gihe, ubutumwa bw’ibanze dufite, ni ukwihatira kumenyesha abantu bose Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Aho kugira ngo abanyabyaha bahahamuke, tubashyire inkuru nziza y’uko Imana ije kubakiza bayigarukire. Hari benshi barushye. Hari abazahajwe n’abagenga b’iyi si bayiyobora uko bishakiye. Hari n’abapfukiranywe. Hari abafite ubwoba kubera ububi bw’abanyamaboko babahungeta. Abo bose bagomba guhumurizwa. Bazahumurizwa igihe umukirisitu wese yumvise ko afite ubutumwa bwo kugaragariza urukundo abaruvukijwe. Igihe umukirisitu agenda atsinda ubwoba agahanura akavuga ukuri akavuganira abababaye bose n’abarengana bose, Ingoma y’Imana izogera hose.

Hariho ingorane ikomeye tubona mu isi. Haba ubwo abababaye atari bo bitabwaho mbere y’abandi! Hari aho usanga abantu bakurikiza ubukire cyangwa ibyubahiro byo ku isi kugira ngo batunganyirize ababikeneye. Yakobo ashishikariza abantu kutavangura bashingiye ku bukire. Hariho ababatijwe usanga basuzugura abakene. Ntushobora gusuzugura umukene ngo uvuge ko usenga. Ntibishoboka. Hariho n’ababatijwe bigisha zigata inyana nyamara ugasanga hariho bantu bamerewe nabi batareba n’irihumye. None se iyo wigisha udafitiye impuhwe abakutse umutima bose nta kuvangura, ubwo wakumva wigisha iki? Ibyo si ukwigisha, ni ukuryongora gusa. Icyo Yezu Kirisitu ashaka, ni uguhumuka amaso tugafasha abakene. Ni ukuba maso tukarebera urengana wese. Ni uguharanira ukuri. Ni ugutega amatwi neza Uhoraho tukavuga igihuje n’Ijambo rye nta kubogama nta kugira uwo twirengagiza.

Nasingizwe Yezu Kirisitu  We ukomeje gukora ibitangaza akiza abapfuye amatwi bakumva neza. Nasingizwe kuko ahumura impumyi zikabona ibyiza by’Imana. Si ubuhumyi bw’umubiri gusa, avura n’ubuhumyi bw’umutima bwa bundi butuma abantu baguma mu mwijima w’ibinyoma nta kubona ukuri. Avana mu mwijima utuma abakene bapfukiranwa abandi bakarenganywa. Twisabire imbaraga z’urumuri rwe maze ubwo twabatijwe tube abahanuzi b’ukuri nka Izayi duhumurize abahungabanye n’abakutse umutima. Twisabire imbaraga zo guharanira ubutagatifu bwigaragaza mu gukunda uko Yezu akunda. Twisabire kandi kubona inzira y’ukuri tuyikurikire ari na ko tuyiyoboremo n’abandi.

Duhore dusingiza Yezu udukunda. Umubyeyi Bikira Mariya abe ubuhungiro bw’abakutse umutima. Abatagatifu duhimbaza none, Tereza wa Kalikuta, Beritini, Lawurenti Yustiniyani, Urubani na Petero Nguyen Tu, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho