Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 5 Gisanzwe, igiharwe B
Ku ya 13 Gashyantare 2021
AMASOMO: Intg 3,9-24; Zab 89(90); Mk 8, 1-10
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,
Turazirikana ijambo ry’Imana twateguriwe na liturujiya yo kuri uyu wa 6 w’icyumweru cya 5 Gisanzwe. Turerekwa Imana nk’umubyeyi urangwa n’Impuhwe. Mu isomo rya mbere Adamu na Eva bamaze gucumura bakitana ba mwana ntabwo Imana yahise ibajugunya, ahubwo yabahaye uburyo bwo kubaho nk’uko bari babyifuje, bakabaho mu bwigenge kandi Imana irabyubahiriza. Ntabwo bamaze gucumura icyaha kikabambika ubusa, Imana yabannyeze ngo ibate ku gasi, ahubwo yahisemo uburyo bwabagarura mu nzira nziza bakisubiraho.
Izo mpuhwe kandi ni na zo umwanditsi w’ivanjili Mariko atwerekamo Yezu ureba imbaga yari yahuruye akayigirira impuhwe, ati: “iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye kandi bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera batariye baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure”.
Ni cyo cyatumye Yezu atanga ikimenyetso kandi akaduha urugero rutwereka ko natwe twabishobora. Umunyarwanda yaritegereje ati: “ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira barindwi”. Ni byo Yezu atwereka mu kugaburira imbaga isaga ibihumbi bine nk’uko Mariko yabitubwiye, ikarya kandi igahaga, akoresheje imigati irindwi n’udufi duke. Intumwa zo zabonaga bidashoboka ko hari icyo bafasha abo bagenzi babo. Natwe akenshi ni uko tuvuga: “ Imigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu?” Muri iyi nzara ya korona urabona nafasha iki? Muri iri hungabana ry’ubukungu murabona twafasha iki abavandimwe? Akenshi igisubizo kiza vuba, ni ukumva ko ntacyo twakora tukituriza; kandi ubwo tukarya, n’ejo tukarya tukongera tukarya; abavandimwe bakanogoka tubarebera ngo nta cyo twashobora kubafasha.
Bavandimwe, uyu munsi ni twe Yezu abwira ati: “mufite imigati ingahe?” Kandi ntitwihe kumubeshya kuko byose arabibona. Arahera kuri utwo duke dufite maze agaburire imbaga. Nitumuhakanira kandi azabitubaza kuko ntacyo dutunze tutahawe kandi ntiyabiduhereye guhunika ahubwo ni ukugira ngo dusangire n’abavandimwe bacu. Burya nta we utagira icyo afasha kandi nta we utagira uwo afasha! Icyigenzi dusabwa ni ugufungura umutima wacu ukabona abandi nk’abavandimwe dukwiye gusangira utwo dufi dukeya kandi duhumure iyo twemeye tugasangira, dusangijwe na Yezu birasigara n’ejo tukabona icyo turamiza abandi bazaza batugana. Ngiyo Inkuru nziza y’impuhwe Nyagasani atubwiye none kandi ikaba n’impuruza ireba buri wese muri twe. Iyaba uyu munsi twakundaga tukumva iryo jwi, ntitunangire umutima wacu.
Umubyeyi Bikiramariya umwamikazi wa Kibeho, adutoze kumvira Imana ndetse no kwanga icyaha twiringiye impuhwe z’Imana kandi twihatira kuzigira nk’uko natwe duhora tuzigirirwa.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padri Emmanuel NSABANZIMA, BUTARE/ RWANDA.