Mugaragu mubi kandi w’umunebwe…(Mt 25,14-30)

Inyigisho y’icyumweru cya 33 gisanzwe, umwaka A- tariki ya 16 ugushyingo 2014

Ku ya 16 Ugushyingo 2014

 

Bavandimwe,

Umugani w’amatalenta twawumvise kenshi. Kiliziya Umubyeyi wacu arashaka ko twongera kuwuzirikana. Nagirango nibande ku mugaragu wa gatatu. Babiri ba mbere barashimwe, kandi nibyo barakoze barunguka.Aho abakristu benshi ntitumeze nk’uyu mugaragu wa gatatu ?

Umugaragu wa gatatu yagawe na shebuja avuye mu rugendo. « Mugaragu mubi kandi w’umunebwe wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse ; uba rero warabikije imari yanjye abari kukungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyugu. .. uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo »

Ese buriya uriya mugaragu ntiyarenganye ?

Shebuja ntacyo yahombye. Yahaye umugaragu italenta imwe agarutse amusubiza amumurikira italenta imwe. Ikindi yari yamubikije italenta imwe ntiyari yamusabye kuyibyaza inyungu. No kumuha italenta imwe abandi babonye nyinshi buriya si ukumusuzugura?

Nyamara iyo dusesenguye Ivanjili neza, dusanga shebuja ataramurenganyije.

Yamugiriye ikizere amubitsa ibintu bye. Kuba yaramuhaye italenta imwe, shebuja yakurikije urugero rw’icyo yari ashoboye. Ntabwo yari amutegerejeho ibirenze n’ubushobozi bwe.

Umugaragu yari azi ugushaka kwa shebuja ntiyagukora. Ntabwo yavuga ko atari abizi kandi abyivugira.

Yaburiye shebuja ikizere, acukura imari ye arayitaba. Ntacyo yakoresheje italenta ya shebuja.

Muri make ntabwo yujuje inshingano ze nk’umugaragu. Umugaragu ntakora icyo yishakiye, uko abyumva, akora icyo shebuja ashaka. Ikindi yabaye umunebwe nityakora icyo yagombaga gukora kandi agifitiye ubushobozi.

Bavandimwe,

Muri uku kwezi kwa cumi na kumwe, Kiliziya idushishikariza kwibuka no gusabira ababyeyi, abavandimwe, inshuti abaturanyi n’abandi bose barangije urugendo rwabo hano ku isi. Idushishikariza gusabira roho zo mu Purgatori. Bikajyana no kwibuka ko kuri iyi si turi abagenzi, igihe nikigera uko Imana yabigennye, tuzarangiza urugendo rwacu hano ku isi.

Nigeze kubabwira agakuru k’umunyarwanda warangije urugendo rwe hano ku isi. Ageze ku muryano w’ijuru asanga urafunze. Arebye abona Petero niko kumuhamagara. Ko udakingura ni bite? Ntubona ko nageze ku muryango w’ijuru. Petero aramusubiza ati “Nakubonye ariko nasanze utari mu bo ngomba gukingurira”. Undi aratangara ati “ye? Ubwo se ntinjiye mu ijuru ninde waryinjiramo? Sinibye, sinasambanye, sinabeshye, ntawe nahuguje. Urabona amahano yabaye mu Rwanda , intambara, jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Hari aho wigenze wumva bamvuga? Muri gacaca yacumuje abatari bake, hari uwo nigeze nshinja ibinyoma, ko nicaraga ngatega matwi gusa. Ijuru nabuzwa n’iki kuryinjiramo”.

Areba Petero ati”Ariko ubundi ibyawe byo birasobanutse? Umuntu wihakanye Yezu umuntu yakwizera ate? Jya guhamagara Yezu aze twivuganire”.

Petero ajya guhamagara Yezu ati “Hari umunyarwanda uhagaze ku muryango ngo ushaka ko mwivuganira”. Yezu ntarushya araza yumva ikibazo cye atuje nk’uko bisanzwe. Arangije kuvuga Yezu aramubwira ati” Nyereka ibiganza byawe”. Undi arambura ibiganza. Yezu aramubwira ati” Ibiganza byawe birasukuye, ariko biriho ubusa. Ntawe wagiriye nabi ni byo, ariki nta n’umuntu n’umwe wagiriye neza. Ntawe warenganyije. Ariko nta n’uwo warenganuye. Ijuru ni iry’abakoze ugushaka kwa Data. Mugaragu mubi kandi w’imburamumaro, abamalayika nibakujugunye hanze aho uzaririra kandi ugahekenya amenyo”.

Bavandimwe, ibyo tubamo byose, ibyo dukora byose, twabishaka tutabishaka, igihe cy’urubanza kizagera. Ntawe uzi umunsi n’isaha, ngira ngo kandi sibyo by’ingenzi. Icy’ingenzi ni ukuba abagaragu beza b’indahemuka bakora icyo Imana Umubyeyi wacu udukunda byahebuje adutegerejeho. Kandi turakizi: ni ukuyikunda no gukunda abo turi kumwe, atari mu magambo gusa, ahubwo mu bikorwa nk’uko Ijambo ryayo ridahwema kubitwibutsa.

Erega Imana yatugiriye icyizere, itugezaho Ijambo ryayo.Ijambo ry’Imana twumva cyangwa se twisomera, ni ya matalenta Imana iha buri wese ikurikije ubushobozi bwe.Ni ukuryamamaza, tukarikgeza ku bandi. None se hari ucana itara ngo aryubikeho icyibo? Arishyira ahagaragara rikamurikira abari mu nzu bose. (Mt 5, 13-16). Muri batisimu twahawe urumuri rw’ukwemera. Ni ubukungu butagereranywa. Ariko ntitugomba kubwihererana. Kwamamaza Inkuru nziza y’urukundo Imana idukunda si ibya Papa, abepiskopi n’abapadiri guse. Buri mukristu afite ruhare mu kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu mu magambo no mubikorwa aba umuhamya w’Ivanjili mu buzima bwa buri munsi. Buri mukristu agomba kwiyumvamo ko Ingoma y’Imana Yezu yatangiye kuri iyi si afite uruhare rugaragara kugira ngo yogere hose.

Umugambi rero ni ugukoresha neza ingabire n’ibyiza byinshi Imana yaduhaye. Hari indirimbo tujya turirimba idufasha kubizirikanaho: Urumuri twahawe, uturinde kurupfusha ubusa. Amahoro twahawe uturinde kuyatagaguza. Ubuzima twahawe… amaboko twahawe…”

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho we wabaye umuja wa Nyagasani ubuzima bwe bwose afashe buri wese kuba umugaragu mwiza kandi w’indahemeka ushishikajwe no kumenya no gukora icyo Imana Umubyeyi wacu adutegerejeho.

Padiri Alexandre Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho