Mugenzi wanjye ni nde?

Ku wa mbere – Icyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka C

Ku wa 22 Mata 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Petero agarutse i Yeruzalemu, abagenywe baramwanjama bati «Ubonye ngo uragenderera abatagenywe kandi ugasangira na bo!»

Bavandimwe, mu ntangiriro za Kiliziya ntabwo byari byoroshye gukira indwara y’ivangura. N’ubwo itegeko rigenga umuryango w’aba Kristu ari iryo gukunda Imana na mugenzi wanjye, byafashe igihe kugirango rikurikizwe kuko bitari byoroshye kumenya mugenzi wanjye uwo ariwe. Nyamara Yezu yari yarasobanuye ko mugenzi wanjye atari uwo duhuje amaraso, tuvuka hamwe, duhuje ubwoko cyangwa akarere gusa. Ku bwa Yezu mugenzi wanjye si uwo abantu bemeza ko dufitanye isano. Njye nshobora gufata icyemezo cyo kuba mugenzi wa kanaka tutavuka hamwe, tudahuje ubwoko, tudahuje akarere, kubera ko mfashe icyemezo cyo kumugirira neza. Muri make mugenzi wanjye ni unkeneyeho ko mufasha kwishima no kubaho neza no mu mahoro. Niyo mpamvu umusamaritani mwiza wasanze umuyahudi waguye mu gaco k’abagizi ba nabi, agahagarara, akamubyutsa, akamujyana kumuvuza, Yezu amutangaho urugero rwo kuba mugenzi w’uwo wari mu bibazo. Ahandi Yezu avuga ko mugenzi we, uwo mu muryango we ari uwumva ijambo rye akarikurikiza.

Muri Bibiliya batubwira ko abagenywe bakundaga gusuzugura abataragenywe, abapagani. Akenshi barabanenaga. Cyari igisebo ku muntu nka Petero wo mu muryango w’Imana, ugomba guhora yisukura, kumva ko yagiye mu bantu bafatwa nk’aho bahumanye, barya ibintu abagenywe bafata nk’aho bihumanye. Mu bisobanuro yatanze, abagenywe bumvise ko ibintu byahindutse, ko umuryango Yezu yashinze ariwo witwa Kiliziya utavangura. Umuntu yavuga ko iki gikorwa Petero yakoze abibwirijwe na Roho mutagatifu aricyo cya mbere cyinjije abataragenywe mu muryango wa Kristu Yezu. Inama nkuru yabereye i Yeruzalemu (Konsili ya mbere) yakomeje muri uwo murongo wa Petero wo kwemeza ko abataragenywe binjiye muri Kiliziya ya Kristu bafite uburenganzira bumwe n’abagenywe baturuka mu muryango w’Abayisiraheli. Ijwi rituruka mw’ijuru ryabwiye Petero riti “icyo Imana yahumanuye ntukacyite igihumanya”.

Banyarwanda namwe mwumva ikinyarwanda reka mbabaze. Iyi mvugo y’abagenywe ntitujya duhura nayo kenshi mu Rwanda cyangwa ahandi hatari mu Rwanda ariko hari abanyarwanda? Eh! Bamwe ntibatinya kuvuga ngo “ubonye ngo ushake umugore muri buriya bwoko, muri kariya karere !”, “ubonye ngo usangire n’inzigo”, “ubonye ngo”, … Bavandimwe, Imana irashaka ko twunga ubumwe. Iri jambo papa wa mbere yavuze akarishimangira muri Konsili ya mbere yabereye i Yeruzalemu twakagombye kurifata mu mutwe : “niba se Imana yarahaye abo bantu ingabire imwe natwe igihe twemeye Nyagasani Yezu Kristu, jyewe rero nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana?”. Abigisha kuvangura kandi barabatijwe, bitwa ko ari aba Kristu bagombye kuzirikana iri Jambo rya Petero mutagatifu.

Mana wahaye abanyamahanga kwisubiraho kugirango bagire ubugingo, ibuka  n’Abanyarwanda ubahe nabo ubwo bubasha, bisubireho maze bakizwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho