“Mugerageze kwinjira mu muryango ufunganye”

Ku wa gatatu w’icya XXX Gisanzwe, B, 31/10/2018

Amasomo: Ef 6, 1-9; Zab 145 (144), 10-14; Lk 13, 22-30

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe!

Mu Ivanjili y’uyu munsi umuntu arabaza Yezu niba abantu bakeye ari bo bazarokoka, ni ukuvuga niba ari bo bazinjira mu Ngoma y’ijuru. Mu gisubizo yamuhaye, ndetse akagiha n’abandi bose baba bafite ikibazo nk’icye, Yezu ntavuga ibijyanye n’umubare w’abazarokoka, ahubwo n’uburyo bwo kurokoka. Yagize ati: “Nimuharanire kwinjira mu muryango ufunganye” (Lk 13, 24).

Bavandimwe, twakumva dute uwo muryango ufunganye winjiza mu Ngoma y’ijuru? Ndifuza ko twagaruka ku bintu 4 byadufasha kurushaho kuwuzirikana.

  1. Umuryango w’ukwemera

Umuryango ufunganye dushobora kuwumva nk’umuryango w’ukwemera. Ni rya rembo ry’ukwemera batubwira mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 14, 27). Iryo rembo ry’ukwemera, uwo muryango w’ukwemera, ufunguriye bose, atari abakomoka kuri Abrahamu, Izaki na Yakobo gusa, ahubwo bo ku isi hose, abo mu burasirazuba no mu burengerazuba; abo mu majyepfo no mu majyaruguru.

Uwo muryango w’ukwemera urafunganye kuko usaba kurenga inzitizi zose, no kwemera Yezu ubwe, kuko ari We “Nzira, Ukuri n’Ubugingo “(Yh 14, 6); kuko ari We “rembo ry’intama” (Yh 10, 7). Koko rero ni We ugira ati: “Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane, kandi abone urwuri” (Yh 10, 9).

  1. Umuryango w’urukundo

Umuryango ufunganye ni umuryango kandi w’urukundo ; urukundo rwitanga. Ni rwa rukundo Yezu yatweretse igihe arema Ukaristiya ku wa Kane mutagatifu, kandi agaca bugufi akoza ibirenge by’intumwa ze. Ni rwa rukundo Yezu yagejeje ku ndunduro ku wa Gatanu Mutagati igihe yemeye kubambwa ku musaraba. Ni umuryango w’urukundo wafunguwe mu rubavu rwe igihe rutikuwe icumu maze hakavubukamo amaraso n’amazi.

Umuryango w’urukundo Yezu yadukinguriye ni urugero rwo kwitangira abavandimwe bacu no kwemera imisaraba duhura na yo mu buzima bwacu, dukurikira Yezu Kristu wabambwe ku musaraba, agapfa, agahambwa, ariko ku munsi wa gatatu akazuka. Turabizi : uwo muryango ntunyurwamo na benshi kandi ari wo utwinjiza mu bugingo bw’iteka.

  1. Umuryango wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi

Babajije umwana uko yumva umuryango ufunganye. Ati : « Ni umuryango utanyurwamo n’umuntu mukuru cyangwa munini… Ni akaryango kanyurwamo n’umwana muto ! » Iki gisubizo cy’uyu mwana kitwibutsa indi nama Yezu agira abashaka kwinjira mu Ngoma y’ijuru. Umuryango unyurwamo n’uwemeye kwigira muto nk’uko Yezu abidusaba.

  1. Ni umuryango wo kwisubiraho n’impuhwe z’Imana

Ni umuryango w’uwemeye kwigobotora ibimuziga byose, kwiyambura ibyamubuza kunyuramo, akicuza akakira impuhwe z’Imana. Ni yo mpamvua twavuga ko uwo muryago ari uwo kwisubiraho n’impuhwe z’Imana.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho