«Mugira ngo babarebe »

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cye 11 gisanzwe, giharwe, ku wa 17 Kamena 2015

Bavandimwe,

Kiliziya Umubyeyi wacu irakomeza kudutungisha ijambo ry’Imana dusoma mu nyigisho y’akataraboneka Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi. Iyi nyigisho tuyisanga mu ivanjili ya Matayo, umutwe wa gatanu, umutwe wa gatandatu n’umutwe wa karindwi. Muri yi mitwe uko ari itatu, Yezu aduha inyigisho ikubiyemo imyifatire igomba kuranga umukristu. Niba wiyemeje kuba umukristu w’ukuri, utari uw’izina gusa, ukwiye gushaka akanya gahagije ugasoma witonze inyigisho Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi. Uzakuramo inyigisho nziza kandi nyinshi zigufasha mu buzima bwa buri munsi, mu rugo, ku kazi, ku ishuri, mu baturanyi n’ahandi. Ngira ngo muzi ko ubukristu atari umwambaro wo ku cyumweru no mu minsi mikuru, ubukristu ni ubuzima.

Yezu atwereka uburyo tubaho gikristu aho turi hose, mu mibanire yacu n’Imana no mu mibanire yacu n’abandi. Koko rero umukristu ntavuga ibimujemo byose, cyangwa ibyo azi byose. Ntakora ibyo ashobra byose, ahitamo amurikiwe n’Ivanjili. Bityo akaba umunyu w’isi n’urumuri rw’abandi (Mt 5,13-16), akera imbuto nziza kandi nyinshi igihe cyose no muri byose (Yer 17, 7-8 ; Za 1,1-3). Turebe icyo atwigisha mu ivanjili y’uyu munsi (Mt 6,1-6.16-18)

  1. Ibikorwa biranga umukristu : gufasha abakene, gusenga no gusiba kurya

Bavandimwe,

Umukristu arangwa no kutireba wenyine n’ibibazo bye n’inyungu ze. Ibyo Imana yamuhaye abisangira n’abandi cyane cyane abakene. Ushobora kubafashisha ibintu, amafaranga, ibyo kurya n’ibindi. Ushobora kubasura, ukabaganiriza, ukaba wabagira inama. Mwibuke ko ku munsi w’urubanza rw’imperuka, Nyagasani azareba niba twaragaburiye umushonji, niba twarahaye amazi ufite inyota, niba twaracumbikiye umugenzi, nibatwarahaye umwambaro utawufite, niba twarasuye umurwayi, niba twarasuye abari muri gereza, niba twarafashije umunyeshuri kwiga (Mt 25, 31-46). Urubanza ruzashingira ku bikorwa by’urukundo tugaragariza bagenzi bacu.

Ikindi kiranga umukristu ni ugusenga. Umukristu arangwa nisengesho. Urugo rwa gikristu ni urugo rusenga. Umuntu ashobora gusenga ari wenyine, cyangwa se ari kumwe n’abandi, mu Misa, mu muryangoremezo, mu muryango w’agisiyo gatolika … Ashobora gusenga asingiza Imana, ayishimira ibyiza ihora imugirira. Ashobora gusenga asaba ibyo akeneye, asabira n’abandi. Ashobora gusenga asaba imbabazi z’ibyaha. Ashobora gufata akanya ugashengerera Yezu mu Ukaristiya.

Icya gatatu kiranga umukristu ni ugusiba kurya. Mbese ni ukwibabaza no kwiyibutsa ko umuntu adatungwa n’umugati gusa ahubwo akenera Ijambo ry’Imana n’amasakramentu. Gusiba kandi ni ukwifatanya na Yezu watwitangiye akemera kudupfira mu bubabare ndengakamere ku musaraba. Ni no kwibutsa umubiri wacu ko atariwo udutegeka ko ari twe tuwutegeka. Kuva kera rero gusiba kurya bifasha mu rugendo rwo kwitagatifuza.

Ese gufasha abakene, gusenga no gusiba kurya bikorwa bite kugira ngo bituronkere umugisha ukomoka ku Mana ?

  1. Uburyo bwo gufasha abakene, gusenga no gusiba kurya

Murage mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru(Mt 6,1). Aha Yezu aratwibutsa ko hari ubwo dushobora gukora igikorwa cyiza, ariko imbere y’Imana ari zeru. Muti “Ese bishoboka bite?” Niba ugamije ko abantu bakubona, uzatahira icyo. Aho gukorera maso y’abantu, tujye dukorera gushimwa n’Imana. Niyo izaduhemba kandi ibona byose n’ibyihishe mu mutima wacu. Muri make ni ukwirinda uburyarya, “gutekinika” no kwibonekeza.

Aha tuhumve neza. Yezu ntadusaba gufasha abakene mu bwihisho. Ntatubuza gusengana n’abandi mu Misa, mu makoraniro y’abasenga cyangwa se mu miryangoremezo. Icyo atubuza ni ukugira neza mu maso y’abantu kugira ngo baturebe, badushime, batuvuge neza, baduhe amashyi n’amajwi nibiba ngombwa.

Guharanira gushimwa n’Imana ntako bisa. Imana ni umubyeyi udukunda kandi w’umunyampuhwe. Gukora ugamije ugushaka kw’Imana birabohora. Gukora kugira ngo abantu bagushime ntibiramba. Mujye mureba abanyapolitike. Bamukomera amashyi, bakamuririmba, hashira igihe bigahinduka, akisanga mu nkiko no muri gereza. Abamushimaga akaba ari bo bavuga ngo “nabambwe” “nabambwe”.

Ikindi cyiza cyo guharanira gushimwa n’Imana ni uko izi byose. Hari ubwo nkora uko nshoboye, ariko abantu bakabona ko ntacyo nakoze, ko nta musaruro. Kandi niyo wakora neza ute, jya umenya ko “ntawe uneza rubanda”. Imana yo ibona ubwo bwitange n’ubwo nta musaruro ugaragarira amaso y’abantu, ikaguha umugisha. Ibyo rero biha umukristu amahoro, agahora atuje, adahangayitse kuko aba azi ko yubatse ku rutare, imiyaga ihuhera ntacyo izamutwara (Mt 7, 24-25).

Mu isengesho ryacu dusabe Nyagasani Yezu akomeze atwigishe gufasha abakene, gusenga no gusiba kurya. Bityo tube koko abakristu banogeye Imana, bakera imbuto nziza igihe cyose.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho