Mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya

Ku wa 3 w’icya 8 Gisanzwe, B, 30/05/2018:

Isomo rya 1: 1 Pet 1, 18-25

Zab147 (146-147), 12-15.19-20

Ivanjili: Mk 10, 32-45

Isomo rya mbere twumvise rigamije kutwibutsa guhora tuzirikana uwo dukesha umukiro. Twabwiwe ngo: “…muzi y’uko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byabarokoye mu migenzereze mibi mwarazwe n’abakurambere banyu, ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu…”. Iyi ni inyigisho ikomeye uwabatijwe wese akwiye guhora azirikana. Uwabatijwe kandi nyuma agaca akenge, ni umuntu wese ushyira mu gaciro akazirikana ko ubuzima bushya yahawe muri Batisimu bwamugize ikiremwa gishya. Ni muri Kirisitu yabatirijwe, ni muri we yiyemeje kwanga icyaha cyose agaharanira ubugingo bw’iteka. Ni no muri Kirisitu kandi agandurwa iyo yaguye agakomeza urugendo ku bw’impuhwe z’Imana abuganizwamo.

Isomo rya none ridukomezemo ibitekerezo bihamye ku buzima bwacu hano ku isi. Ibyo bitekerezo bihamye ni ibituma duhamya ibirindiro muri Yezu Kirisitu waducunguje amaraso ye. Ibyo bitekerezo ni byo byinjira mu mibereho yacu bikayiyobora kuri Kirisitu we wenyine utaha ku mutima wa muntu akamugarurira icyanga cyo kubaho. Benshi mu batagatifu n’abandi bantu tuzi bagiye bagira ihirwe ryo guhinduka aba Kirisitu, badusigiye isomo ryo kwihatira kuzirikana ubuzima bwa Yezu Kirisitu. Muri rusange, abakirisitu ba mbere batangariraga ubuzima bwa Yezu cyane cyane ariko imibabaro ye. Bazirikanaga buri banga ry’ubuzima bwe kuva asamwa kugeza abambwe ku muzaraba agapfa agahambwa. Iyo mibabaro bene muntu batuye ku Mwana w’Imana, yashavuzaga abakirisitu ariko na none bakishimira ko yatsinze abanzi be bose azuka mu bapfuye. Kuba Yezu ubwe yaratekererezaga abigishwa be iby’urupfu yari agiye kwinjizwamo, akabivuga kandi nta gutinya ahubwo akanagaragaza ko urwo rupfu ari ngombwa rwose, abakirisitu b’ukuri na bo nta bwoba bw’urupfu bagiraga. Ahubwo babaga bafite amatsiko y’ivuka ryabo mu ijuru. Aho ni ho bavanaga ubutwari bwo kudashyira imbere ubuzima bwabo gusa bwo kuri iyi si. Bari barasobanukiwe ko ikinyamubiri cyose ari nk’icyatsi, ko icyubahiro cyacyo ari amanjwe. Abantu bishyira imbere bakigira ba kagarara, abo rwose inyigisho abakirisitu ba mbere bazirikanye iba ikibari kure cyane. Ni yo mpamvu usanga duharanira ibyubahiro no kwibonekeza. Yezu Kirisitu yahuguye bene zebedeyi uko twabyumvise. Iyo tutiyoroheje, ngo dushyire imbere uwatubambiwe wenyine, ibitekerezo byacu bikomeza kuba kure y’icyo Yezu Kirisitu atwigisha.

Iyo tutabashije gushyira imbere Yezu Kirisitu, ni bwo twigarurirwa n’uburyarya n’amacabiranya. Yezu Kirisitu abiturinde. Umubyeyi wacu Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho