Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?

Ku wa mbere w’icyumweru cya 16 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku ya 22 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru wa Mariya Madalina. Ubuzima bwe murabuzi ntabwo nakwirirwa mbutindaho. Yabaye umwigishwa wa Yezu aramukunda , aramukurikira kugera ku musaraba. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu amubonekera amaze kuzuka. Twakuramo inyigisho inyigisho nyinshi zidufasha kumenya Yezu uwo ari we no kumubera bigishwa.

  • Yezu wazutse aboneshwa amaso y’ukwemera

Yezu wazutse afite umubiri w’abazutse. Ntabonwa n’amaso y’umubiri, abonwa n’amaso y’ukwemera. Mariya yaramubonye agira ngo ni umunyabusitani, kandi yari amuzi neza. Yezu amuhamagaye mu izina rye niho yashishoje aramumenya. Yamumenyeye ku ijambo rye. Yezu wazutse aboneshwa amaso y’ukwemera. Atwiyereka mu bimenyetso bisaba ubushishozi kugira ngo tumenye ko ari we. Abigishwa bajyaga Emawusi nabo bagendanye nawe amasaha nk’abiri baganira, ababaza ibibazo, aba sobanurira, ariko ntibamenya ko ari we. Kugendana nawe byabateye ibinezaneza, kandi ubundi bari bijimye mu maso. Bamenye ko ari Yezu mu kimenyetso cy’imanyura ry’umugati. (Lk 23, 13-35). Yezu wazutse atwigaragariza mu ijambo rye no mu masakramentu aduheramo ubuzima bwe.

  • Mugore urarizwa n’iki ? Urashaka iki ?

Yezu wazutse atanga kado y’amahoro, ibyishimo n’umunezero.. Abo ahuye nawe, arabahoza, arabahumuriza. « Nimugire amahoro », ngayo amagambo ya mbere Yezu amaze kuzuka abwira abigishwa be. Aho Yezu ari harangwa amahoro n’ituze. Uwakiriye yezu wazutse ntarangwa n’amarira no kwiheba ; arangwa n’ibyishimo , ubutwari no kwizera.

  • Yezu wazutse atanga ubutumwa

Ibyishimo byo guhura na Yezu wazutse ni ibyo gusangira n’abandi. Nibyo abwira Mariya Madalena amutumwa ku bigishwa be bakiri mu gahinda kubera urupfu rwa yezu. Genda usange abavandimwe banjye. Maze ubabwire ko ngiye kwa data ari we So, ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu ». Mariya nk’umwigisha mwiza arumvira ajya gukora ubutumwa. Asanga intumwa ati « Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye »

Bavandimwe, dusabirane kugira ngo Mariya Madalina atubere urugero rwo gukunda Yezu, kumushakashaka, kumutega amatwi no kumwumvira.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho