‹‹ Mugore, urarizwa n’iki ?››

Inyigisho yo ku wa kabiri, Icyumweru gikurikira Pasika: Ku ya 18 Mata 2017

AMASOMO: Intu 28,36-41; Zb33(32),4-5,18-19,20.22; Yh 20,11-18.

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Mukomeze kugira Pasika Nziza.
Muri iyi minsi, dukomeje kuzirikana Ijambo ry’Imana riduhamiriza ko Kristu ari muzima, yatsinze icyaha n’urupfu, nkuko abanditse batagatifu babyanditse.

Mu isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakazwe n’Intumwa, dukomeje kuzirikana ku buhamya bwa Patero. Petero ibyo yiboneye ntabihisha. Arabitangaza nta bwoba kandi nta mususu, arahamya ko Kristu ari muzima kandi ubwo buzima yifuza kubusangiza umugannye wese : “ Inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.”

Mu by’ukuri uko bigaragara, Izuka rya Yezu, ryahinduye imyumvire intumwa zari zifite kuri Yezu mbere yaryo. Mbere bamubonaga nk’umuntu udasanzwe, umuhanuzi, umwana w’Imana, ariko batumva neza iyo byerekeza. Ni Izuka rye ryabahishuriye ko Yezu ari Nyagasani, Umutegetsi n’Umukiza; kandi bafata iya mbere mu kubyamamaza muri bose. Nta gushidikanya ko muri iriya mbaga yabwirwaga nyuma y’iminsi 50 gusa, hatari na bamwe mu babambye Yezu cyangwa se abateraga ejuru ngo nabambwe. Abo bose, babwiwe Inkuru Nziza kandi ntitwashidikanya ko bamwe muri bo bahindutse bakabatizwa bakagwiza umubare w’ibihumbi bitatu twumvise. Izo zose n’imbaraga n’imbuto z’Izuka rya Kristu.

Abanditsi batandukanye b’Ivanjili batubwira iyo Nkuru Nziza y’Izuka rya Yezu. Ejo hashize twumvaga uko Matayo abivuga, uyu munsi ni Yohani ukomerejeho. Ubutumwa burimo ni bumwe n’ubwo hari uko buri umwe abivuga mu mvugo ye.

Yohani aratubwire uko Yezu Kristu wazutse yiyeretse Mariya Madalena. Uyu Mariya, yari ashavuye, ahangayikishijwe n’ibyo yatekerezaga ko bashobora kuba bibye umubiri wa Nyagasani, akebaguzwa, arunguruka, agishakishiriza mu mva. Ntaramenya ibyabaye. Yezu ubwe ni we wafashe iya mbere yo kumumenyesha mu byukuri uko biri, ati si ndi umupfu ndi Muzima.

Hari ubwo usanga natwe dushakira umukiza mu manjwe, mu bidafite agaciro, mbega mu mva. Yezu aradukebura ati musigeho, nimungarukire, ndi Muzima, ninjye Mukiza Rukumbi, nimungane mwese abarushye n’abaremerewe n’imitwaro ninjye Karuhura.

Bavandimwe, Yezu Kristu wazutse ni we utwihishurira kuko akenshi twe iyo twihaye kumushaka, tumushakira aho atari: mu mva. Icyo dusabwa nka Mariya, uyu wagize amahirwe yo kwiyerekwa bwa mbere na Nyagasani wazutse; ni ugutera intambwe imwe ibindi Nyagasani akabitunganya. Mariya yagaragarije Yezu urukundo, mu kumushakisha ndetse bigeza naho amuririra. Tumwigireho gukunda Yezu Umukiza wacu, tumushake uko bwije n’uko bukeye.

Uhuye na Kristu ntabwo agomba kubyihererana, ahinduka umuhamya we, umwogezabutumwa. Nibyo Yezu Kristu yagiriye Mariya amwohereza kumenyesha Inkuru Nziza abavandimwe :’ ahubwo genda usange abavandimwe banjye, maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu’.

Bavandimwe, twe twazukanye na Kristu mu Kwemera no muri Batisimu, mureke duhugukire kandi dushakashake iby’Ijuru, umutima wacu tuwerekeze kuri Kristu, twoye kwishinga iyi si n’ibyayo bishirana nayo,  ahubwo duhinduke kandi duhindure imyumvire yacu ishaje kugira ngo tubashe kubona aho Yezu ari kandi tumugere impande, tumukoreho nawe adukize.

Dusabirane, gusezerere karande itubuza guhinduka twemere uwazutse kandi tumuyoboke nta buryarya. Ntibikwiye guhora duhimbaza Pasika ya buri mwaka ariko tugahera mu butindi bwacu. Iyi Pasika duhimbaza, itubere nshya, idufashe gusabana n’uwazutse maze natwe duhinduke abahamaya be tumwamamaze mu mvugo no mu ngiro.

Dusabe: Nyagasani Mubyeyi udukunda, wadukinguriye amarembo y’Ijuru ubigirishije izuka ry’Umwana wawe watsinze urupfu, ubu tukaba twishimiye Umutsindo we. Turagusaba tukwinginga ngo Roho wawe atugire ibiremwa bishya kugira ngo tubashe kuzukana na Krisu tuba abana b’Urumuri, twiyake ibikorwa by’umwijima. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri Paruwasi Higiro, Diyosezi ya BUTARE.