“Mugore urarizwa n’iki ? Urashaka nde?”

Inyigisho yo ku ya 22 Nyakanga 2014: Mutagatifu Mariya Madalena

Mik 7, 14-15.18-20;

Z 84, 2-3, 5-6, 7-8;
Mt 12, 46-50

Ukora icyo Data ashaka wese ni we muvandimwe wanjye”

Yezu Umwana w’Imana yigize umuntu abyarwa n’umugore agira abavandimwe. N’ubwo abavandimwe ba Yezu babonaga ububasha bwe budasanzwe ntibahise biyumvisha neza umurongo w’ubutumwa bwe. Ntabwo Ivanjili itwerurira icyo bashakaga kumubwira. Nta n’ubwo Yezu ahakanye isano bafitanye ahubwo yumvikanishije insano nshya abantu bose bahamagariwe kugira muri We. Nabo arabahamagarira gushishikarira gukora ugushaka kw’Imana. Tuziko uhereye ko mubyeyi Bikira Mariya aba bavandimwe ba Yezu bakoze ugushaka kw’Imana.

  • “Ukora icyo Data ashaka wese ni we muvandimwe wanjye”

Ubusanzwe ubuvandimwe tugirana n’abandi, isano iduhuza tuyihabwa n’aho tuvuka. Bityo igihe umuntu avutse akinjira mu ruhererekane runini rw’amasano kugera aho umuntu ashobora gusobanura.

Hari n’andi masano akomoka ku musore n’umukobwa biyemeje kurushinga bityo na byo bikabyara urusobekerane rw’amasano , bagahuza imiryango. Iyo witegereje neza usanga mu ntangiriro y’amasano hari gutanga cyanywa guhuza ubuzima. Mu ntangiriro y’amasano hari ubuzima. Ibi byatuma umuntu yumva neza impamvu mu Kinyarwanda iyo abantu bashakaga kugirana isano idasanzwe mu byiciro navuze banywanaga. Amaraso akaba ikimenyetso cyo guhuza ubuzima. Bityo bakarema isano itari iya kamere.

  • “ Igihanga umugenzi kiba iyo agiye”

Ubuzima bwacu ntabwo ari ntayega ngo bube bufashe ahantu hamwe. Nta bundi buhanga bisaba ngo tubone ko turi abagenzi. Aho duturuka n’aho tunyura tugenda tugira amasano. Tukishimana n’inshuti n’abavandimwe ku bw’impano y’ubuzima dufite aribwo nshingiro z’ayo masano yose. Mu rugendo hari ahantu habiri h’ibanze hasobanura neza iby’imigendere. Aho umuntu ava n’aho ajya. Ndetse muri aho habiri hari ahasumba ahandi aho umugenzi agana. Ari nayo mpamvu tugira tuti “ igihanga umugenzi kiba iyo agiye”.

Aho tugana nta handi ni kwa Data wo mu ijuru. Kugenda neza ni ukugenda tuzirikana aho dutaha, aho twerekeje. Niyo mpamvu Yezu atubwiye ati “ Ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye na mama”(Mt 12,50).

Kuba abavandimwe ba Yezu ntibiza nk’imvura y’impangukano.Hari ubwo twakwibwira ko Batisimu twahawe ihagije ngo duhite tuba abana ba Data uri mu ijuru, abavandimwe ba Yezu Kristu. Batisimu itwinjiza mu rugendo, inyigisho n’amasakramentu duhabwa bikadufasha kumenya ingiro n’ingendo by’abavandimwe ba Yezu. Bikatwigisha kumenya gukora icyo Data ashaka.

  • “Mugore urarizwa n’iki ? Urashaka nde?”

Uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Mariya Madalena. Wabaye koko umuvandimwe wa Yezu. Ku bw’urukundo n’impuhwe Yezu yamugiriye amukiza roho mbi, Mariya Madalena yabaye umuhamya w’urwo rukundo kugera ku ndunduro. Urwo rukundo nirwo rwamuhaye imbaraga zo gushaka Yezu “ Mugore urarizwa n’iki ? Urashaka nde?…. mbwira aho ari maze mujyane“ (Yh 20,15). Harya twe turizwa no gushaka Nyagasani ngo nitubona bidutere ibyishimo tumubwire abandi tuti: “ Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.”

Mu kumwihishurira Yezu amubwiye amaherezo y’urugendo rwacu nk’abavandimwe we kuko aho yanyuze ariho tugomba kunyura tukamusanga “ …usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu” ( Yh20,18).

Nyagasani Yezu akomeze kutugira abavandimwe be muri uru rugendo turimo.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho