MUHORE MWISHIMYE

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 3 CY’ADIVENTI, UMWAKA B, Ku wa 17/12/2023

« Mujye muhora mwishimye » (1Tes5,16)

Amasomo : Iz 61.1-2a.10-11, Indirimbo Lk1,46b-48,49-50,53-54;  1Tes5,16-24; Yh1,6-8.19-28

Igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gutegereza  twishimye kubera ko Bikira Mariya atwitiye isi umukiza Yezu Kristu uzavuka kuri Noheli. None ni icyumweru cya 3 cy’adiventi, kikaba kandi icyumweru cy’ibyishimo ‘Gaudete’. « Muhore mwishimye  muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime » (Fil 4,4) kubera  ko Nyagasani ari hafi. « Mujye muhora mwishimye, musenga ubudahwema, mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu.» (1Tes5,16-18 » Umukristu w’ukuri agomba kurangwa n’ibyishimo byinshi kabone n’aho yaba ari mu byago, kuko ahorana urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi be.

  1. KUGERA KURE SIKO GUPFA

Umuryango w’Imana wagiye uburabuzwa kenshi bigeza n’ubwo ujyanywe bunyago i Babiloni, ingoro irasenywa. Bari i Babiloni bakorerwaga akarengane k’amoko yose. Ariko abahanuzi benshi by’umwihariko Izayi barabakomezaga bababwira ko Imana itabibagiwe, umunsi umwe izabakuraho igisuzuguriro. Bari bategerejanyije amatsiko menshi umunsi bazasubirizwa icyubahiro bagasubira mu gihugu cyabo. Ahagana  muri 538 mbere y’ivuka rya Yezu, umwami Sirusi amaze gutsinda abanyababiloni, yemereye Abayisraheli gusubira iwabo ndetse no kongera kubaka ingoro. Uwo munsi wabaye uw’ibyishimo n’umunezero. Uwo munsi wasabye kwihanganira ibigeragezo n’imibabaro barimo. 

Ibi natwe biratwereka ko kugira ngo umuntu agere ku byishimo byuzuye agomba kwihanganira ibigeragezo  ahura nabyo byose, kandi agakomera kuri Uhoraho. « Mbese nk’uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo imbere y’amahanga yose » (Iz 61,11)

Kuri icyi cyumweru cy’ibyishimo « Gaudete », turarikiwe natwe guhorana ibyishimo biva kuri Nyagasani,  kugira ngo tubashe kugumana ibyiza  no kwirinda ibibi

  1. YOHANI BATISTA NA BIKIRA MARIYA :ABAHAMYA NYABO B’IBYISHIMO N’IBYIZA BYA NYAGASANI

                 Yohani Batisita na  Mariya ni abantu bagarukwaho cyane mu gihe cya Adiventi. Buri mwaka, icyumweru cya mbere, icyaka kabiri ni icya gatatu cya Adiventi bagarukwaho.

  • Bikira Mariya : umuhamya w’ibyishimo biva kuri Uhoraho.

Indirimbo  ikurikira isomo rya mbere ry’icyi cyumweru cy’ibyishimo  iragaruka ku ndirimbo ya Magnificat yaririmbwe na Bikira Mariya ubwo yajyaga gusura mubyara we Elizabeti. Ni  indirimbo  igizwe n’amagambo yuzuye ibyishimo n’umunezero  biva ku Mana, Umukiza. Bikira Mariya ntabwo yihimbiye amagambo ye bwite, ahubwo yakoresheje amagambo n’ubundi yakoreshwaga  n’abakurambere be mu kwemera. Ni ukuvuga ko yifashishije n’ubundi isengesho ryariho. Biratwereka ko uwemera wese atagomba kwibagirwa ko avuka kandi akaba mu muryango mugari ariwo Kiliziya. Kiliziya niyo idutoza kandi ikanatwigisha inzira igana ku byishimo bisendereye.

Ibi byishimo bya Bikira Mariya kandi, umuhanuzi Izayi twumvise mu isomo rya mbere nibyo yagarutseho, agira ati : «ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane»(Iz 61,10). 

Icyi cyumweru natwe twishimire ko Nyagasani Mahoro yacu , Byishimo byacu ari  bugufi. Agiye kuvukira mu mitima yacu kuri Noheli. Tumusabe azasange natwe dukereye kumwakira nka Bikira Mariya no gusangiza abandi ibyo byishimo ndengakamere nk’uko yahagurutse akajya kubisanganiza Elizabeti.

  • Yohani Batista : umuhamya wa mbere wa Yezu.

Yohani Batisita ni we muhanuzi wa nyuma mu bahanuzi bo mu isezerano rya Kera. Yaje no kwahuranya izezerano Rishya bityo aba n’umuhanuzi wa mbere wo mu isezerano rishya ( il est donc l’homme trait-d’union entre le passé et l’avenir, entre l’avant et l’après). Ni we muhamya wa mbere wa Yezu-Kristu, yabaye ijwi ry’uvugira mu butayu, mu bwiyoroshye abererekera uwo yaje guteguriza no guhamya. Yabaye umuhamya w’Urumuri Nyarumuri.

  • Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera (Yh1,7)

Yohani Batista ni umugabo w’umuhamya. Abanditsi batatu babanza b’Ivanjili (Les synoptiques) bamutwereka nk’ushishikariza abantu kwisubiraho, bakihana ibyaha byabo byose kuko Ingoma y’Ijuru yegereje. Ivanjili ya kane (iyanditswe na Yohani), ikamutwereka nk’umugabo uhamya iby’Urumuri, kugira ngo bose bamukeshe  kwemera. Ni we muhamya wa mbere wa Yezu Kristu. Ijambo ”umuhamya” rivuga “uwahowe” mu rurimi rw’ikigereki. Yohani yabaye uwa mbere mu  bahowe Yezu- Kristu (premier martyr de Jésus (Mk 6,27). Ivanjili uko yanditswe na Yohani igaruka cyane mu kuba umuhamya. Ijambo ubuhamya rigarukwaho inshuro cumi n’enye (14) naho inshinga « guhamya »inshuro mirongo itatu (30). 

Ivanjili ya none iramutwereka nk’Umuhamya wa mbere  wa Yezu Kristu i Betaniya hakurya ya Yorodani wazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urumuri. (Yh 1, 28). Ubuhamya  bwa Yohani Batisita  igihe abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho kumubaza uwo ari We, n’impamvu abatiza, buraturarikira kwibaza  uko natwe ubwacu duhamya Yezu Kristu mu bihe bitandukanya by’ubuzima bwacu, mu mibereho yacu, mu bikorwa byacu bwite bya buri munsi,…Buri mukristu wese agomba kuba umuhamya wa Yezu Kristu.

 Uburyo na none bwo kubaho  bwa Yohani Batisita bwatezaga urujijo n’ikibazo abantu bose bo mu gihe cye, bibazaga uwo ari we; buraturarikira natwe kubaho mu kuri, duhamya uwo twemera nta mususu, nta gutinya amaso y’abantu ndetse n’ibyo batuvugaho.

  • Sindi Kristu….sindi umuhanuzi…. Ndi ijwi.

Abayahudi b’i Yeruzalemu mu gushaka kumenya Yohani Batisita uwo ari we, bagendeye kubyo yavugaga, bashakaga na none ku kumenya Yezu Kristu uwo ari we.

Ikibazo cyari kibaraje ishinga kwari ukumenya uwo ari We  cyane cyane ko mu maso yabo yitwaraga nka Mesiya, nk’umuhanuzi ukomeye wagombaga kuza. Igisubizo Yohani yahaye intumwa z’Abayahudi  cyabateye urujijo kurushaho. Bakomeje  kubaza no gusobanuza uwo ari we,  bati :«  None se ko  ubatiza kandi ntube Kristu, ntube Eliya, ntube na wa muhanuzi, ubiterwa ni iki? »  (Yh 1,25). Mu yandi magambo ni nkaho bakamubajije bati :‘turabwira iki abadutumye?’ Mu bwicishe bugufi bwe yababwiye  ko ari ijwi  ry’uvugira mu butayu, abibutsa n’ibyo umuhanuzi Izayi yari yaravuze, ati :« nimutegure inzira ya Nyagasani ».(Iz 40,3)

Igihe cy’Adiventi ni igihe natwe Kiliziya idusaba kuba abahamya ba Kristu; twihana, twisubiraho dutegura imitima yacu ngo Kristu uzavuka kuri Noheli azayivukiremo mu  bwicishe bugufi, Kristu akaba ari we ukuzwa muri twe no muri bose.

  • Hagati yacu hari uwo natwe tutazi.

Ijambo “Adiventi” rikomoka ku ijambo ry’ikilatini “Adventus” rivuga “amaza”, “ ukuza ” . Ese ni nde uza? Ni nde dutegereza? Ni Yezu Kristu. Yezu kristu yaraje, ahora aza kandi azaza nk’Umukiza kuri Noheli. Azaza ku munsi wo gupfa kwacu, ndetse azagaruka ku munsi w’imperuka nk’Umucamanza.

 Ukuza kwa mbere nk’umukiza kurazwi, ni igihe yigira umuntu akabyarwa na Bikira Mariya kuri Noheli. Ariko ukuza kwa kabiri mu gupfa kwacu no ku munsi w’imperuka ntitukuzi. Uwo munsi w’ihindukira rye tuwutegerejanyije  amatsiko kuko uzadutungura.

Ubuzima  bwa Yezu imbere y’Abayahudi, bwaranzwe no kutamenya  neza uwo ari We  « incognito ». Imana mu kuza muri twe ntiza  ibanjirijwe n’akamo k’impanda cyangwa se n’imirabyo iteye ubwoba, Imana ntabwo iza ica ibiti n’amabuye cyangwa se itera ubwoba, ahubwo  iza nk’akayaga gahuhera neza, ntumenye neza aho uhuhera uturuka cyangwa se werekeza (Yh3,8).

Imana irareka ikagirirwa nabi, igashinyagurirwa, igashinjwa ibinyoma,..Ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo. Ukuri  ku Imana kurenze kure imyumvire n’imitekerereze  bya muntu. Kumenya Yezu uwo ari We ntibigombera ubushakashatsi n’ubwenge bwa muntu gusa, ahubwo  bisaba ukwemera, kwicisha bugufi n’urukundo no kumenya ko  ahorana natwe .

 Isomo rya kabiri ry’icyi cyumweru riratubwira kandi ko bisaba kutazimya Roho w’Imana, kudahinyura ibyahanuwe ; kugenzura byose, ibyiza tukabigumana naho ibibi kikirindwa (1Tes5, 19-22).

 Dusabe : Nyagasani mpa kukumenya no kubona aho uri no   mubo urimo, kuko nkushakira mu itsinzi, mu bucuti bw’amanjwe, mu kwishimisha, …ariko ibimbaho ni uburwayi, ugutsindwa mu rukundo cyangwa se mu kazi, ni ikimwaro, ni ubukene,… Mfasha Nyagasani kutajya kure y’aho uri.

  • Sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze” (Yh1,27)

Mu gihe cya Yezu na Yohani Batisita, abacakara nibo bapfunduraga imishumi y’inkweto za ba shebuja. Bakabahereza ku meza icyo bakeneye cyose (Lk17,8 ). Yohani Batisita yabonaga ko Yezu we arenze kure  abatware bo ku isi, akabona ko we adakwiye no kumubera umugaragu wo kumupfundurira imishumi y’inkweto (Yh1,27). Icyubahiro, ububasho n’ikuzo ni We  yabibonagamo naho abandi bose yihereyeho bagaca bugufi. 

Yohani Batisita n’ubwo yagaragaraga nk’umuhanuzi ukomeye, kugeza n’ubwo n’umwami Herodi yamwumvaga akabunza imitima (Mk 6,20), yanze icyubahiro  cyo kwitwa Mesiya n’umuhanuzi waruteganyijwe. N’ubwo yagaragaraga nk’ikihare, yabonye ukwiye icyubahiro aje aramubererekera, « kuko ari We ukwiye  gukura , naho jye ngaca bugufi » (Yh3,30). Yohani yari itara ryakira mu mwijima (Yh5,35). Ntakwiye kwitiranywa n’umukwe  ahubwo ni inshuti y’umukwe ndetse akaba n’umuhereza w’umukwe (Yh3,29). Ni umuranga   mwiza utagundira ibitari ibye (Yh 1,35-39). Yohani ni urugero rw’abakomera ku kuri  kurinda bapfuye  kandi akaba n’ urugero rwo kwitangira abandi muri byose kugeza ku rupfu. (Mk 6,1-29 ;Mt 14,3-14 ; Lk3,19-20).

Muri iki gihe isi yacu irangwa no kwivuguruza kwinshi ndetse kwiyambika uruhu rw’intama imbere ari amasega aryana, Yohani Batista na Bikira Mariya batubere urugero rwo  guhamya ukuri no kwereka isi yacu icyaha cyayo, kugira ngo Imana y’amahoro izasange turi indahemuka, nta makemwa dufite ku mutima no ku mubiri maze tuzahimbazanye ibyishimo bitageruka n’umutima ukwiye ivuka ry’Umwana w’Imana Yezu Kristu kuri Noheli ndetse no mu gihe cy’ihindukira rye yuje ikuzo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho