Muhore mwishimye

Inyigisho yo ku cyumweru cya gatatu cya Adiventi (B), 13/2020

Amasomo matagatifu: Iz 61,1-2a.10-11; (Zab) Lk 1,46-48.49-50.53-54; 1 Tes 5,16-24; Yoh 1,6-8.19-28.

Bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

“Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo nimwishime!” (Fil 4,4) (Gaudete in Domino semper!). Aya magambo abimburiye inyigisho ku Ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya gatatu cya Adiventi, ni yo izina ryahawe iki cyumweru rikomokaho: Ni icyumweru cy’ibyishimo. Nitwishime kuko Nyagasani ari hafi. Ni koko Noheli iregereje, dore hasigaye iminsi 12 yonyine. N’ubwo bwose muri iyi minsi tutazayizihiza twisanzuye nk’uko bisanzwe, abanyaburayi bo bahangayikishijwe cyane n’uko kwishimisha bijyana n’umunsi mukuru wa Noheli ahenshi bibujijwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ariko muri rusange uyu ni umunsi benshi dutegererezanya ibyishimo. Abana cyane cyane bishimira impano bahabwa n’ababyeyi, mu miryango bakishimira gusangira indyo iryoshye itaboneka iteka, n’ibindi n’ibindi. Ibyo byishimo ntibibujijwe ariko kandi ntibikwiye kutwibagiza Nyiri kubidutera.

Nimwishime kuko Nyagasani ari hafi. Mu mwaka wa 2000 hadutse inyigisho zivuga ngo Yezu (Yesu) agiye kugaruka, byasobanuraga ko isi igiye kurangira. Icyo gihe aho kwishima abenshi barahangayitse, bibaza uko babigenza. Ukuza kwa Yezu ntigukwiye kudukangaranya ahubwo dukwiye kugutegerezanya ibyishimo kuko ataje nk’umucamanza ahubwo aje nk’umucunguzi. Umuhanuzi Izayi aratubwira mu isomo rya mbere ubutumwa bugenza Uwasizwe n’Uhoraho, ari we Yezu twe abakristu dutegereje: Azaniye abakene inkuru nziza, aje komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohohwe. Ngicyo ikiduteye kwishima. Sinshidikanya ko hari benshi muri iyi si bari muri ibyo byiciro by’abatishimye, ari ku bigaragarira amaso yacu ndetse n’aho tutageza amaso. Mbifurije kandi mbasabiye kwakira Yezu ubazaniye ikamba mu kigwi cy’ivu akabasiga amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro. Ariko kandi twibuke ko uwa Kristu wese na we iyo misiyo ya Yezu ari iye. “Uramenye ntuzazimye uwo Roho w’Imana” (1Tes 519) ugutera kwishima kandi akagutuma gusenga ubudahwema, guhora ushimira Imana muri byose ndetse gutanga ibyo byishimo aho uri hose.

Iyi misiyo duhawe bavandimwe, isa n’iya Yohani Batisita nk’uko Ivanjili y’uyu munsi ibitubwira. Ngo yaje “ari umugabo wo guhamya iby’urumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera.” (Yh 1,7). Yohani ntiyigeze yireba, ntiyarashishikajwe no kwiyitaho. Ivanjili itubwira uburyo yabagaho mu bwiyoroshye yambara umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; agatungwa n’isanane n’ubuki bw’ubuhura (Mk 1,6). Ivanjili y’uyu munsi nayo idutekerereza uko bashakaga kumwitiranya n’uwo yaje ategurira amayira ariko akabasubiza ababwira ko adakwiye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze. Natwe turasabwa kwitegura ukuvuka kwa Yezu Kristu mu bwiyoroshye, no kwiyibagirwa tukirinda kwireba cyane ahubwo duharanira icyashimisha mugenzi wacu. Ibyo ni bimwe mu bizadufasha guhimbaza Noheli twishimye, yemwe n’ubwo twaba turi mu bibazo ibi cyangwa biriya. Yezu ari hafi nta na kimwe cyashobora kumukumira, nitumukingurire imitima yacu ayivukiremo, nta kabuza bizadusendereza ibyishimo birenze kure ibyo isi yashobora gutanga. Umubyeyi Bikiramariya adusabire kwakira hamwe na we ibyo byishimo Umucunguzi atuzaniye, nk’uko na we yazamutse imisozi akajya kubisangiza Elizabeti, natwe tuzamuke indi tubishyire abavandimwe, ni uko twese hamwe duhanike igisingizo cy’ibyishimo tugira tuti “roho yanjye irasingiza Nyagasani n’umutima wanjye uhimbajwe n’Imana umukiza wanjye”. Mbisubiyemo nimuhore mwishima muri Nyagasani.

Padiri Joseph Uwitonze.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho