Murabe maso kandi muhore mwiteguye

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 21 Gisanzwe; ku wa 27 Kanama 2015

Amasomo : 1 Tes 3,7-13 // Mt 24,42-51

Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Monika. Batubwira ko uyu mugore yumvikanaga n’umugabo we kandi akamwihanganira; yakwirakwizaga urukundo n’amahoro mu bavandimwe, mu nshuti no mu baturanyi; yababajwe n’umuhungu we ariko akomeza kumusabira. Imana yumvise isengesho rye maze abona icyo yasabye : uguhinduka na Batisimu ya Mutagatifu Agustini, umuhungu we. Monika ni urugero rukomeye rw’ugutegerezanya ukwemera ubuntu bw’Imana. Tumubonamo kandi urugero rw’ababyeyi mu gufasha abana babo kuyoboka Imana by’umwihariko muri iyi minsi aho usanga ababyeyi bugarijwe n’imiterere n’umuvuduko ukabije w’iyi si. Ugasanga barangariye muri byinshi bishobora kubibagiza n’icy’ingenzi: gufasha Imana kurema no gutuma abo babyaye baba abantu buzuye n’abana b’Imana. Ibi bikatwereka ko abantu tugomba kuba maso tumurikiwe n’Imana n’inzira zayo.

  • Kuba maso bijyana no guharanira ubutungane

Nyuma y’inyigisho yahaye Abigishamategeka n’Abafarizayi, ndetse n’abandi tukumviraho, Yezu yagarutse ku buryarya, ubuhumyi n’ubwibone biranga abantu ariko bikaba bibi iyo bibaye nk’umuco w’abakwiye gutoza abandi imibereho n’imigenzereze iboneye. Nyuma rero yo kubahwitura no kubabwiye uko abantu dukwiye guhuza ibiri ku mutima, ibyo tuvuga n’ibyo dukora, Yezu aboneyeho kutubwira ko tutagomba kwirara. Ahubwo tube maso kuko ibihe ni bibi.

Ntitugomba kwirara ngo twibwire ko iwacu h’ukuri ari hano ku isi. Igihe kizagera tuyivemo maze duhinguke imbere y’Imana. Ubu turi mu rugendo n’ubutumwa bwo kugira iyi si nziza kuruta uko twayisanze. Icyakora hari ubwo bigenda ukundi: tugahindanya isi, tugahindanya abantu ndetse na twe tukihindanya. Ntitugomba kubaho buhumyi: tutabona Imana n’ibyiza byayo. Ntitugomba kubaho nk’abatesi tutabona ko ibihe bigenda bihinduka bigatuma umuntu ahindaganiramo ndetse yareba nabi akibura, akabura Imana cyangwa akibuza Imana. Tugomba kumenya gusoma ibimenyetseo by’ibihe no kubona ko iyi si ikeneye kurengerwa n’Imana kuruta ejo hashyize. Ntitugomba kwirara no kwigerezaho tureba gusa impuhwe z’Imana ngo twirengagize ko ari Intabera. Ni byo Yezu atwibukije: azagaruka guhemba umugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge. Ndetse n’ubwo Yezu yatinda kuza, twe tuzajyayo maze abashimirwa bashimirwe.

Nubwo yaje, nubwo aza mu buryo butandukanye, Yezu azagaruka mu gihe kitazwi no mu buryo abantu batazi kubera byinshi biduhuma amaso y’ubwenge n’umutima. N’ubwo kandi atwereka ko tugomba kuba maso nk’uko nyir’urugo yirinda umujura, nyamara Yezu, we, azaza aje kudukiza no gusangiza ibyishimo by’ijuru abamubereye indahemuka. Ubwo budahemuka yatweretse aho bushyingiye: ni uguha buri wese na buri cyose icyo kigomba. Imana ikamenywa, igakundwa kandi ikayobokwa. Kiliziya ikubahwa, igasagamba kandi abantu bakanyurwa no gusabaniramo n’Imana uko Imana yabyishakiye. Buri wese akirinda ingeso mbi no kugendera mu nzira z’abanayabyaha. Mbese akarangiza inshingano ze mu byishimo, urukundo, ubwitonzi, ubwitange no kwitagatifuza. Ndetse n’abakeneye ibikorwa by’impuhwe n’urukundo bikabageraho. Mbese ntihagire n’umwe utandukira abigambiriye cyangwa ngo atume abandi bakora ibibi abigambiriye. Icyiza kigashimwa, ababi bagafashwa kugarukira Imana.

  • Kuba maso bitandukanye no kubona ibintu bibi gusa

Kubona by’ukuri ntibitana no kugira indoro iharanira icyiza no kubona icyiza ndetse no kugira indoro y’abeza. Hari umuntu ureba, uharanira cyangwa ushaka ubwirinzi ukagira ngo ni gatumwa cyangwa umugenzacyaha n’aho kitari. Ntanyurwe cyangwa ngo ashime ibyiza biriho cyangwa byakozwe. Agahora ari “Ntamunoza na Kibihira.” Ibi bituma atamenya no gutegereza ibyiza bizaza biruta ibyo arimo. Nyamara Pawulo, we, atwereka iyo ndoro y’ukwemera no kwishimira ibyagezweho.

Tumaze iminsi twumva inyigisho Mutagatifu Pawulo intumwa aha umuryango w’Imana uri i Tesaloniki. Uyu munsi yazinduwe no kubashima, kubakomeza no kubizeza ko hari ibindi byiza biri imbere. Yabivuze mu magambo meza ati “ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani.” Ntabwo abantu bagomba kwishimira gusa ibyagwezeho: ni ngombwa gukataza kurushaho babiharanira. Pawulo yabigarutseho avuga ko akumbuye abakristu b’i Tesaloniki ngo bongererwe ingabire, imbaraga, ubutwari no kwinjira bisesuye mu mugambi w’Imana. Yavuze ati “ijoro n’amanywa dusaba Imana, tukayiginga dukomeje ngo iduhe kongera kubonana, maze tubongerere ibyo mukibuze mu kwemera kwanyu.”

Bavandimwe, ukwemera ni urugendo n’ubuzima. Nta muntu ugomba kwibwira ko yashyikiriye ukwemera byuzuye: kuko kumenya no kumenya gusobanura ibyo wemera biroroshye ariko kwemera, kubaho mu kwemera, kubaho nk’uwemera no kubanira abemera birakomeye. Nta muntu ugomba kwibwira ko ari intyoza mu kwemera kandi twese tugorwa no kubaho nk’uko twemera cyangwa nk’Uwo twemera. Icyakora turakomeza tugatwaza ngo, buhoro buhoro, tugende twegera cyangwa dusingira Uwo twemera kandi twiyemeje gukurikira. Ibi kandi ntitwabigeraho tudasenga.

  • Ntushobora kuba maso udasenga

Mu kuba maso, bisaba gukanguka no kubaduka mu bidusinziriza, mu bituremeye n’ibituma tudahanga amaso Imana yo itumurikira. Kuko ubaye maso ariko utabona cyangwa se ntacyo ubona, nabyo nta kavuro. Ni ngombwa rero gusenga ngo tube maso turi kumwe n’Imana ituboneshereza kandi ikamenya icyo dukeneye ndetse ikakiduha. Isengesho rero ni urufunguzo rw’ibyiza byose. Nicyo gituma na Pawulo intumwa yarangije asabira Abanyatesaloniki. Ni cyo gituma mutagatifu Monika yasubijwe kubera isengesho rye n’amarira ye yaturiraga umwana we ngo ahinduke. Ni ko kandi natwe tugerageza gutsinda umwijima n’icurabrindi ry’ibyaha n’ingeso mbi biva kuri shitani, ku miterere mibi y’ab’isi ndetse n’intege nke zacu zituma twumvira umushukanyi n’ibyifuzo bibi bidutuyemo.

Mu gusoza, Bavandimwe, tuzirikane ko tugomba kuba maso kuko ari ngombwa mu buzima bwacu no gutegereza ubuzima bw’iteka dutegereje cyangwa budutegereje. Mu bantu bagowe cyane hano ku isi harimo n’abatabona (impumyi). Ariko ubuhumyi bw’ubwenge n’umutima ni gahinda katagira urugero. Mu kuba maso, dusabwa kumenya imiterere y’ibihe turimo no kubana n’Imana mu mateka yacu. Ntitugomba gutegerezanya ubwoba Umukiza, ahubwo tumutegereza twihana kandi duharanira ubutungane. Ibi ntabwo twabigeraho tudasenga kandi tutirinda ingeso mbi kabone nubwo n’abandi baba bazikora. Ahubwo tureke Imana itwigarurire maze natwe tuyigarurire iyo mbaga iri kure y’Imana turebeye kuri Mutagatifu Monika. Dusabirane kuko tubikeneye kandi Umubyeyi Mariya adusabire. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho