Muhore mwiteguye

INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE B, 20/10/2021

Amasomo: Rom 6, 12-18; Lk 12, 39-48

 NIMUHORE MWITEGUYE KANDI MURI MASO 

Bavandimwe,

Umwana w’umuntu azagaruka mu ikuzo. Ntawe uzi umunsi n’isaha ariko twemera ko igihe kizagera akaza. Ivanjili ya none rero, iradushishikariza kuba maso kuko umwana w’umuntu azaza mu ikuzo atunguranye. Mu ivanjili ya none, Yezu arashishikariza buri wese kuba maso kugira ngo igihe azaba aje mu ikuzo, ntituzatungurwe. Aragira ati : « namwe rero, nimube maso, kuko umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka ».

Ikibazo cya Petero cyo kumenya niba buriya butumwa bwa Yezu bureba buri wese cyangwa se niba bureba ibigishwa gusa, aragisubiza yifashishije ikigereranyo cy’umunyabintu w’inyangamugayo. Iki kigereranyo, Yezu aragikoresha kugira ngo yumvikanishe ko kuba maso bikorwa mu budahemuka no mu kurangiza inshingano uko bikwiye.

Iki kigereranyo, kirerekana neza ko kuba mu by’Imana, bisaba ubwitonzi n’ubushishozi ; bigasaba kuba inyangamugayo n’umunyamahoro ; bigasaba ubudahemuka no kuba maso. Ntabwo bikwiye ko ukorera Imana yitwara uko yiboneye. Ntibyumvikana uko waba uri mu by’Imana, ukabibamo inyuma gusa, mbese bimeze nk’umwambaro, kandi umutima wibera mu bindi. Ntibikwiye ko waba wariyeguriye Imana warangiza ukemera ko iby’isi bikwegukana ugasanga ari byo wayobotse cyangwa akaba ari byo uharira umwanya munini kurusha iby’ijuru.

Muri batisimu, twese tuba abasaserodoti, abahanuzi n’abami ; duharanire rero kurangiza neza inshingano Nyagasani aduha. By’umwihariko, abiyeguriye Imana, baharanire kwirinda kwijandika mu byatuma batarangiza neza inshingano zabo. Ese umunsi umwana w’umuntu yaba ahindukiye agasanga utari mu mwanya wawe, agasanga utari maso, waba wararuhiye iki ? Rwose twibuke ko ari ngombwa kuba maso kandi tugaharanira kubaho mu budahemuka n’ubushishozi. Ni ngombwa kuba indahemuka kuri Data wo mu ijuru, we udushishikariza gukoresha neza impano yaduhaye ndetse no gusohoza neza ubutumwa yaduhaye.

Yezu, aradusobanurira neza ko kuba maso nyako ari ukuba indahemuka mu byo yaturagije, akatubwira kandi ko uzaba ari maso, agasohoza neza ubutumwa bwe, azahabwa « umugabane w’ingano mu gihe gikwiye ». Aha, arashimagira ko ibihembo bitegereje uzitwara neza, uzaba yararangije neza inshingano ze. Umuntu w’inyangamugayo mu byo ashinzwe, azahererwa umugisha mu kurangiza neza izo nshingano ze.

Ariko na none, uwitwara nabi, akiyitaho we wenyine aho kwita ku bo ashinzwe no ku byo ashinzwe, akabaho nk’umushumba uzimiza izo aragiye, akaba umuyobozi wireba kuruta uko areba abo ashinzwe, aho kwitegereza abo ashinzwe we akiyitaho ndetse ugasanga areba inyungu ze n’iz’abe gusa ; bene nk’uwo, na we arihemukira kandi agahemukira abo ashinzwe ; kuko azahembwa ibyo ku rwego rwe, akazishimana n’umwami azaba yarayobotse.

Nk’uko Yezu abivuga rero, bene nk’uwo usanga arangwa n’ibikorwa binyuranye ibyo yagombye gukora : inda nini, kutita ku bandi, kurarurwa n’iby’isi, guharanira icyubahiro cy’isi, kwivanga mu bitamureba, kwikorera aho gukorera abandi, … mbese ari umwambari wa sekibi. Ugasanga yigize umutware muri byose, akiyibagiza ko uko ari kose abikesha uwabimugabiye, aho kumwitura amukorera, ugasanga arikorera cyangwa se ashaka gushimisha isi n’ibyayo yiyibagije ko biyoyoka.

Bavandimwe, duharanire gukoresha neza Ingabire twahawe kuko niba tutazikoresha icyo twaziherewe kandi mu murongo wo guha buri wese igaburo rimugenewe, tuzashyirwa mu rwego rw’abahemu n’indyarya. Nta gihishe kitazamenyekana. Nta n’igihishiriwe kitazajya ahagaragara. Niba tutagabura neza ngo dutange ifunguro ritunga ubuzima bwa roho z’abantu cyangwa se tukaritanga nabi ku buryo abantu barwazwa cyangwa bakanicwa n’igaburo tubahaye. Tumenye ko igihe cyacu cyo kwamburwa uwo mutungo ari iki. Niba tudahindutse ngo twisubireho rwose, tugiye gutungurwa na Nyagasani maze duherezwe mu gico cy’abagome n’indyarya. Aha rero, buri wese yisuzume neza.

Dusabe ingabire yo guharanira kwitagatifuriza mu mpano no mu butumwa twahawe. Uwabiduhaye, yabiduhaye kuko yari atwizeye kandi adufiteho umugambi mwiza. Buri wese rero, araharanire kwitagatifuriza mu muhamagaro we. Twahawe impano, ni ngombwa ko zitanga umusaruro. Igihe kizagera, buri wese atange raporo y’ukuntu yarangije inshingano ze hanyuma ahembwe hakurikije uko azaba yaritwaye. Ni yo mpamvu Yezu avuga ati: “Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi”.  Twumve rero ko buri wese azatanga raporo mu rugero rw’ibyo azaba yarahawe, niduhore twiteguye rero kandi tube maso. Padiri NDAYISABA Valens  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho