Muhuguke mugire icyo mukora

KU WA KABIRIW’ ICYA 13 GISANZWE A (UMWAKA  MBANGIKANE) TARIKI YA 30/06/2020

AMASOMO: Am 3,1-8; Zab 5,2-3,5-6ab,6c-7; Mt 8,23-27

Nimuhuguke maze mwumve kandi mugire icyo mukora!

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, turi ku wa kabiri w’icyumweru cya 13 mu byumweru bisanzwe umwaka w’imbangikane A. Amasomo matagatifu y’uyu munsi araturarikira gukanguka, tugahugukira kumva icyo Imana idushakaho.

Mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi, Uhoraho arakoresha ibigereranyo nkanguramutima abinyujije mu kanwa k’Umuhanuzi, kugira ngo abantu barekere aho kwiberaho nk’aho nta kibazo gihari kandi hari byinshi bagomba guhagurukira bakagira uruhare mu gukemuka kwabyo.

Arahera ku kuba nta bahuza gahunda batagiye inama, ko nta ntare itontoma itabonye umuhigo, ko nta ntabaza ibaho nta kibazo cyavutse. … kugira ngo atwumvishe ko nta kiba kidafite icyakibanjirije, bityo rero tukaba tugomba gukangukira kumva ko hari ibiba tukaba tugomba kwitega n’ibizakurikiraho kandi tukaba tugomba kugira icyo tubikoraho.

Ni gute wabona umuntu agomera Imana ukumva ko bitazamugaruka, cyane cyane we n’abo bafitanye amasano? Ni gute wabona hari abarwanya gusenga ukumva ko bitazakurura ibyago n’amakuba mu bantu? Hari byinshi ureba muri kino gihe ugasanga biratangaje ku buryo hari n’ibigutera kwibaza niba nta bantu bahagurukiye kurwanya iby’Imana ku mugaragaro! Gusa rero bararushywa n’ubusa kuko Yezu wagize ati ndi kumwe namwe kugeza ku ndunduro y’ibihe (Mt 28,20), ntabwo ari umunyabinyoma. Ni gute wabona ibyaha bimwe na bimwe bisigwa amavuta bikitwa ukundi ukirengagiza ko nta kibi kibyara icyiza? Burya umuntu asarura icyo yabibye. Iyo ubanje icyaha kandi ntikicuzwe, umenye ko hazakurikiraho amahano. Iyo ubanje ibinyoma, urwango, ubugambanyi, ubugome, uburiganya n’ibindi bisa n’ibyo uba ugomba kumenya ko hazakurikiraho ibyago n’agahinda.

Nyamara kandi ahabanjwe imbabazi, Ukwemera, ukwizera n’Urukundo hakurikiraho imbuto nziza; kuko burya koko imbuto z’Umwijima ziva ku bikorwa bisa na wo, na ho imbuto za Roho Mutagatifu na zo zikera ku bikorwa by’Urumuri (Gal 5,19-23).

Benshi mu isi ya none usanga basa n’abarangaye. Hari abarangarira mu kazi bakibagirwa Imana cyangwa umuryango bari bafiteho inshingano. Hari abarangarira mu mikino bakibagirwa inshingano zindi ziremereye bari kuba barimo gutunganya. Hari abarangarira mu gushakisha ubutunzi bakibagirwa ko Imana ibakuyeho amaboko batabasha no kuramuka ndetse n’ibindi bisa n’ibyo. Iyo turangaranye Imana cyangwa iby’Imana aho tujya twibaza ko yo irangaye gato ibyacu byarangira? Gusa amahirwe ni uko Imana itarangara cyangwa ngo ihuge.

Akanya gato gusa abigishwa bakekaga ko Yezu yaba ahuze gato ibyari bibabayeho ni bo babasha kubisobanura neza. N’ubwo muri bo harimo inzobere mu kuroba no koga, nka Petero, Yakobo, Andereya na Yohani, basanze ubuzobere bwabo burenzwe kure n’ubukana bw’Umuhengeri wari wabahagurukiye. Amahitamo yabo yabaye meza kuko yabaye Ugutabaza Yezu kandi ni na we gusa wari ufite ijambo rya nyuma ku bibazo byabo kandi yarabikemuye koko. Baragize bati: “Nyagasani dutabare turashize!” (Mt 8,25).

Ngo burya Ijoro ribara uwariraye. Umwanya muto Yezu yasaga nk’usinziriye Umuhengeri wari ubamaze. Ivanjili ibitubarira nta guca ku ruhande. Iyo abanyarwanda bavuze ngo “Imana irebera imbwa ntihumbya” baba bashaka kuvuga ko Imana irebera abatishoboye n’abanyantege nke ibahozaho ijisho. Ni byo koko kandi kuko Uhoraho aturekuye twashira. Imana ntirebera bene abo gusa kuko “Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane, amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo” (Zab 34,16).

Niba Imana ihoza ijisho ryayo ku byacu, birakwiye rwose ko tugerageza natwe guhoza umutima wacu ku byayo mu rugero rw’ibyo tubashije.

Dufashijwe n’Aya Masomo Matagatifu, dusabe Yezu aduhe gukanguka tube maso ku bintu bikwiye gushishozwaho birimo kugenda bibaho muri ibi bihe,  kandi Roho Mutagatifu atuyobore tubashe kubyitwaramo nk’abakristu uko bikwiye, bamwe banazamura ijwi bagatakamba bagira bati “Dutabare mu gihe gikwiriye”.

Tumusabe kandi aduhe ukwizera gushyitse, kumwe kunamba ku Mana gusa mu bihe by’Imihengeri y’ubuzima nta kuvangavanga, kandi aturinde kwirwanaho ku bwacu gusa kuko aho Yezu adatabaye n’inzobere birazigora.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA M,              

Mu butumwa I Gihara, Diyosezi Kabgayi               

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho