Ku wa 6 w’icya 7 Gisanzwe C, 2/3/2019
Amasomo: 1º. Sir 17, 1-13; Zab 103 (102), 113-18; Mk 10, 13-16
Dukomeje amahugurwa duhabwa na Mwene Siraki. None atugiriye inama yo gutekereza ku iremwa ryacu. Muntu we, menya ko ari Imana yakuremye. Yakubumbabumbye mu gitaka iguhuhamo umwuka w’ubuzima. Ariko rero muntu, menya ko uzasubira muri icyo gitaka.
Nta muntu n’umwe ushobora kwishyira ejuru nk’aho asumba abandi bose cyangwa we abarusha agaciro. Kumenya gucisha make no koroshya, ni byo biranga umuntu uzi neza ko ubuzima bwe bufite iherezo kimwe n’abandi benshi batambutse uko ibihe bihora bisimburana. Ese ubundi umuntu yakwiratana iki mu gihe arwana n’iminsi aganisha umubiri we i kuzimu. Kumenya ko umubiri ubora bikarangira mu gihe roho yo idapfa ni ko kwiga no gusobanukirwa. Uwacengera inyigisho z’ubuhanga za Mwene Siraki, yashobora kwita kuri roho ye muri ubu buzima. Kwita ku mubiri wacu ni byo biza mbere mu gihe roho isa n’iyibagirana.
Ingingo ikomeye cyane Mwene Siraki aducengejemo ni iyo kwitegereza ibintu binyuranye tugafata umurongo muzima. Ese uwabaho atikura atiriganya byamumarira iki mu gihe umutima utera uzageraho ugahagarara. Umuntu wese yari akwiye kwibaza niba icyo gihe kizagera yararangije kwitegura kubona ibyo hirya y’ibigaragara. Mwene Siraki ati: “Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose”.
Witegereza kenshi ubuhemu buriho kuri ubu, umutima ugasa n’ukutse. Cyakora Kiliziya izakomeza kwigisha amahanga yose Ukuri, Inzira n’Ubuzima. Nawe kandi muvandimwe ujye wifatira kureba ibyo ku isi ubishyire ku munzani. Itoze kumenya ikiri ukuri, ugiharanire uzatisnda.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Karoli w’imfura, Yovini, Yanwariya, Seyada na Torowadiyo badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana