Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya II cya Pasika/C, 30/04/2019
Amasomo: Intu 4,32-37; Yh 3,7-15.
Bavandimwe, Yezu Kristu ni muzima, Alleluya, Alleluya.
Mu gitaramo cya Pasika, ubwo twahimbazaga rya joro rihire, rimwe ryamenye by’ukuri isaha n’igihe Kristu yazukiyeho, mu maparuwasi anyuranye aho bishoboka, hari ababatijwe baba impinja cyangwa abakuru, bahisemo gukurikira Uwaducunguye Kristu Yezu. Aho iryo sakaramentu rya Batisimu ritashoboye gutangwa, abasanzwe tubatije, twagize umwanya wo gusubira mu masezerano ya Batisimu, ari yo kwanga ikibi n’icyaha, tukiyemeza gukurikira Yezu no kumwamwamaza aho turi hose. Ayo maserano twavuguruye dusabwa kuyakomeraho, kugira ngo tubashe gukomeza umurimo wo gucungura inyoko muntu Yezu Kristu yatangiye akawuraga intumwa ze muri aya magambo: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mt 28,19-20a).
Ubwo butumwa twese tuburonka igihe tubatijwe, kuko tuba twiyemeje ko ibyiza twakiriye tutagomba kubyihererana ahubwo tugomba kubishyikiriza abandi, kugira ngo umukiro w’Imana ugere ku bantu bose.
Mu isomo ry’igitabo cy’Ibyakozwe n’ Intumwa, twiyumviye, urukundo, ubumwe n’ukwemera byabarangaga. Ibyo ni byo bigomba kuranga buri mukirisitu nuko mu muryango we, mu ikoraniro asengeramo, muri remezo ye, muri Paruwasi ye, we na bagenzi be bagahora bumva ko bagize Imbaga y’abana b’Imana bacunguwe n’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.
Indango yacu rero ni na yo yaranze abakristu ba mbere ntigomba guhinduka ahubwo igomba guhora ibyazwa ibindi bikorwa by’indashyikirwa, bimwe abo tubana, abo dukorana n’abo duturanye babona bagaheraho bagasingiza Imana, bakabona koko ko “Yezu ari Muzima, Alleluya”. Abemeye Kristu ku ikubitiro bari bifitemo urukundo rutuma bagira amutima umwe n’amatwara amwe, ibyo bikabafasha kubana kivandimwe, bagasangira byose nk’abana bonse rimwe, buri wese agaharanira ko undi ntacyo akwiye kubura kandi ko yabaho yumva yishimye.
Natwe ababatijwe turi Imbaga y’abemera ko Yezu ari Umwigisha akaba na Nyagasani. Uwemera Yezu wese, abigaragaza mu ngiro, kuko aba yahisemo gukurikira inzira yatweretse, kuko ari yo itanga amahoro isi idashobora kutwambura. Amasezerano yacu yo muri Batisimu, asaba buri wese, gukurikira no gukurikiza urugero rwa Kristu, Imana Se yisigiye amavuta y’ubutore, ni uko aho anyuze hose akagenda agira neza (Intu10,38). Urupfu n’izuka bye bitwibutsa ko umuntu uje muri iyi si wese akwiye kurangwa n’urukundo, impuhwe n’ubutabera, akagira neza adategereje gushimwa na yo, bityo agasozereza ubuzima bwe mu mutsindo akagabirwa ubugingo bw’iteka. Kandi tuzi neza ko, ukwemera iyo kutifitemo ibikorwa biguhamya, kuba kwarapfuye. Uwabatijwe rero, iyo abayeho ntagaragaze mu mibereho ye itandukaniro n’utarabatijwe, ibyo yemera biba ari amagambo gusa.
Uwemera arangwa no gukunda kandi akubaha abantu bose. Yihatira gufata ubuzima bw’abandi nk’ubwe, bityo ntawe yirengagiza, ntawe asuzugura, kuko ahora yibuka ko mugenzi we yaremwe mu ishusho y’Imana, agasabwa guhora ayirinda icyayihindanya cyangwa kikayangiza. Uwo rero uzasanga aharanira guhugura cyangwa kwigisha Ijambo ry’Imana n’Amategeko yayo. Aharanira gukosora uwakosheje, gusura abarwayi n’imfungwa, gufasha abakene mu byo abashije, kurenganura abarengana agaragaza ukuri aho guhishira ikinyoma. Akunda gusenga, agasingiza ashimira Imana ibyiza ihora imugirira, akaboneraho gusabira abazima n’abitabye Imana kuko Imana ari yo Mugenga wa byose, kandi kuri Yo byose bikaba bishoboka, kuko Uwabatijwe asabwa kudasiga isi uko yayisanze, ahubwo aharanira ko yarushaho kunogera abayituyeho bose. Ahora rero arwanya icyatera amacakubiri, intambara, inzika n’ubundi bugira nabi bwitwaza amaboko cyangwa ububasha umuntu afite. Ni ubutumwa butoroshye ariko bushoboka ku wemera Imana kuko, ntakiyinanira.
Ni yo mpamvu mu Ivanjiri, Yezu yemeje Nikodemu ati: “Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka bwa kabiri”. Yezu yashakaga kumwumvisha ko iryo vuka rishya yise ubwa kabiri (kubatizwa), ari ryo soko n’ishingiro ry’ubuzima bushya duhabwa n’Imana ubwayo ku bwa Roho Mutagatifu. Ni ho turonkera imbaraga zisumbye iz’umubiri kuko, ziduha guhangara ikibi tukerekana ko icyiza ari cyo kigomba gutsinda, ineza ikaganza inabi, bityo urupfu rukimukira ubugingo. Ibyo bigatuma ubonye ubikora yibaza ati: uriya muntu ntasanzwe? Ibyo akora ni iby’igiciro gihanitse. Ni uwo gushyigikirwa no gufatiraho urugero rwiza.
Kugira ngo uwabatijwe abashe kugera kuri iyo ntera, ni ngombwa kwigana urugero rwa Nikodemu, n’ ubwo yari umuhanga, ariko yagiye kumureba, ngo amusobanuze igikwiye, yigishwe na we. Umukirisitu, udafata umwanya ngo ahure, aganire kandi abaze Yezu, mu isengesho rye ku giti cye, burya aba yiyimye umugisha n’isoko y’imbaraga zimufasha gusohoza ubutumwa bwe. Mu isengesho uzabaza Yezu uko ukwiye kwitwara, mu buzima, mu kazi, mu rukundo no mu mibereho ya buri munsi. Ni ukumutega amatwi ukareka Roho we akakuyobora. Ni ukuri azayobora intambwe zawe mu nzira y’ukuri n’amahoro. Aha ni ngombwa gukunda gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, Gusenga no Gushengerera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, kimwe no guhabwa andi masakaramentu, cyane irya Penetensiya, kuko Yezu atubabarira ibicumuro byacu, akaduha imbaraga zituma turushaho guhamya ko yatsinze urupfu n’icyaha akazukira kudukiza.
Uwabatijwe wese mu izina rye asabwa kubera Kristu, umuhamya muri bagenzi be, nuko kumwemera no kugenza nka we bikamuronkera Ubugingo bw’iteka. Amina.
Padiri Anselimi MUSAFIRI