Mukunde abanzi banyu (Lk 6,27-38)

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 23 gisanzwe: ku wa 10 Nzeli 2015

Bavandimwe,Yezu akuzwe!

Dukomeze dusangire Ijambo ry’Imana umubyeyi wacu Kiliziya adahwema kudutungisha ngo dukure mu kwemera, n’ukwizera kandi turangwe n’ibikorwa by’urukundo rwa gikristu. Ijambo yaduteguriye uyu munsi riraduhwitura. Riradusaba kwiyemeza kuba abakristu, kugenza nk’abakritu, kuvuga nk’abakristu. Koko rero, uwiyemeje kuba umukristu, ntavuga ibyo abonye byose. Uwiyemeje kuba umukristu ntakora ibyo abonye byose, niyo abandi baturanye nawe, babana nawe baba babikora. Ubaye umukristu ntagenda aho abonye hose. Umukristu si nyamujya iyo bijya, akurukira Kristu, akabaho nka Kristu, akavuga nka Kristu, akagenza nka Kristu

  1. Gukorera ijisho ry’Imana

Nibyo Pawulo atubwira uyu munsi mu ibaruwa nziza yandikye Abanyakolosi. Ati « Ari ibyo muvuga, ari ibyo mukora mubikore mu izina rya Nyagasani Yezu, mushimira Imana Data ». Koko rero umuntu iyo agiye gukora igikorwa iki n’iki hari ubwo yibaza ati « Ese abandi barabibona bate ? Baranshima cyangwa se barangaya ? Ibi ngiye kuvuga ese abandi barabishima ? »

Ubaye umukristu ntakorera ijisho ry’abantu ahubwo akorera ijisho ry’Imana. Yumvira Imana kuruta uko yumvira abantu (Intu 5,29). Kandi muzi ko Imana ntaho twayihisha kuko ireba no mu mitima yacu. Umukristu rero aribaza ati “Ese aya magambo mvuga Yezu arayashima? Iki gikorwa nkora ese Yezu aragishyigikiye? Ese Yezu abaye mu mwanya wanjye yakwitwara ate? Yavuga nk’ibyo ndimo mvuga ? Yakora nk’ibyo ndimo gukora ? Nguko uko umukristu agenda atera agatambwe mu gusa na Yezu Kristu yiyeguriye.

  1. Aya magambo arakomeye

Hari abavuga bati Yezu se ko ari Imana naho twe tukaba abantu, tukaba turi abanyantege nke, ibyo twabishobora ? Ni byo koko ibyo Yezu adusaba ntibyoroshye. Abayahudi nibo barebye Yezu bamutega amatwi bati « Aya magambo arakomeye, ni nde washobora gukomeza kuyumva ? » (Yh 6, 60)

Buri gihe iyo nsomye iyi vanjili binyibutsa niga mu mashuri yisumbuye. Twakundaga gukora imyitozo ngororamubiri hakaba n’amarushanwa ku rwego rw’igihugu yaberaga i Kigali ku Kicukiro. Amashuri yose yo mu Rwanda yahuriraga mu ishuri ry’Imyuga ryo ku Kicukiro (ETO) akarushanwa, ababaye abambere bagahabwa imidari. Ku ishuri ryacu hari umusore wasimbukaga urukiramende twese tukamuha amashyi. Twari tuzi ko umudari wa zahabu ntawe uzawumutwara. Reka rero umunsi w’amarushanwa ugere. Wa musore arasimbuka, ararunera nk’uko babivuga, umudari tuba turawubuze. Bamwe mu banyeshuri twiganaga baramwegera baramubaza bati ari ko se byagenze bite ? » Arabasubiza ati « Umutambiko bawushyize hejuru cyane ! » Mbese kwari ukubura icyo avuga kuko abo mu yandi mashuri bari bahasimbutse.

Natwe hari ubwo dukeka ko Imana yatwigirijeho nkana ikadusaba ibintu bikomeye, birenze ubushobozi bwacu. Gukunda abanzi nta Leta yigeze ibyigisha, nta dini na rimwe ryigeze ribyigisha mbere ya Yezu. Gukunda abanzi ni umwihariko w’abakristu. Twongere twumve uko Yezu abitubwira : « Reka mbabwire mwe munyumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize umugisha ababavuma kandi musabire ababagirira nabi ». Ibi se koko birashoboka ? Hari uwabishobora ari kuri iyi si, ari mu Rwanda rw’iki gihe aho abanzi n’abagizi ba nabi batagira umubare ? Ku bantu ntibishoboka. Ariko ku Mana byose birashoboka (Lk 1,27 ; Mt 19, 26). Icy’ingenzi ni ukwemera ko idukoresha, tukinjira mu mugambi wayo. Abahowe Imana n’abatagatifu batabarika babiduhyemo urugero. Nta rwango rwigeze rubaranga.

Yezu arakomeza ati « Nihagira ugukubita urushyi umuhe n’undi musaya. Nihagira ukwambura ikote umureke atware n’ishati. Umuntu wese ugusabye umuhe, kandi ukwambuye ikintu cyawe ntuzakimwake ukundi ». Noneho birandenze. Kuba umukristu bibaye nka ya nsina ngufi buri wese acaho urukoma ?

Ati « Uko mwifuza ko abandi babagirira abe ari ko namwe mubagirira ». Icyakora ibi byo umuntu yagerageza kandi byamufasha kugirira neza abandi kuko yaba yishyize mu mwanya wabo.

  1. Ubukristu ni ubuzima

Yezu arakomeza atwereka ko kuba umukristu atari ukunyura mu nziza ya gihogera, atari ukubaho nk’abandi bose (Mt 7,14). Hari akarusho tugomba gushyiraho : « Niba mukunda ababakunda gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Niba kandi mugirira neza ababagirira neza gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko babigenza. Niba kandi muguriza abo mwizeye ko bazabishyura gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha, biringiye ko bazasubizwa ibihwanye n’ibyabo ».

Abakristu rero hari ubundi butyo tugomba kubaho, hari indi myifatire igomba kuturanga. Yezu ati : « Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b’Isumbabyose, yo igirira neza indashima n’abagizi ba nabi. Nimujye mugira impuhwe nk’uko Imana So izigira. »

Ngira ngo iyo tumaze kumva aya magambo, tubona ko kuba abakristu bitoroshye. Ubukristu bw’amazina, bwo kwitwa Yohani, Patero, Mariya na Yozefu, Alegisanderi…ntibuhagije. Ubukristu bwo kwambara neza tukajya mu Misa ku cyumweru, tukabatirisha, tugahimbaza n’andi masakramentu ariko urukundo rukabura ntibuhagije. Ubukristu ni urugendo turangamiye Imana Data yo ikunda abantu bose, ababi n’abeza, tuyobowe na Roho Mutagatifu.

Ntabwo Yezu adusaba kuba intungane nka padiri kanaka, nk’umubikira nyiranaka, nk’umukristu kanaka cyangwa nyiranaka. Yezu adusaba kuba intungane nk’uko Imana ubwayo ari intungane. Ese koko umutambiko yawushyize hejuru cyane, ku buryo urwo rukiramende ntawe ushobora kurusimbuka ? Ntabwo ari byo kuko hari abatagatifu batubanjirije. Icy’ingenzi ni ukwishyira mu biganza by’Imana, mbese nka Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu tukemera ko iduterura, ikatugeza aho tutagera kubw’imbaraga zacu zonyine. Isengesho rihoraho, isakramentu ry’imbabazi (Penetensiya) n’iry’Ukaristiya, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, ngaho aho tuvoma urukundo rugomba kuturanga mu mibereho yacu ya buri munsi, mu rugo, ku kazi, mu ishuri n’ahandi.

Mbifurije kuba abakristu barangwa n’urukundo nk’uko Yezu adukunda.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho