Inyigisho y’icyumweru cya kane gisanzwe, C, ku wa 31 Mutarama 2016
Amasomo: Yer 1,4-5.17-19; Zb 70; 1Kor 12,31-13,13; Luka 4,21-30
Amasomo y’iki cyumweru aratubwira ukuntu Imana ari yo ubwayo yitorera abo ituma gutambutsa ubutumwa bwayo. Nibyo twumvise mu nkuru y’ihamagarwa rya Yeremiya (Isomo rya mbere). Umwogezabutumwa agira inshingano ikomeye yo gutoza bose kuyoboka Imana. Ariko hari igihe bigorana kuko aba agomba kuvuga ibyo yatumwe n’Imana, kabone niyo byaba bidashimisha abo abibwira kuko bisaba ababwirwa guhindura Imibereho yabo. Gusa muri ibyo bihe, uwogeza ubutumwa avuga nta bwoba kuko aba yiringiye isezerano ry’uko Imana izamuhora hafi (Yer 1,19). Kandi koko nibyo, ni “Emanweli” Imana turi kumwe, iradutabara.
Mu isomo rya kabiri, turabona Pawulo yogeza ubutumwa mu bantu bari bafite ikibazo gikomeye cyo kumva ko basumbana hagati yabo bitewe n’impano buri wese afite: Bamwe bavuga mu ndimi, abandi barahanura, abafite ibyo gufashisha abakennye,… Ingabire ntizibuze! Ariko igikomeye kandi k’ingenzi ni uko zakoreshwa mu rukundo. Habuzemo urukundo, ibyakorwa byose byaba imfabusa; byakwitwa kwiyerekana gusa. Igihe tuzaba turebana n’Imana amaso ku maso, izatubaza ibikorwa twakoranye urukundo ibyo ari byo. Twebwe rero twumvise iri somo, impano twahawe tuzikoresha dute? Ese ibyo ngiye gukora mu butumwa, nibuka ko ngomba kubanza kuminjiramo urukundo kugira ngo bigire uburyohe mubo mbikoreye n’igisobanuro imbere y’Imana?
Twabwiwe mu Ivanjili uko bakiriye Yezu yaje kogeza ubutumwa i Nazareti aho yarerewe akiri muto. Uyu munsi, ndagira ngo twibaze uko natwe tumwakira mu mitima yacu iyo tumuzaniwe n’abo Imana yabitoreye kandi tubana na bo mu buzima bwa buri munsi. Ndetse n’uburyo wemera inyigisho ze tugezwaho na Kiliziya izikomoye mu byanditswe bitagatifu. Uvuga inkuru nziza, uvuga ukuri hari ubwo ahura n’ibibazo byo kutakirwa neza n’abo abwira nk’uko na Yezu byamubayeho. Tubyumve neza: ntabwo ari ukugeza Inkuru nziza ku bakene byateye abari mu isengero kurakara bagashaka no kuroha Yezu mu manga (Lk 4,28-29). Ahubwo bananiwe kumubonamo Imana; nyamara nibo yatumweho, bagira n’amahirwe y’uko yabavukagamo. Kuko rero yabonaga batabyumva, arisobanura akoresheje ibyabaye kera mu gace k’iwabo iyo: umupfakazi w’I Sareputa na Nahamani wari umupagani wo muri Siriya; bagiriwe neza kubera ko babashije kwakira no kubaha ibyo bagezwagaho n’Imana ibinyujije ku ntumwa zayo.
Ubwo bamuherezaga igitabo, yasomye ibyahanuwe na Izayi ngo “Roho wa Nyagasani arantwikiriye… yanyohereje kugeza inkuru nziza kubayikennye…” (Lk 4,18-19). Nyuma yo kubisoma, yasoje agira ati: “ Uyu munsi , ibyo byahanuwe birujujwe”. Ibyo bisobanuye ko yahishuye ko ari we Mesiya woherejwe n’Imana. Ni Yezu wavugwaga. Akwiye kwakirwa rero mu ngo, mu miryango, mu Kiliziya no mu gihugu cyacu ndetse no mu mahanga yose. Amagambo y’ibitabo bitagatifu atumenyesha Yezu, nimucyo tumukingurire imitima, maze yinjire iwacu. Kandi kwakira Yezu ni ukwemera gutumwa na We. Twibaze rero muri uyu mwaka w’impuhwe: iwacu hari abanyantege nke, abatsikamiwe n’ingeso mbi, abanebwe, abataye ukwemera, … Ese ntitwabasura ngo tubahuze na Yezu Nyir’impuhwe? Nitutajyayo se bazavurwa na nde?
Dusabirane kugira ngo ibi byanditswe bitagatifu bibe ari twe byuzurizwamo uyu munsi; inyigisho duhabwa tuzakire tuzishimiye kandi tuzishyire mu ngiro, zidutere guhaguruka tugenderere abo tubona bakeneye Umukiza, kandi tuzakirwe nka Yezu ubwe kubera ubutumwa bwe tuzaba tujyanye.
Nyagasani Yezu abane namwe.
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA/ Arkidiyosezi ya KIGALI