Mumenye ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 7 cya Pasika,

23 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 20, 28-38

2º. Yh 17, 11b-19 

Mumenye ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu

Uyu munsi, Nyagasani agaragaje ko afite ku mutima abana be bose. Pawulo intumwa agiriye inama ikomeye abakuru ba Kiliziya ya Efezi. Yabanje kubibutsa ibigwi bye ku murimo yatorewe muri Kiliziya. Ntatanga inama mu magambo gusa. Nta we ushidikanya ku rugero yagaragaje mu kwitangira roho z’abayoboke ba KRISTU. Na bo kandi barabyiboneye barabimushimira. Ni yo mpamvu bamusezeraho barira. Ibyo byose, biragaragaza ineza Nyagasani afitiye abana be. YEZU KRISTU na we, ageze hagati isengesho rirerire yavuze asabira abe kuba umwe. Icyo na cyo, kiragaragaza ko Nyagasani ashakira ineza nyayo abana be. Duhereye aho, tuzirikane ku butumwa bw’ibanze Nyagasani adufitiye none. 

Ishime muvandimwe, wowe wamenye inzira y’ubukristu. KRISTU wamenye ukamwemera ukamukurikira, azakwitaho igihe cyose. Si ukuvuga ko azaguha kamere y’abamalayika. Uzabaho ku isi ariko uzi neza ko utari uw’isi. Azakwitaho agusenderezaho Roho Mutagatifu uzakuyobora inzira y’ijuru. Tugeze ku munsi wa gatandatu wa noveni yitegura Penekositi. Biduhaye rero kuzirikana ku byiza by’igisagirane Nyagasani aduhera muri Roho Mutagatifu. Ishime unezerwe wowe wamenye gusenga usaba Roho Mutagatifu. Igihe umuntu yiyoroheje akakira Roho Mutagatifu, nta kabuza, ibyiza Nyagasani yamuteganyirije aba yabyinjiyemo. Ishime rero kuko ku bw’ineza y’Imana Data Ushoborabyose, watangiye kumenya aho ubuzima bwawe bugana. Iyi si n’ibiyirimo, si ryo herezo ry’ubuzima. Hari benshi ubu bahangayitse kuko bareba imbere bagasanga nta kindi kibategereje usibye urupfu. Hari benshi batekereza ku mitungo yabo, ku by’isi batunze, ku mibiri yabo n’ibindi, ariko batekereza ku iherezo rya byose bagakuka umutima. Wowe wakiriye Roho Mutagatifu uzi neza agaciro k’ubuzima wahawe, uzi neza ko uzishima iteka mu ijuru. Hari abantu bajya bambwira ko bumva batizera neza ko ijuru ribaho. Abo mbanza kubabaza niba barabatijwe bagahazwa bagakomezwa bagakomeza kuba abayoboke muri Kiliziya ya YEZU KRISTU. Ntangazwa n’uko bambwira ko ari abakristu. Ubwo rero mpita mbasubiza ko niba ari abakristu bakaba batemera ko ijuru ribateganyirijwe, ari ukuvuga ko batemera YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Uwemera YEZU KRISTU by’ukuri, ahabwa Roho we Mutagatifu. Ntashobora guheranwa n’amatiriganya yo mu isi. Ntidushobora kwirengagiza ariko ko hari igihe isi ituremerera ikaba yanaturusha imbaraga. Bityo rero, abayoboke ba KRISTU bagomba guhora bafashwa ubudahwema, bibutswa ibyiza basezeranyijwe. Ni yo ngingo yindi ya ngombwa Nyagasani atugezaho uyu munsi. 

Nawe muvandimwe watorewe ubutumwa mu muryango w’Imana, uyu munsi YEZU KRISTU akugejejeho ijambo rigukangura rikagukomeza. Nk’uko YEZU yatumwe mu isi, nawe yagutumye ku isi. Yagutumye kwitangira Inkuru Nziza. Yagutumye kwamamaza igihe n’imbura gihe umukiro w’ijuru. Yagutumye kumenyekanisha YEZU KRISTU. Irinde kwiberaho uri umudabagizi cyangwa nta cyo witayeho. Irinde kwiruka inyuma y’ifaranga. Irinde kuyobywa n’abantu. Irinde kuyobya ab’umutima woroheje. Irinde gukururwa n’amaraha. Irinde kugendana n’ibiguruka. Irinde gusebya YEZU KRISTU wagutoye. Irinde gusuzugura Roho Mutagatifu. Twese abayobozi muri Kiliziya ku nzego zose, dukwiye gushyira ku mutima iri jambo Roho Mutagatifu abwirije Pawulo intumwa kutugezaho: “Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, YEZU yacunguje amaraso ye bwite”. Izo nama nituzikurikiza, tuzabasha guhangana n’ibirura by’ibihubuzi biyobya ubushyo bwa Nyagasani. Ahantu hose hari ikoraniro ry’abayoboke ba KRISTU, bashobora gutera imbere ku buryo bushimishije, iyo abayobozi babaye maso kugira ngo bashobore kuyobora buri wese mu nzira y’umukiro. Ni ngombwa gusabira abayobozi bose cyane cyane abapadiri kugira ngo Roho Mutagatifu abaturemo bagaburire abo bashinzwe ibyiza bya Roho. Nta we utanga icyo adafite: iyo barangaye, ubuyobe buriyonera. 

Dusabirane twese kumvira Roho Mutagatifu. Naduturamo tuzabasha kuba abayobozi beza ba roho z’abavandimwe, buri wese ku rwego rwe. Ni byo bihesha Imana ikuzo.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA