Muntu, hora wibuka ko ufite umwanya n’icyubahiro gikomeye!

Inyigisho yo kuwa Mbere w’icyumweru cya 1 Gisanzwe B

(Hifashishijwe aya masomo: Heb 2,5-12 // Mk 1,21-39)

Bavandimwe, tumaze iminsi duhimbaza ibihe bya Noheli. Twazirikanye bisesuye no mu buryo bwihariye icyatumye Yezu Kristu yigira umuntu. Yigize umuntu kubera twebwe, kugira ngo dukire kandi asane, ahuriza ibyaremwe byose mu mugambi w’Imana. Ibyo byose bitweretse agaciro, umwanya n’icyubahiro cya muntu uko amasomo y’uyu munsi abigarukaho. Ariko byadukanguriye kumenya Imana, kuyemera no kuyikunda kuko ari yo yadukunze mbere.

  • Urukundo Kristu adukunda ruduhishurira ububasha bwe budukiza

Bavandimwe, tubizirikana mu Ivanjili twagenewe uyu munsi. Yezu Kristu, Imana nzima n’umuntu byuzuye, afite ububasha buhanitse ku biremwa byose. Ahora kandi ashishikajwe n’umukiro wa muntu. Yezu Kristu arazwi. Nubwo hari abamuzi nabi, abadashaka kumumenya, kumukurikira no kumukurikiza: Yezu Kristu n’ingoma ye bigomba kogera hose! Ndetse n’amashitani aramuzi! Tubisoma neza mu Ivanjili ya none aho roho mbi itera hejuru ibwira Yezu iti “nzi uwo uri we. Uri Intungane y’Imana.” Byongeye kandi roho mbi ntabwo zizi kamere ya Yezu Kristu gusa, ahubwo zizi n’inkomoko n’ubutumwa bwe. Ni byo iyo roho mbi yakomeje igaragaza iti “ Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura.” Icyakora ubu bumenyi bwa roho mbi kuri Yezu Kristu, nta musaruro wa bwo kuko ntabwo roho mbi igambiriye guhinduka, kuyoboka no gukunda Yezu. Nta kindi ikora uretse kunonera Yezu no kuvangavanga ibyo yaremye ariko cyane cyane abantu. Icyakora bikwiye kudusigira isomo.

Kuba rero roho mbi zizi Yezu Kristu, byari bikwiye kuba akarusho ku bantu baremwe na We kandi bakundwa na We. Bakamwumvira kubera urukundo n’umukiro wa bo bitandukanye na shitani yumvira ihunga kubera ubugome, ubugomeramana n’uburozi bwayo. Ibyo Nyagasani yadukoreye, ibyo adukorera byose bigomba kudufasha kumumenya neza no kumwemera, kumusanga no kumukunda kuko adukundwakaza. Nyamara kenshi si ko bigenda kuko umuntu ni agatangaza n’umunyamurengwe! Ibi tubibonera mu buryo ibyaremwe bindi byubahiriza umurongo w’Imana ndetse na roho mbi zigatinya kandi zikumvira Imana. Nyamara umuntu ni we wenyine ushobora guhitamo kubana n’Imana cyangwa se kuyihunga no kuyitera umugongo. Umuntu ahora ahangayikishije Imana bikomeye kandi yoroherwa no guhitamo ikibi n’ubugomeramana. Mbega muntu ngo uraba agatangaza!

Icyakora Nyagasani ntabwo yemera kureka muntu; ahubwo aramukurikirana ngo amugirire neza, amurokore kandi amwamurureho n’ibinyabubasha adashoboye kwikura we ubwe. Bavandimwe, umuntu ubwe ntabwo ashobora kunesha roho mbi ahubwo dushobozwa byose na Yezu udutera imbaraga. Bityo kwemera Kristu no kumwakira ni byo biduha gutsinda (1 Yh5,5). Twemere kumva no kuzirikana umwanya n’agaciro dufite mu mugambi w’Imana; bityo ayishimire kandi ayisingize iteka ryose!

  • Umuntu afite umwanya n’icyubahiro gikomeye mu mugambi w’Imana

Bavandimwe, iyi ngingo tuyizirikana neza duhereye mu ntangiriro y’ibyaremwe. Irema byose, Imana yateguriye umuntu ibyo yari gukenera byose: Umuntu ni we wari bihebuje mu mugambi w’iremwa ry’ibiriho. Ariko uwo mwanya n’icyo cyubahiro abikomora ku Mana yamukunze ityo kandi ntabwo ashobora kubikomeramo Atari kumwe n’Imana. Ni cyo gituma umwanditsi w’ibaruwa yandikiwe Abaheburayi atangarira uburyo umuntu yaragijwe byose. Icyakora akaba umunyantege nke yumvira umushukanyi bityo akangiza ibyo yaragijwe cyangwa se nabyo bikamwangiza! Ari na byo byahagurukije Umukiza.

Iyi migirire ya Nyagasani yatumye uwo mwanditsi atangara ati “muntu ni iki, mwene muntu ni iki kugira ngo ube umwibuka kandi umwitaho?” Mu yandi magambo ni ukubona Imana iduhozaho urukundo n’impuhwe zayo nyamara twe dukomeza kuba abahemu, abagome, abagomeramana, abanyabyaha n’abanyabago! Akarangiza ndetse arata ibyiza byo kumvira Imana: kumvira birakiza, kumvira bitera ibyishimo n’amahoro, kumvira biratuvugurura! Kubera kumvira Se, arangije neza ubutumwa yahawe, Yezu Kristu yasubiranye ikuzo yahoranye. Bityo rero natwe atwigishe kumvira kubera urukundo n’umukiro wa bwenshi. Niho tuzagaragariza isano dufitanye na Kristu. Ntabwo dushobora kuguma mu mwanya n’icyubahiro cyacu tutumvira Imana, tutumvira umutimanama wacu mwiza, tutumvira Kiliziya, Abayobozi bacu n’abandi badutoza ibyubabaka kandi bikiza!

Bavandimwe, igihe cya Noheli cyatwumvishije neza imiterere n’ubutumwa bw’Umwana w’Imana; twatangariye umwanya n’icyubahiro bya muntu mu mugambi w’Imana; twaronse kandi ingabire n’imbaraga. Tubyishingikirize mu buzima bwacu bw’iki gihe gisanzwe twatangiye ejo.

Dusabire abantu n’isi kumvira Imana kuruta kumvira abantu no kwiyumvira. Twumvire Imana kandi tuyubahe. Abantu biyubahe kandi bubahane! Twese hamwe tuti “Nyagasani, mpa kuba uwo ushaka ko mba, aho kuba uwo nshaka kuba.” Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, adusabire.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho