Muntu we, uri iki? Kunda Imana.

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 17 gisanzwe/A, 30/07/2020

Amasomo:Yer 18,1-6; Zab 146 (145), 1-2.10a, 3-4, 5-6ab; Mt 13,47 -53

MUNTU WE URI IKI? KUNDA IMANA.

Yezu naganze iteka.

Koko ugira Imana agira umugira inama. Naho abasokuru bacu bati: “utagira Nyirasenge arisenga”. Nyagasani, koko uri umubyeyi ukaba n’umwigisha. Zibura amatwi yacu tubashe kumva, impanuro uduha.

Umutwe w’iyi nyigisho ni impuruza, iduhamagarira kwitekerezaho, kwikebuka tutihenze ubwenge, maze tugahitamo igikwiye. Ni ukuvuga ikinyuze Imana kandi kikatugirira akamaro hamwe n’abacu.

Isomo rya mbere, riratwibutsa intege nke ziranga muntu kabone n’ubwo dufite ubwenge, ubushobozi n’ubushake muri byinshi. Ni byo umuhanuzi Yeremiya yahishuriwe, ubwo Uhoraho Imana yamwoherezaga ku mubumbyi ngo ahigire isomo azageza ku muryango wayo, awereka inzira n’imigirire binezeza Uhoraho. Yeremiya, ageze ku mubumbyi yahishuriwe ko muntu ntacyo ari cyo. Byose abikesha Umuremyi we. Kwivumbura ku Mana no kuyitera umugongo nta muntu bizanira umukiro n’amahirwe. Ahubwo iyo abirambarayemo bimubyarira ibyago n’umuruho.

Hano rero umubumbyi ni Uhoraho Imana, naho ibumba ni twe abantu. Kuba rero Imana yaraturemye ikaduha ubwenge, ubushobozi n’ubwigenge, ntibikuraho ko idufiteho ijambo rya nyuma igihe cyose, yo itajya igira ikiyisoba ibonye ari ngombwa. Nk’uko umubumbyi, iyo icyo yabumbaga kitagenze uko yashakaga, agihindura, akakiremamo cyangwa akakibumbamo ikindi akurikije ugushaka kwe n’ubuhanga yifitemo nk’umubumbyi. Uko rero ibumba ridashobora kwivumbura ku mubumbyi, natwe ni uko dukwiye kubaho. Kuko kwigira indakoreka, kwiyemera no kwirata, kwikuza no kwigenga, kuba katabirora cyangwa bizengarame, birangira bigarutse ubikoze. Kuko aho kugusigira amahirwe bigusigira umuruho n’agahinda. Muzitegereze, nta mahoro y’umugiranabi. Kabone n’iyo watunga ibya Mirenge ku Ntenyo, si byo biguha ubuzima buzira umuze, kubyara, gukundwa, kwigiramo amahoro no kunogerwa no kubaho. Nyamara uwakunze Imana, akayigandukira mu ntege nke ze, Imana igenda imwiyereka kandi ukabona uruhanga rwe rukeye kandi rwuje amahoro akomoka ku Mana.

Dufate akagero ku mateka yacu n’ay’isi muri iki gihe. Muri Mata 1994 n’iminsi yayikurikiye, igihe tuburiye inyito nyayo yavuga mu kuri kose amahano yaguye iwacu, maze igasobanura neza iryo shyano ryaguye mu gihugu cyacu, byabaye ngombwa ko dutira izina mu rurimi rw’amahanga “Jenoside yakorewe abatutsi”, uwari mu gihugu, ngira ngo yabonye ko Imana yakoze ibikomeye ngo tube tugitera akuka. Uwasubiza amaso inyuma yakwibuka indahiro n’imihigo yahigiye Imana, akayihigura da. Murebe aka Gashwiriri COVID-19, uko kazengereje isi, nta muyobozi, nta muyoborwa, nta mukire, nta mukene katabangamiye, kugeza aho gahindura kakavangavanga byose, Kiriziya n’insengero bigakingwa abantu bagategekwa kuguma mu rugo, kutaramukanya, gupfuka umunwa n’amazuru tuzi ko guhumeka akuka keza ari ingirakamaro…. Ibaze nawe, ak’intero natangije nisunze ubutumwa bw’inararibonye, yarebye ibintu agasubira ibindi agakunda kubwira abumva n’abafite umutima abibutsa ko turi ubusa mugira ngo ntiyahanuye: MUNTU WE URI IKI? KUNDA IMANA! Ufite amatwi yo kumva arumve.

Imana mu rukundo rwayo, iratuburira kuyigarukira, kuko idufiteho ububasha. Niba itabikora si uko byayinaniye cyangwa itabigira ahubwo ni uko ishaka ko tuyigarukira, kuko itifuza urupfu rw’abayo cyangwa kuduhinduza agahato. Ishaka ko twisubiraho tukayigarukira, tukayikunda kugira ngo twigiremo ubuzima nyabwo, ari bwo buzima butangwa na yo, twita ubugingo bw’iteka.

Nk’uko umubumbyi rero abumba ibyiza hakaba n’ibindi asanga bitanyuze ijisho, biratwibutsa ivanjili ya none itubwira umugani w’urushundura baroha mu mazi bashaka kuroba amafi yo gutunga abantu. Uko rero urushundura rugera mu mazi, rugafata ibyaho ruciye byose, nuko barukururira ku nkombe Umurobyi, agatangira kuyavangura akurikije ayo yifuza kandi abona akwiye, maze ibyo abona ari nta kamaro akabijugunya, maze atarakura akayasubizamo ngo azayarobe ubutaha. Ni na cyo kimutera kujugunya ibyo abona byatuma amafi atagira ubuzima bwiza ngo akure azabone umusaruro agarutse kuroba.

Uyu mugani rero na wo kimwe n’umubumbyi uratwereka ko Imana ari umurobyi, amafi akaba twe. Kubera urukundo Imana ikunda abo yiremeye, buri gihe yigiramo kwiyumanganya ikaduha andi mahirwe yo kwegukana umukiro. Dusubizwa mu mazi ngo dukure, tube ingirakamaro aho turi hose no mu byo dukora byose, ariko iyo dukomeje kugomera Imana, yo ubwayo idufiteho ububasha bwo kutugenza uko ishaka. Kandi mu rukundo rwayo, ikagenda icisha kandi ikanyuza kure ibishaka kutugirira nabi.

Mu buzima tuzabonamo abeza n’ababi. Icyo dusabwa kwitoza, ni ukwigiramo ukwiyumanganya no kumenya gutegereza mu bwizige bukomeye nk’ubwa Yezu. We wihanganira byose na bose kandi agaha buri wese amahirwe yo kwisubiraho akaba ingirakamaro, mu mibereho ye n’iyo abo bari kumwe. Niba rero turi abigishwa b’ukuri ba Kristu ni uko ubuzima bwacu bwakageze aho bubera imbarutso abandi yo kugarukira Imana, barangwa n’ineza, urukundo ubuntu n’ubumuntu, ubupfura n’ubwizige.

Kwicara rero abarobyi bakorabanura amafi afite akamaro ngo bayatahane ni ikimenyetso kitwibutsa ko iwacu atari hano ku isi, usanga tumaraniramo kandi kikaba n’icy’urukundo no guhabwa amahirwe yo kuba indashyikirwa niba ubwa mbere tutabaye ingirakamaro. Bavandimwe duharanire kwirinda no kugendera kure kuba ba ntakamaro. Ntakamaro ni umuntu wese wumva yihagije, ntacyo yumva agomba Imana n’abayo. Ni ukwanga kwakira Ijambo ryayo ngo rimurikire intambwe n’ubuzima bwawe, dore ko ari ryo rituma buri wese amenya neza icyo imushakaho, icyo usabwa gukora no kwamagana. Ni uwanga kwakira impuhwe, imbabazi n’urukundo dukesha Yezu wazanywe no kuducungura. Naho iyo tugerageje kugenza uko yagenzaga: ari byo gukunda no gutanga ubuzima bwe ngo bube ingurane y’abazamwemera bose, bituma duhora turi ingirakamaro.

Yezu yashoje atubaza natwe abumvise inyigisho ya none. Yabivuze neza ati: “Ibyo byose mwabyumvise?  Bati: “Yeee”. Icyo kibazo cya Yezu hamwe n’igisubizo cy’abamuteze yombi, nigihinduke icya buri wese muri twe, Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho