Muntu wese ufite abo ushinzwe uritonde!

Inyigisho yo ku wa Mbere w’icyumweru cya 32 gisanzwe

Ku ya 10 Ugushyingo 2014 – Mutagatifu Leo wa 1, Papa.

Amasomo: Tito 1, 1-9; [Zaburi: Zab 23(24)]; Lk 17, 1-6

Ivanjili ntagatifu yo kuri uyu wa kabiri irimo inyigisho zinyuranye zigaruka ku migenzo nyobokamana ibiri kuri itatu tubwirwa mu Ijambo ry’Imana, tukaba tunamenyereye kuyiga muri gatigisimu: urukundo n’ukwemera. Uwa gatatu utavugwamo cyane ni uw’ukwizera.

Ku muntu ukunda urukundo rukomoka ku Mana, icyago kiruta ibindi agomba kurinda uwo akunda ni icyaha. Umuntu ufite abo ashinzwe icya mbere yagombye gukora ni ukubayobora mu nzira zigana Imana no kuzibatoza, aho kubajyana mu zigana Sekibi. Ugusha abo akuriye mu kugomera Imana Yezu aramuvugaho am Muntu wese ufite abo ushinzwe uritondeagambo akarishye, bene ya yandi tujya twumva tukibaza niba yaraturutse mu munwa wa Yezu koko, kubera uburakari buyaranga: uwo muntu ikimukwiriye ni uguhambirwa urusyo ku ijosi akarohwa mu nyanja! Muntu wese ufite abo ushinzwe uritonde, cyane cyane niba ufite abagomba kukwigiraho kugororokera Imana.

Agace ka nyuma k’iyi vanjili karavuga ku kwemera. Intumwa ziti “Nyagasani dukomereze ukwemera”. Ukwemera gutuma Imana ikora ibitangaza buzima bwa muntu. Tubihuje n’imbabazi zivugwa mu iyi vanjili, ni nde uyobewe uko kubabarira birushya. Tuvuze ko kubabarira ari igikorwa ndengakamere kuri muntu ntitwaba turengereye. Ni nko gutegeka igiti kujya kwitera mu nyanja cyangwa gutegeka umusozi kwimuka. Gukunda bishobora kumvikana no ku muntu utemera, kuko akunda abamukunda akanga abamwanga. Ariko kubabarira ntibisaba ko uwo tubabarira nawe aba yaratubabariye. Kubabarira nta yandi mateka y’ineza abibanziriza, ngo ubabarira abe yitura imbabazi yagiriwe. Birashoboka ariko akenshi siko bimera, kuko burya inabi nta kigereranyo igira bitewe igikomere isiga ku mutima w’uhemukiwe. Kubabarira ni nko gukunda umwanzi, ukamwifuriza ishya n’ihirwe, kandi uzi neza ko aguciye urwaho atagucira akari urutega. Kubabarira ni igikorwa cy’ubupfura gikomoka ku mbuto y’ukwemera yabibwe mu mutima w’uwemera. Kuba hari bantu bake batemera tubisangana mu mateka ya muntu bigaragaza ko muntu yaremwe n’Imana koko, yo soko y’imbabazi.

Muri make iyo usomye Ivanjili y’uyu munsi ntiwabura gutekereza kuri rya jambo rya Mutagatifu Augustini wagize ati: “kunda maze ukore uko ushaka”. Uyobowe n’urukundo nyarwo koko, rushaka ineza y’undi nta yindi nyungu rugamije atari uko ukundwa agubwa neza kandi akamenya Imana yo cyiza gihebuje ibindi, bene uwo ntashobora kuyoba, ntashobora kwibeshya n’iyo rubanda babibona ukundi.

Mu isomo rya mbere twumvise igishyika Pawulo Mutagatifu afitiye abana be mu kwemera, ni ukuvuga abakesha kwakira ukwemera inyigisho ze. Iri somo ririmo amateka y’inkomoko y’imwe mu migenzo yacu twe abakristu. Biratwereka uko intumwa za mbere zarwanye ishyaka ngo Kiliziya ishinge imizi. Nyuma ya kiriya gihe hashize hafi imyaka ibihumbi bibiri. Uko Kiliziya yagiye yaguka inacengera kurushaho inyigisho za Yezu Kristu ni nako abasimbura b’intuma n’abemeye babikesha ijambo ryabo bagiye bashakisha inzira zo kwamamaza ivanjili mu magambo no mu ngiro, bityo hakanavuka izindi nzego, uburyo bwo gukora no kubaho bikagera n’aho bihinduka umuco w’imikorere n’imihamirize y’ukwemera. Turivomemo natwe ishyaka rya Kiliziya rituma tugira icyo dukora, rituma dusabira kandi tunashyigira abayobozi bacu mu by’ukwemera.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho